Saturday, November 20, 2021

Yezu, Yozefu, Samweli: Bana, dore urugero

Samweli, umwana ukorera Uhoraho (1 Sam1-28;3,1-21) Samweli ni umwana Ana wari ingumba yahawe n’Uhoraho; mu kwizera Imana isengesho rye ryarasubijwe. Samweli yatuwe Uhoraho akimara gucuka, afatanya n’umuherezabitambo Heli gukorera Uhoraho. Yeguriwe Imana ubuzima bwe bwose, atangira gukorera Uhoraho yumvira umusaza Heli. Natwe muri batisimu twahawe tweguriwe Uhoraho; turi abana b’Imana. Samweli atwigisha iki? Tumwigireho gukorera Imana tukiri bato. Nta gihe runaka tugomba gutegereza ngo dukorere Nyagasani Imana yacu; uko ungana kose, aho uri hose, akanya ufite kose, korera Imana. Zirikana ko Samweli yatangiye gukorera Uhoraho agicuka nyamara wowe ufite imyaka irenze iyo yari afite! Samweli atwigishe kumvira no kugisha inama abaturera. Samweli utari amenyereye ibyo kuvugana n’Imana, igihe yumvise ijwi yihutiye gusanga Heli, akeka ko ari we umuhamagaye, ese wowe iyo baguhamagaye wihutira kumva icyo bagushakira? Samweli yazirikanye ibyo Heli amuhaye nk’igisubizo cya rya jwi rimuhamagara. Wowe iyo uhawe igisubizo cyangwa inama urazikurikiza? Samweli kandi atwigishe umuco wo kugisha inama ababyeyi bacu n’abaturera kugira ngo twirinde kuzagwa mu kigare cyo koshywa n’urungano. Yozefu, umwiza utiyandarika (Intg.39,1-20) Yozefu, wagurishwe na bene se mu misiri, yari mwiza cyane kandi akagira ubwisanzure busesuye mu rugo rwa Putifari. Yari afite ububasha busesuye ku mitungo, ku mafaranga no ku baja n’abagaragu nyamara ibyo ntibyamuhumye amaso ngo yiyandarike, yice itegeko ry’Imana. Yozefu yaje kubengukwa na Nyirabuja wamusabye kenshi ko baryamana ariko Yozefu ntiyabyemera. Byageze aho mukaputifari uwo agerageje kugusha Yozefu mu mutego ariko Yozefu amwereka ko nta kindi atinya kitari icyaha, ko nta wundi yubaha by’agahebuzo utari Uhoraho. Yozefu yaranzwe no gukora ibyo ashinzwe yubaha Imana. Yozefu tumwigireho iki? Kugira ibintu cyangwa amafaranga urusha abandi ntibikabe ikigusha ahubwo bigushyigikire mu kwamamaza Ivanjili ya Kristu. Uburanga n’icyubahiro n’igitinyiro ntitukabigendere ngo tugwe cyangwa tugushe abandi mu cyaha ahubwo ubwo turebwa cyangwa dusangwa na benshi, nitubafashe kumenya ko Kristu wabitangiye ku musaraba abasaba kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane. Yezu, umunyabwenge w’umutoni ku Mana (Lk.2,21-52) Ivanjili ya Luka itubwira inkuru ebyiri kuri Yezu n’ingoro; Yezu atuirwa Imana mu ngoro na Yezu mu ngoro y’Imana hagati y’abigisha. Ni inkuru zigaragaramo ubuhanuzi bwerekeye kuri Yezu na Nyina ndetse n’ubuhanga bw’uwo mwana Yezu. Muri iyi nkuru Yezu twamwigiraho iki? Guharanira ubwenge bwuje ubwitonzi, n’ ubutoni ku Mana Yezu yagombye kubyirukana ubwenge n’ubwitonzi agira ngo yumvishe abantu bose ko uhereye mu buto, umuntu ahamagarirwa kuba umunyabwenge; akagira ubumenyi bumugeza ku buhanga buzamubeshaho mu isi. Ubwo bwenge bukagoomba ubwitonzi kugira ngo bube ingirakamaro kuri nyirabwo no kubo Imana izamuhuza na bo. Guharanira ubwenge ntibitana no gukunda gusobanuza no kuganira n’abakurusha ubunararibonye n’ubumenyi. Yezu Kristu yakuranye ubutoni ku Mana; yari azi neza ko agomba kuba mu nzu ya Se, byongeye kandi nta bwandu yigeze avukana kuko ari Imana yagombye kunyura ku muntu kugira ngo icungure abantu bose. Natwe Batisimu yadukijije icyaha cy’inkomoko; guhera ubwo twatangiye urugendo rwo guharanira kuba abatoni b’Imana. Tuzabigeraho nitwishimira kuba mu by’Imana, twunganiwe n’Impuhwe zayo zigaragariza mu Isakaramentu ry’imbabazi

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...