Mu nzira bataha, abanyeshuri bose bagenda bavuga ko Ramba na Rere baberanye
ak'umutemeri n'ikibo! Bati "komereza aho mukundane sha, umugore wawe
arakubereye. Ntawundi akwiriye utari wowe." ibi byavuzwe kenshi kandi buri
uko habaga ibirori mu kigo, ishuli ryabahitagamo, bagakina nk'umugabo n'umugore
cyangwa abana bavukana. Erega byari bikwiriye kuko Ramba yari umuhungu ufite
igihagararo gihimbaje, akagira uruhanga rubengerana kandi agakunda gukoresha
amagambo y'ubuhanga n'ibitekerezo bihamye nk'iby'abantu bakuru bashira mu
gaciro. Yakundaga kuvuga atuje ndetse no kwicisha bugufi kandi agahugukira
ibikorwa bya Kiliziya. N'ubwo yari umukobwa ukunda gusaragurika mu ishuri, Rere
ni umukobwa uyingayinga Ramba mu gihagararo, ni inzobe mu maso, akagira amenyo
yererana n'amaso nk'ay'inyana kuburyo iyo yasekaga byashimishaga abamurora
n'abamwumva dore ko yari afite n'ijwi riryohera amatwi.
Mu gihe cyose bamaze bakina amakinamico, nubwo Ramba yari akiri umwana,
gukomeza gukorana na Rere no kumva abanyeshuri bahora bavuga ko baberanye
byatumye arushaho kwifuza guhorana na we kugeza ubwo yifuza ko mu kigo hahora
amarushanwa kugira ngo abone uko yaba kenshi hamwe na we. Ramba, umuhungu
w'uburanga, yagumanye icyo kifuzo ariko ntiyakigeza kuri Rere ahubwo atangira
kujya amugira inama zo guhindura imyifatire ye mibi ndetse anasaba ababyeyi be
uruhushya rwo kujya yigana na we. Nuko bararumuha kuko yitondaga, agafasha
ababyeyi be nk'uko bikwiye, akaba umuhanga kandi akamenya gusaba igikwiriye mu
mwanya ukwiriye. Ntawashidikanya ko urwo ari urukundo rutangiye kugurumana mu
mutima wa Ramba, nibyo koko urukundo ruravukanwa, rukagenda rukura cyangwa
rugabanuka kubera isi. Umwaka wa gatanu watangiye na Rere atangiye guhinduka ku
buryo bugaragara mu myifarire mibi yo gukererwa nta mpamvu ifatika, gusuzugura
no gusakuza mu ishuri kuburyo mu gihembwe cyambere yabaye uwa cumi naho mu cya
kabiri aba uwa gatanu n'amanota mirongo irindwi n'atanu ku ijana, mu gihe
atigeze arenza mirongo itanu na rimwe mbere yo gukorana na Ramba. Muri icyo
gihe kandi imirimo myinshi Ramba yari asigaye ayikorana na Rere: nko gusenya,
kuvoma n'indi basigiwe n'ababyeyi, bakayirangiza kare kandi neza bigatuma
abyeyi babo babashima kandi ntihagire uwo batonganiriza kuba yari kumwe n'undi.
No comments:
Post a Comment