· NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI?
Hano ku isi, abantu bakundana
ntibaba bashaka gutandukana mu gihe bari kimwe. Bifuza guhorana kuko kuba hamwe kwabo bibazanira
umunezero; ni ngombwa rero kudatandukana kugira ngo bagume muri ibyo byishimo
nta kibarogoya. Uwo ukunda uramutetesha, ukamubwira utugambo twiza tumwurura
n'utumusetsa, ugahora uharanira kutamubabaza ndetse n'igihe bibaye ukihutira
kumusaba imbabazi. Iyi mibereho, nubwo itagaragaza ku buryo bwuzuye urukundo
rwa Kristu, ni agace gato / akagero gato gafasha umuntu kuzirikana ku rukundo
ntagereranwa rw'Imana Data yaturemye na Mwana waducunguye. Yezu, waducunguje
ubuzima bwe mu rupfu rubi cyane, yatugaragarije urukundo ruhebuje. Muri we
duhinduka abana b'Imana, tugahabwa Roho Mutagatifu, tugakizwa ibyaha, tugakora
bimwe mu bitangaza yakoze kandi tugakira urupfu rw'iteka. Ibi byose bishobokera
abamwakiriye nk'umugati utanga ubugingo, wa wundi umara uwuhawe inzara n'inyota
afitiye Imana. Yezu igihe avuze ko ari umugati wamanutse mu Ijuru, hari
ababyijujutiye barimo n'abigishwa baretse kumukurikira, bavanamo akabo karenge.
Ikigaragara ni uko abo bigishwa bakurikiraga Yezu bamwemera uko atari. Nubwo
bimeze gutyo bwose, ikibabaje kurusha ni uko banze kwakira Kristu uko
abihishuriye, bagahitamo kumuhunga kandi ari We nzira, ukuri n'ubugingo. Ni bwo
Yezu abajije ba cumi na babiri ati"namwe se murashaka kwigendera?"
Kuki bacumi na babiri bakomeje kwizirika kuri Yezu?
1.1. YEZU, NTAMA W'IMANA, UMUCUNGUZI W'ABANTU
Abigishwa bamwe, nka Andereya,
biyumviye n'amatwi yabo ijambo ryerekana Yezu bagejejweho na Yohani mubatiza,
wavukiye guteguriza Nyagasani. Yohani batisita, ubwe yivugiye ati"Nguyu
Uwo navuze nti 'Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye
(Yh.1,15)" kandi arongera ati"Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho
icyaha cy'isi (Yh.1,29)". Yohani Batisita, ijwi ry'uvugira mu butayu
risaba gutunganya inzira ya Nyagasani, akimara kubona Umwana w'Imana,
ntiyagundiriye kuba umwigisha kuko yari azi neza kandi yemera rwose ko Yezu
amurusha ububasha, kuburyo adakwiriye no gukuramo inkweto Ubatirisha Roho
Mutagatifu n'umuriro, (Mt.3,11) ahubwo yiyambuye ubwigishwa n'abigishwa, nuko
abiharira Umwigisha mukuru ari we Yezu Kristu. Abigishwa ba Yohani bakimara
kwerekwa Ntama w'Imana, bahise bamukurikira kuko ari We ukiza ibyaha by'abantu,
We Data yivugiye ati" uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira
(Mt.3,17)". Abigishwa, ba cumi na babiri, bari bareretswe Ukiza ibyaha
by'abantu; baramwibonera, baramwemera kandi baramukurikira kugira ngo babane na
we. Bakomeje kugengwa n'inyota yo kwibera iruhande rwe, bamutega amatwi kugira
ngo abagezeho amagambo y'ubugingo bw'iteka. Bavandinwe, natwe abakristu
ntawundi mwigisha dufite utari Yezu Kristu waducunguye! Nitwikomezemo inyota yo
kuzabona Ijuru tumunyuzrho, We nzira igana ku Mana Data. Mu byo duhura nabyo
byose, cyane cyane ibigeragezo, dukomeze kwiringira Imana, tuyihe umwanya
w'ibanze. Ntagikwiriye kudukereza mu kwegera Imana, ntakigomba kudutanya na Yo
ngo twiyambaze ibihita, oya ntibikabeho! Ntawundi amizero yacu ashingiyeho, nta
n'uwo urugendo rwacu rugomba kuganaho utari Ntama w'Imana; Umushumba mwiza
n'Umuzabibu w'ukuri tubereye amashami; Abatazamusanga ntibazamubona kandi utaba
muri we azajugunywa nk'ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami
barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya (Yh.15,6).
Igitabo cy'Intangiriro, kimwe mu
bitabo bitanu by'Amategeko, kitugezaho amateka y'iremwa n'iyaduka ry'icyaha cyo
cyazanye urupfu mu bantu. Eva yarenze ku itegeko ry'Umuremyi nuko ahitamo
kumvira ikiremwa, Sekibi, bityo yitandukanya atyo n'Uwamuremye mu ishusho ye.
Bavamdimwe, tuzi kandi ko ingaruka y'icyaha ari urupfu mu gihe Ingabire y'Imana
ari ubugingo bw'iteka muri Kristu Nyagasani, (Rom.6,23). Kubw'ibyo, igihe Adamu
na Eva bacumura bari bakwiriye gupfa iyo hataza kubaho impuhwe z'Imana, zo
zabavuburiye ubuzima mu rupfu rw'inyamaswa yabambitse. Amateka y'ugucungurwa
k'umuryango w'Imana atwereka ko intama yakoreshwaga nk'igitambo gihongerera
ibyaha no mu bundi bwoko bw'ibitambo (Intg.22,7-8; Iyim.12,21.26-27; 20,24;
Lev. umutwe wa 3 kugeza kuwa 7). Kugira ngo umuntu ababarirwe, hagombaga
kumeneka amaraso y'inyamaswa: amaraso y'inyamaswa itacumuye ni yo yaheshaga
muntu kwigorora n’Imana yahemukiye. Ibyo bitambo byahoraga bitambwa uko umuntu
acumuye, bikagenura Uzitangaho igitambo kizima kandi kitagira inenge, igitambo
kimwe rukumbi kironkera isi yose umukiro. Uwo ni Yezu wahanuwe mu Isezerano rya
kera, akamenyeshwa na Malayika Gaburiyeli, agategurizwa na Yohani Mubatiza,
agahamywa n'Imana Data ubwo yabatizwaga. Intumwa zakurikiye Kristu, zari
zaramaze gucengerwa n'ubwo buvunyi n'ubucunguzi zimukesha, bituma zimurambaho.
Nonese bavandimwe, twasiga uwatwiguranye tukaronka ubuzima tugasanga nde?
Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo-MFITE UWO NEGAMIYE ; ‘mfite uwo negamiye,
sinteze kumureka, ampora iruhande antoza gukora icyiza[1]’!
1.2. YEZU, UMUGATI UTANGA UBUZIMA
Mu mibereho y'abayahudi, umugati
wari ifunguro rya buri munsi ry'abakene, ifunguro ry'aboroheje -abashonji-
umugati wari ubuzima bwabo. Yezu, mu myigishirize ye, Ijambo rye
yarikomereshaga ibimenyetso n'ibitangaza, ibyo bigatuma abantu benshi bemera
bakanamukurikira n'ubwo harimo abamukurikiraga batagamije guhaza roho zabo,
ahubwo bagamije guhaza inda zabo. Yezu yahereye ku ifunguro ryoroheje
ry'abakene, umugati, nuko abamenyesha ko ari We utanga ubuzima. Ni We mugati nyabuzima utambutse kure
uwatungaga benshi mu bayahudi. Yezu ni We Mugati utanga ubugingo, umusanga wese
ntazasonza bibaho, n'umwemera ntazagira inyota bibaho (Yh.6,35)! Yezu ni
umugati muzima wamanutse mu ijuru kandi umurya azabaho iteka, umugati atanga ni
umubiri we kugura ngo isi igire ubugingo (Yh.6,51). Yezu yabanje guhaza abantu
ibihumbi bitanu ku migati itanu n'amafi abiri kugira ngo asobanurire abari
bamukurikiye ko ari We Nyir'ububasha busesuye ku biribwa n'inzara; Ese twe
ntabyo dushima twakorewe na Yezu Kristu? Iki gitangaza cyatumye akurikirwa na
benshi nuko aherako abigisha ko batagomba gutwarwa no gutunga umubiri gusa,
ahubwo ko bagomba kurenga kuri ibyo bagaharanira gushaka no kwakira ibitunga
roho zabo, byo bizirinda umuriro w'iteka. Yezu ati"ndababwira ukuri koko:
Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati
mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire
ibiribwa bihoraho mu bugingo bw'iteka, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko ari
We Imana Data yashyizeho ikimenyetso (Yh.6,26-27)."
Igitangaza cyo gutubura imigati yafatwaga nk'ubuzima
bw'umukene, nicyo mbarutso yo kumenyesha imbaga ko Yezu ari We Mugati utanga
ubuzima wamanutse mu ijuru, uruta Manu abakurambere baririye mu butayu
bakarenga bagapfa. Yezu uduha ubuzima bw'iteka, kumuvaho bisobanura iki? Ntama
w'Imana waducunguye akadusubiza ubuzima, We utwiha mu Ukaristiya nk'umugati
ubeshaho iteka, wamunganya iki? Bavandimwe, duharanire gutungwa n'Ukaristiya;
Umugati utanga ubugingo kandi twemere nta kuruhanya uwo duhawe kugira ngo
aduhaze kandi adukoreremo bityo tuzaronke umunezero w'iteka. Tuzirikane
amagambo yo mu ndirimbo ‘Uko impala yahagira: "Yezu Kristu Mukunzi wanjye,
mpa gutungwa na we, mbe muri wowe ube muri jye, maze umpe kutagushavuza[2]."
[1] Byakuwe mu ndirimbo ‘Mfite uwo negamiye’ y’umuhanzi
Faida albert
[2] Byakuwe mu ndirimbo ‘Uko impala yahagira’ ya Padiri
Walter UKURIKIYIMFURA
No comments:
Post a Comment