Ibi
byombi bibereyeho gufasha abavokasiyoneri kurushaho kubana neza, buri umwe
asohoza inshingano ze nk’uko bikwiye. Bigatuma kandi barushaho kwishimirana no
kugirana ubumwe bukwiye abana b’Imana. Aya mategeko n’inshingano, ntibireba uyu
cyangwa uriya; oya. Bireba uwo ari we wese uba mu Irembo ry’umukiro, yaba
umuyobozi cyangwa uyoborwa, kuko twese duhamagarirwa kuba abagabuzi beza
b’amabanga y’Imana.
1)
Gusenga
no gukora ibikorwa by’urukundo.
2)
Guharanira
isura nziza ya Groupe Vocationnel (kugira inama mugenzi wawe no kwirinda
kugayisha itsinda).
3)
Kugaragaza icyo ubona kitagenda neza muri Groupe
Vocationnel.
4)
Kwitagatifuriza aho uri (Ubutagatifu bwanjye
butangirira aho ndi, nta habugenewe kuko hose Imana iba ihari) mu bikorwa bito bigaragaza
Imana.
5)
Gusabira Groupe Vocationnel. Byose bigakorwa
hubahirizwa amategeko y’Imana kuko ariyo agenga byose ndetse n’aya Kiliziya
idutuma.
Ibi byose bigomba gukorwa kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro wa Muntu.
Birakwiye rero ko umuvokasiyoneri aharanira kubona Imana muri bagenzi be, bityo
akazirikana ko igikorwa cyiza abakoreye ari isengesho rizima rinyura Imana.
Dusabe: Nyagasani mugabyi w'ibyiza byose bibaho, girira impuhwe
usanzwe ugirira abo wacunguje Umwana wawe ukunda cyane Yezu Kristu, Umwami wacu,
n'urukundo udahwema kugaragariza umuryango wawe, maze umpe ingabire zimfasha mu
rugamba ndimo rwo guhashya icyaha gihangarije kwarika mu mutima wanjye. Girira
ubuvugizi bw'Umubyeyi w'Umwana wawe, Bikira Mariya twarazwe ku musaraba ngo
atubere Umubyeyi, maze unyongeremo inyota yo kugusanga no kurushaho kukubona mu
bavandimwe bankikije. Nyagasani Mana, irengagize amakosa yanjye hanyuma
untangize urugendo rushya rw'ubuzima watanze ku isi binyuze muri Jambo wigize
umuntu, bityo uko ngenda ntera intambwe nkusanga, urusheho kunyegereza ubufasha
bwawe bunkomeza umutima, amina!
Amategeko ya Groupe Vocationnel
1.
Kubaha abayobozi na bagenzi bawe, wirinda
ikintu cyose cyazana urusaku n’icyatera umwuka mubi mu bandi.
2. Kwitabira ku gihe ibikorwa bya Groupe Vocationnel.
3.
Kugira ibanga.
4.
Kubahiriza inshingano z’umuvokasiyoneri
n’amategeko ya Kiliziya.
5. Gutanga umusanzu wa Groupe Vocationnel.
Isengesho ry’umuvokasiyoneri
Nyagasani Yezu, Wowe nzira igeza ku Mana Data, ukaba ukuri n’ubugingo; Ni
wowe nsonzeye. Icyampa nkakwiyegurira wese, ukandutira byose na bose.
Ndakwihaye none ngo umfashe kukumva no kukumvira mu mibereho yanjye yose. Uko
amasaha y’umunsi agenda akura abe ariko ndushaho kuba inshuti y’indahemuka
y’ijwi ryawe ryuje urukundo, impuhwe n’umukiro. Wowe ubaho ugategeka iteka
ryose. Amina!
Umuco wo kwikunda ntugomba kuturanga. Umuvokasiyoneri mwiza arisabira,
agasabira bagenzi be ndetse n’umuryango w’Imana muri rusange. ‘njye, njyewe,
njyenyine’ ntikwiye guhabwa intebe mu mitima yacu, ahubwo dukwiye kwimika ‘twe,
twese’, ni ukuvuga urukundo mu masengesho yacu, kuko tuzirikana urwo Imana
idukunda; “Imana idukunda kurusha ko
twayita data, mama cyangwa inshuti, cyangwa undi wese, yemwe no kurusha uko
dushobora kwikunda ubwacu” (S. Jean Chrysostome). Nuko rero nitwimike
urukundo mu buzima bwacu kuko aribwo tuzahamya ko tuyizi. Gukunda ishapule bitubere intego,
kuyivuga byo bitubere ubuzima!
No comments:
Post a Comment