Monday, November 19, 2018

muri groupe vocationnel, tuzirikana kuki?


1.        Ibyo tuzirikanaho muri Groupe Vocationnel

abavokasiyoneri i Bungwe
Izo ngingo uko ari eshatu zose zihurira ku ijambo umuhamagaro. Muntu ahamagarirwa kugera ku Mana ari uko abaye mu ngingo ebyeri muri eshatu twibandaho, kandi zombi akazibamo arangamiye Yezu Rukundo, Nyir’impuhwe, We shingiro ry’ukwemera n’umukiro byacu. Ibikorwa Irembo ry’Umukiro ryibandaho ni ibifasha urubyiruko gusobanukirwa izo ngingo zose no kuzinjiramo neza bitari bunusu; nta kwitanga igice, nta gusenga igice, nta gukurikira Imana na Shitani kandi nta no gukurikira Shitani dukeneye mu rubyiruko, Kiliziya y’ejo. Urubyiruko rwumvise neza izo ngingo, iyo rwemeye guhinduka no kumurikirwa n’Ivanjili, nta kabuza rugera ku irembo ry’umukiro, rukinjira kugira ngo rwibanire n’Umukiro ubuziraherezo. Ibikorwa by’Irembo ry’Umukiro bitwumvisha neza ko “Umuhamagaro ugizwe n’ibice bibiri: Hari Uhamagara ariwe Nyagasani, n’uhamagarwa ari we twe abantu. Hari kandi amajwi atatu: Ijwi ry’Uhamagara, ijwi rya Kiliziya n’iry’uhamagarwa.  Imana iyo iduhamagaye iduha n’ubutumwa, mu kuduhamagara ubwabyo… ariko kandi ubwo butumwa ntibugenewe uhamagarwa gusa ahubwo bugenewe umuryango wose w’Imana. Umuhamagaro wose wemerwa na Kiliziya[1]. izo ngingo ni: gushinga urugo, kwiyegurira Imana n’ubutungane.


2.        Ingingo ya mbere: gushinga urugo

Muri uyu muhamagaro wo gushinga urugo, umuntu ahamagarirwa kubaho abana na mugenzi we ngo bafashe Imana kurema no kurera, bityo abana Imana ibahaye bagakura bunguka ubwenge, banogeye Imana n'abantu. Koko rero abana barezwe neza kandi b’abakristu barangwa n’imyitwarire myiza ; bamera nk’igiti cyiza cyeraho imbuto nziza ( Lk 6,43-45)[2].  Amategeko ya Kiliziya (le droit canonique)[3] na Tewolojiya gatolika, bihamya ko ubukungahare bw’isakaramentu ry’ugushyingirwa bushingira ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo; Kwibaruka no kurera abana (procréation et éducation des enfants), Ubudahemuka n’ubumwe bwo gushyingirwa (fidélité conjugale et l’unité du mariage) n’Ukudatana mu rukundo ruhuza abashyingiranywe (indissolubilité du lien matrimonial). Abashinze urugo bagomba kunga ubumwe, bakakira ingorane bahura na zo mu rukundo bakundana n'urwo bakunda Kristu na Kiliziya ye.

Gushinga urugo rwa Gikristu bijyana no gukundana hagati y'umugabo n'umugore bituruka ku kuzirikana urukundo Kristu akunda Kiliziya no kuzirikana ku dusongero tw’ isakaramentu ryo gushyingirwa; agasongero ka mberi  ni ukubyara no kurera, aka kabiri kakaba gufashanya n’umuti uvura irari (la procréation et l’éducation des enfants; l’aide mutuelle et le remède à la concupiscence[4]). Isakaramentu ry'ugushyingirwa rihabwa abashinga urugo rwa gikristu ni ipfundo rihuza kandi rigakomeza ubuzima bw'abasezeranye ubwabo ndetse n'abo bazibaruka, niyo mpamvu rifite agaciro gakomeye mu muryango w'Imana kuko rituma havuka kiliziya nto- umuryango- isoko y'uburere bwiza bw'abagize kiliziya y'ejo n'ahantu Ingabire z'Imana zisanzurira. Abifuza kugera ku butagatifu banyuze muri iyi nzira yo gushinga urugo bahuzwa n'urukundo rutuma umwe yemera kuva iwabo no guhara byose agasanga uwo yishimira kandi yihitiyemo. Ni urukundo rwakira umuntu, rugaharanira kumwerekeza mu rumuri rwa Kristu, rukamuvana mu mwijima w'urupfu rw'iteka rukamugeza ku isoko idakama y'imbabazi no ku nyanja ngari y'impuhwe z'Imana, Yo soko y'ubuzima n'ubukungu budashira. Twongere dutekereze ku rukundo ruhuza umusore n’inkumi, rukabanyuza mu isakaramentu ryo gushyingirwa, rukabageza ku Mana.
Tuzirikane ku nyikirizo y’indirimbo ‘Ibanga ry’urukundo’; “Mukomere ku ibanga ry’urukundo, mwebwe bagaragu b’Uhoraho, Kristu, rumuri rw’amahanga, abarinde, kuko ubu mubaye umubiri umwe, bityo icyo Imana yafatanije ntihakagire ugitanya.”

3.        Impamvu yo kudashaka kubera Ingoma y’Imana

3.1.          Impamvu ishingiye kuri Kristu- motif christique

kudashaka bifasha mu kugira ubuzima butandukanye n’imihangayiko y’urukundo rwa kimuntu n’urw’umuryango bigafasha kandi mu guharira Imana igihe cyawe cyose ndetse na roho yawe yose uzirikana ku Ijambo ry’Imana (1Kor.7,32-34). Uko kwemera guhara bimwe mu byishimo isi itanga bituma umukristu agira uruhare rudasanzwe ku musaraba wa Nyagasani Yezu Kristu. Dore ko aba anazirikana ko igihe ahumeka aba ari mu “gihe cyo kwihana ibyaha byacu tumaramaje. Igihe cyo kwiyambura ibituremerera byose. Igihe cyo gushaka Imana bigishoboka ko ibonwa. Igihe cyo gutera iby'isi n’iby'igihe gito umugongo, kuyihunga utitaye kubyo uyitungiyemo. Igihe cyo kwitondera amategeko n'amabwiriza y'Imana. Igihe cyo gushaka ubwishingizi bw'Imana no kuyikorera!” Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Wantwaye umutima’ ; “Uhoraho wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa, Warangwatiriye maze undusha amaboko, Dore ndi imbere yawe Nyagasani ngo ungenze uko ushaka.”

3.2.          Impavu zishingiye kuri Kiliziya- Motif ecclesial

Kudashaka bishushanya kandi bikanagaragaza ubuzima tuzabamo mu ijuru; kuko mu ijuru nta buzima bushingiye ku myororokere tuzagira, nta rukundo rushingiye ku mubiri tuzagira, ntihazaba umugabo cyangwa umugore, ahubwo urukundo rw’Imana - Agapé - ni rwo ruzaba ruganje mu mitima yacu. Utarwifitemo aragana he?  Mtg. Efuremu ati “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana.  Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima[5].” Tuzirikane ku magambo yo mu ndirimbo ‘Amasoko y’ubugingo’; “Dusanze umutima waduhaye kumenya gufashanya, gukunda bose by’ukuri kwita ku mbabare n’indushyi no kumenyesha abakene umukiro.”





[1] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[2] xxx, « bana, nimwitoze kuba abakristu beza. », ubutumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana, ku wa 15 gashyantare 2015
[3] abbé jacob yoda, chancelier diocésain, le mariage dans le code de droit canonique de 1983
[4] abbé jacob yoda, chancelier diocésain, le mariage dans le code de droit canonique de 1983
[5] S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...