4. KUGIRA ISONI ZO
GUKORA IBYO USHINZWE
Umukristu watesheshe agaciro amasezerano ye, akirengagiza
ibyo akwiriye gukora, ntatana no kubona ibyo yakoraga bimuteye isoni, akabona
atakongera kubikorera mu ruhame kugeza ubwo abicitseho burundu! Muri iki gihe,
usanga hariho abatagitwara Bibiliya mu ntoki, bakabireka kubera ababareba,
nk’aho ari bo bakorera cyangwa ari bo babafiteho ijambo rya nyuma. Ntugaterwe isoni
no gukora icyiza, kandi uwo udakorera ntukamutinye kuko adakwiriye kukugenzura
akubuza amahwemo mu gukora igitunganye. Muri iki gihe cya none, kubona umuntu
wakwinjira muri kabari ngo agire icyo afata amaze Gusenga ni nk’igitangaza kuri
benshi! Hariho abantu bakuru bari bashinzwe gufasha abana kujya mbere mu
kwemera babiretse, bitajwe ko batari mu kigero kimwe: N'ubundi uri mu kigero
kimwe n'undi muntu, ntacyo wamufasha kuko ntacyo uba umurusha- muba muri mu
kugero kimwe nyine. Bene abo kandi babikora birengagije ko Yezu adusaba guca
bugufi nk'abo basuzugura. Ibikorwa tugiramo uruhare muri Kiliziya ni byinshi:
Ese tubikora tubikunze? Ese ibyo twakoraga twabirekeye iki? Ibyo dukora tubikorera aho buri wese abibona
bikaba byamuviramo gukira?
Muvandimwe, tubanze turebe uwo dukorera n'icyo azaduhemba;
dukorera Imana, tuzahembwa Ijuru, kandi gukorera Imana bizirana no kwihisha
kuko ari Umucyo dukorera. Imana ni nziza, bityo n'ibyo tuyikorera bikaba byiza
rwose. Ntabwo rero tugomba guterwa isoni no gukora icyiza, keretse niba
twarasaritswe n' ikibi, tukaba tutakiri abakozi b'Uhoraho. Ubwo twaba dukorera
nde? Mu masezerano n'indahiro byo muri Kiliziya, ntaho wasanga "kiretse,
except"- ibi birasobonura ko amasezerano agomba gusohozwa nk'uko ari. Mu
masezerano arangira kimwe n'aya burundu, keretse ni imwe. Iherezo ryayo ni
urupfu rwacu! Amasezerano tugirana na Kristu asozwa n'urupfu, hanyuma natwe
tugahembwa nyuma yarwo. Uwakoze neza ibyo ashinzwe nta soni agororerwa
ibimukwiye n'uwatewe isoni no kumukorera akaronka icyicaro yiteguriye akiri ku
isi.
5. KUDOHOKA MU
GUKURIKIRA YEZU KRISTU
Uwabonye Mesiya wese yifuza kugumana na We, n'uwaganiye na We
ni uko; yumva atamuva iruhande ngo ajye kwandavuza amatwi ye yumva ibitifitemo
ubugingo. Intumwa zikimara kubona Yezu, zaramukurikiye ndetse n'abo Yezu
yakijije uburwayi bunyuranye baramukurikiye tutibagiwe n'abo yahagije. Nyamara,
twebwe icyo dukeneye si ugukurikira Yezu Kristu kubera ibyo ari budukorere
cyangwa yadukoreye. Shaduraki na bagenzi be bati: "shobuja, niba Imana
yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana no mu nzara zawe,
izaturokora; nitanabikora kandi, shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe
cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse(Dan.3,17-18)" Ibi ni
ibihamya bitwereka ko tugomba kwihatira gukurikira Imana n'uko tugomba
kuyikurikira. Yezu ati “nkurikira(Yh.1,46)!” Bavandimwe nimwibuke ko muri
Batisimu twasezeranye gukurukira Kristu- isezerano ni umuhigo kandi si byiza
kudahigura umuhigo wahize.
Yezu ntakigenda nk'Umunyanazareti- ntabwo muzahura agenda,
yigisha, yitwa Yezu, mwene Mariya na Yozefu. Ntihazagire ugushuka ngo yabonye
Kristu nko mu bihe byo hambere cyangwa ngo ni we Kristu. Murabe maso, mutavaho
mutakaza ubunazireya bwanyu mukagwirirwa n'amakuba! N'ubwo bimeze gutyo,
uwemera, amurikiwe n'Inkuru Nziza, ntasiba guhura na Yezu agenda cyangwa ngo
abure guhura na We yigisha! Uzahura n'umushonji, umurwayi, uwamugaye n'utagira
aho yikinga n'abandi bakeneye ubufasha bunyuranye; jya uzirikana ko uwo ari
Kristu muhuye umukurikire. Bavandimwe, byaba bibabaje kandi binasekeje kubona
womye mu nyuma z'umuntu ngo ukurikiye Kristu wigaragariza mu banyantege nke no
mu bo isi ikunda kwirengagiza no guha akato, ntibikabe! Gukurikira Kristu ni
ugushakashaka Imana wakira muntu, ishusho y'Imana. Iyi ntego y'ababerenaride
(charisme bernardin) natwe tuyigire iyacu, idushoboze kwakira abo bose baje
batugana no kubabonamo Kristu Umukiza. Gukurikira Kristu muri ubu buryo ni
ukwakira abakugana, mu bushobozi bwawe buke cyangwa bwinshi kandi ukabikorana
urukundo ruzira uburyarya, rudahwema kwiyongera. Muvandimwe, rengera abatagira
kivugira, usangire n'abashonji, usure imbohe, impfubyi n'abapfakazi kandi
ubatoze kugarukira Imana no kubaho bashimira Imana mu mibereho yabo; bityo
uzaba ubaye umunazireya mwiza ukereye, ubudasubira inyuma n'ubudakumirwa,
gusingira igihagararo cya Kristu.
6. KWIRUKANA/KWANGA
KWAKIRA IMANA MU BUZIMA BWAWE
Bavandimwe, nitutakira Imana mu buzima bwacu ngo duhinduke,
nta mukiro duteze kuko tuzaba twayakiriye aka Yuda. Ibyo umuntu akora bishobora
kugaragarira abantu ko ari byiza, nyamara ntibigire icyo bimumarira kuko
yabikoze nta Mana iri mu buzima bwe. Nta munazireya ugomba gukora ibikorwa
byiza, abitewe n'uko n'abandi babikoze, ibyo nabyo ni byiza kuko tugomba
kwigira ku bavandimwe gukora neza. Tuzirikana ko “tubyarwa na shitani buri uko ducumuye, tukabyarwa n’Imana buri uko
dukoze igikorwa cyiza (St. Jean Chrysostome).” Umunazireya mwiza ni urenga
kubwirizwa n'abantu ndetse no kurebera ku bandi, agakora byose abwirijwe
n'Imana imutuyemo, ikamubwiriza gukora iki kuko ari cyo kimuronkera umukiro
n'umunezero bisendereye. Kwakira Imana mu buzima ni ikintu cy'ingenzi kigomba
kubanziriza byose. Ibyo dukora byose bigomba kuba imbuto zo kwakira Imana mu
buzima bwacu.
Bavandimwe, ntabwo kwakira Imana ari igikorwa cy'umunsi umwe:
ikiranga umukristu ugenda yiyambura iyo sura, ni ugutekereza ko yarangije
kwakira Imana mu buzima bwe, ko nta kindi asabwa kijyanye no kuyakira - mbega
imyumvire mibi! Kuba warabatijwe, ugahabwa n'andi masakaramentu, ndetse
ukagerekaho no gushingwa imirimo ifasha mu kwegera Imana, ntibisobonura ko
utagikeneye kwakira Imana mu buzima bwawe. Imana ihora idusanga inyuze mu
Ijambo ryayo, mu bavandimwe tubana ndetse no mu bindi biremwa yaduhaye! Umuntu
utekereza ko yarangije kwakira Imana, nta kindi kindi aba asigaye akora kitari
ukuyirukana no kuyihunga yibwira ko ayikorera! Nitwakire Imana, tuyituze mu
buzima bwacu, tuyumvire, tuyigeze ku bandi, nuko twese hamwe dufatanye mu
kuyikurikira kandi duhore tuyibereye, dusonzeye kuyakira no kubana na Yo,
duharanira kutazigera twitandukanya na yo!
7. GUKINISHA IBYAHA
Umunazireya watangiye kugenda ahinduka imfura mu bo Sekibi
abyaye, arangwa na none no guhindura imyumvire, imitekerereze n'uko abona
ibintu. Bene uwo, hari ibyaha atangira kwaka agaciro, akibwira ko ntacyo
bitwaye kugenza gutyo; ibyo akabikora abizi neza, abishaka kandi yanabishakiye
impamvu ari bwifashishe yisobanura -circonstances attenuantes. Uko umuntu
arushaho kugira ibyaha yita bito cyangwa byoroheje, niko arushaho kuryoherwa no
gukora bene ibyo byaha no kwikururira mu bindi byose byambura ubikoze ubumuntu
n'ishusho y'Imana yaremanwe. Bavandimwe, nta cyaha tugomba gukinisha ngo
tugirane ubusabane na cyo kuko icyaha ukinisha kikugora cyane kugucikaho.
Pawulo Mutagatifu ati "mureke kugira uruhare ku bikorwa by'umwijima
bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane (Ef.5,11)! Bavandimwe nkunda, nimuze
dufatanye, turwanye icyaha, dukurire Kristu kandi tumwamaze, duharanira
kudashavuza Roho w'Imana twahawe, no kwigiramo amatwara ahuje n'aya Kristu ubwe
(Fil.2,5). Bavandimwe, “nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo
cyanyu azakibahe igihe nikigera.” Sir.51,30. Tuzirikane amagambo yo mu
ndirimbo: “Mpa ubutwari wo kukwamamaza, mbibe ijamo ryawe hose, ubwami bwawe
nibwamamare habwa icyubahiro cyinshi”
No comments:
Post a Comment