inkuru ya Ramba
irakomeje
Mu minsi igera kuri itatu yashize bataganira, igwegwe[1] ryari ryabatashye kuko Rere yashishikazwaga n'umugodoko[2] Ramba amugenera wo kumusobanurira n'izindi nama zitandunye. Ku rundi
ruhande Ramba na we yaterwaga umwete kurushaho no kwirirwana n'umukobwa mwiza
akunda, uwo abandi bahora bamushyingira. Muri iyo minsi nyine, Ramba yakoze mu
nganzo, ahimba akavugo yifuriza Rere utakimurora neza kubaho neza kandi akabaho
yakirana inkubito[3] urukundo amukunda kuko n'ubwo yari atangiye kubona asa nkaho ari
kwisengenezaho[4], yizeragako igihe kizagera urukundo rwabo rugasesuruka[5], bakongera kurangwa n’ibyishimo nko mu minsi ya mbere. Ramba yararyamye
abura ibitotsi, yigaragura mu buriri niko gutuza areba hejuru mu gisenge,
inganzo imuvuburamo amagambo y'urukundo akomeye, aratangira ati
“Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo
Kabeho rwose umbuze amahwemo
Yo kutagukunda uko ubyifuza
Kabeho nanjye nkubuze ayandi
Nkurinde abandi nkutoze ibindi”
Bukeye bwaho ku munsi wa kane, Ramba
azindukira ku mugezi nk'ibisanzwe kubw'amahirwe Rere aza amusangayo. Rere yamusanze
ku mugezi, ntiyamusuhuza, aramwitegereza gusa hanyuma Ramba aramwihorera, na we
ntiyamuvugisha ahubwo amwaka akajerekani, aramuvomera, aranamupfundikirira
hanyuma aramubwira ati "ikorere tugende, singusiga aha utaza gukererwa
mwarimu akagukubita." bazamuka ntawe uvugisha undi kugeza bageze hepfo yo
kwa ba Ramba. Kuberako yizeraga ko atari kunuranura,[6]
Ramba yabwiye Rere ati "ndabona ko ubabaye, ukaba udashaka no kundeba kuva
naguhereza ka gapapuro, nyamara nzi neza ko ibintu bizashira bigasobanuka
byose, ukibonera ko ntaguterenganya[7]."
amubwira ko atabura kumwereka ibyifuzo bye n’ubwo we ataramubwira icyamubabaje.
Ramba ati "njye ndifuza ko ubaho, ukabaho neza kandi tukabana, tukamarana
irungu, tugashira urukumbuzi rwo kudahorana, maze tugashimisha Imana
n'abantu." nyuma y'aya magambo, Rere yaraturitse ararira, maze aho
kumuhoza, Ramba ati
“Ngwino iwanjye karabo kanjye
Ukunde ushime gihozo cyanjye
Ugende urata imihana yose
Uti "naramubonye ubaruta bose
Umusore untera kunezerwa
Cyo nimumurebe ni Rudasumbwa."
Ngwino iwanjye kanyana kanjye
Narakurebye ndagusubira
Utambutse ndahindukira
Nti "dore umukobwa utagira uko asa
W'imico myiza izira ikizinga
Ukwiriye umusore utiziringa."
Ngwino iwanjye mumararungu
Utahe iwanjye hazire irungu
Twibanire mu bukungu
Bw'imitima yombi izira agakungu
Kabuza umuntu kuba umukungu”
Akirangiza kuvuga igika kimwe, Rere yahise
yihanagura amarira, akomeza kumva uko Ramba atondekanya amagambo yuzuyemo
urukundo kandi yubakitse gihanga. Ramba arangije umuvugo we abwira Rere ati
"ndagukunda kandi ku mugoroba turatahana umbwire icyakubabaje." Ramba
ahita yurira agakingo, atambika iwabo na Rere akomeza kuzamuka kuko iwabo hari
mu kanunga gaheruka iwabo wa Ramba, hakaba hafi yo ku ishuli we na Ramba
bigaho. Rere yazamukanye akanyamuneza kavanze no kwibaza ibibazo byinshi:
yibazaga ukuntu yakubiswe, akibwira ko arinako byagendekeye Ramba, agatekereza
ko yakagombye kuba atakimukunda, ko yakagombye kuba yicuza impamvu
yamwandikiye, bikamushobera. Ibi byose Rere yibazaga akabiburira ibisubizo,
yari ataramenya neza uko Ramba abanye n'ababyeyi be. Ramba yakundaga kumubwira
amagambo amukomeza, akamwumvisha ko hari igihe ibintu bitagenda uko ubyifuza,
ko icy’ingenzi ari ukumenya icyo ushaka, inzira zikwiriye zo kukigeraho no
gukomeza kwizera ko uzakigeraho igihe kigeze. Ibyo ni byo byatumye Rere yemera
kuganira na shefu we. Isaha yo gutaha yarageze maze bari hafi yo kugera
imuhira, Rere atangira kugenda yisigaza inyuma; uko yisigaza inyuma na Ramba
niko yabigenzaga kuburyo nta muntu warabutswe ibyo aribyo. Byaje kurangira Rere
asizwe n'abakobwa bari kumwe ndetse n'abahungu bari kumwe na Ramba bamuhitaho
nuko mu kanya gato uwo yari ategereje aba amugezeho.
[1]
igwêgwe = Ubunebwe
[2]
Ubufasha
[3]
Ingufu
[4]
Gusaba ubushuti umuntu utabishaka
[5] Rukava mu bwihisho
[6]
Gusaba uwarangije kumuhakanira
[7] Ntakuryarya
No comments:
Post a Comment