Thursday, November 22, 2018

RERE NA RAMBA PART 8


inkuru ya Ramba irakomeje

Mu minsi igera kuri itatu yashize bataganira,  igwegwe[1] ryari ryabatashye kuko Rere yashishikazwaga n'umugodoko[2] Ramba amugenera wo kumusobanurira n'izindi nama zitandunye. Ku rundi ruhande Ramba na we yaterwaga umwete kurushaho no kwirirwana n'umukobwa mwiza akunda, uwo abandi bahora bamushyingira. Muri iyo minsi nyine, Ramba yakoze mu nganzo, ahimba akavugo yifuriza Rere utakimurora neza kubaho neza kandi akabaho yakirana inkubito[3] urukundo amukunda kuko n'ubwo yari atangiye kubona asa nkaho ari kwisengenezaho[4], yizeragako igihe kizagera urukundo rwabo rugasesuruka[5], bakongera kurangwa n’ibyishimo nko mu minsi ya mbere. Ramba yararyamye abura ibitotsi, yigaragura mu buriri niko gutuza areba hejuru mu gisenge, inganzo imuvuburamo amagambo y'urukundo akomeye, aratangira ati
“Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo

Kabeho rwose umbuze amahwemo
Yo kutagukunda uko ubyifuza
Kabeho nanjye nkubuze ayandi
Nkurinde abandi nkutoze ibindi”         

Bukeye bwaho ku munsi wa kane, Ramba azindukira ku mugezi nk'ibisanzwe kubw'amahirwe Rere aza amusangayo. Rere yamusanze ku mugezi, ntiyamusuhuza, aramwitegereza gusa hanyuma Ramba aramwihorera, na we ntiyamuvugisha ahubwo amwaka akajerekani, aramuvomera, aranamupfundikirira hanyuma aramubwira ati "ikorere tugende, singusiga aha utaza gukererwa mwarimu akagukubita." bazamuka ntawe uvugisha undi kugeza bageze hepfo yo kwa ba Ramba. Kuberako yizeraga ko atari kunuranura,[6] Ramba yabwiye Rere ati "ndabona ko ubabaye, ukaba udashaka no kundeba kuva naguhereza ka gapapuro, nyamara nzi neza ko ibintu bizashira bigasobanuka byose, ukibonera ko ntaguterenganya[7]." amubwira ko atabura kumwereka ibyifuzo bye n’ubwo we ataramubwira icyamubabaje. Ramba ati "njye ndifuza ko ubaho, ukabaho neza kandi tukabana, tukamarana irungu, tugashira urukumbuzi rwo kudahorana, maze tugashimisha Imana n'abantu." nyuma y'aya magambo, Rere yaraturitse ararira, maze aho kumuhoza, Ramba ati

“Ngwino iwanjye karabo kanjye
Ukunde ushime gihozo cyanjye
Ugende urata imihana yose
Uti "naramubonye ubaruta bose
Umusore untera kunezerwa
Cyo nimumurebe ni Rudasumbwa."

Ngwino iwanjye kanyana kanjye
Narakurebye ndagusubira
Utambutse ndahindukira
Nti "dore umukobwa utagira uko asa
W'imico myiza izira ikizinga
Ukwiriye umusore utiziringa."

Ngwino iwanjye mumararungu
Utahe iwanjye hazire irungu
Twibanire mu bukungu
Bw'imitima yombi izira agakungu
Kabuza umuntu kuba umukungu”
Akirangiza kuvuga igika kimwe, Rere yahise yihanagura amarira, akomeza kumva uko Ramba atondekanya amagambo yuzuyemo urukundo kandi yubakitse gihanga. Ramba arangije umuvugo we abwira Rere ati "ndagukunda kandi ku mugoroba turatahana umbwire icyakubabaje." Ramba ahita yurira agakingo, atambika iwabo na Rere akomeza kuzamuka kuko iwabo hari mu kanunga gaheruka iwabo wa Ramba, hakaba hafi yo ku ishuli we na Ramba bigaho. Rere yazamukanye akanyamuneza kavanze no kwibaza ibibazo byinshi: yibazaga ukuntu yakubiswe, akibwira ko arinako byagendekeye Ramba, agatekereza ko yakagombye kuba atakimukunda, ko yakagombye kuba yicuza impamvu yamwandikiye, bikamushobera. Ibi byose Rere yibazaga akabiburira ibisubizo, yari ataramenya neza uko Ramba abanye n'ababyeyi be. Ramba yakundaga kumubwira amagambo amukomeza, akamwumvisha ko hari igihe ibintu bitagenda uko ubyifuza, ko icy’ingenzi ari ukumenya icyo ushaka, inzira zikwiriye zo kukigeraho no gukomeza kwizera ko uzakigeraho igihe kigeze. Ibyo ni byo byatumye Rere yemera kuganira na shefu we. Isaha yo gutaha yarageze maze bari hafi yo kugera imuhira, Rere atangira kugenda yisigaza inyuma; uko yisigaza inyuma na Ramba niko yabigenzaga kuburyo nta muntu warabutswe ibyo aribyo. Byaje kurangira Rere asizwe n'abakobwa bari kumwe ndetse n'abahungu bari kumwe na Ramba bamuhitaho nuko mu kanya gato uwo yari ategereje aba amugezeho.


[1] igwêgwe = Ubunebwe
[2] Ubufasha
[3] Ingufu
[4] Gusaba ubushuti umuntu utabishaka
[5]  Rukava mu bwihisho 
[6] Gusaba uwarangije kumuhakanira
[7]  Ntakuryarya

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...