Thursday, November 22, 2018

Urukundo mu muhamagaro wo gushinga urugo - urukundo


1.     urukundo
Mu muhamagaro wo gushinga urugo, urubyiruko, twibanda ku rukundo ruhuza umuhungu n’umukobwa. Urukundo ruduhuza n’abandi ni narwo rudukururira kuri umwe kugira ngo tugirane umubano wihariye, utambutse kure uwo tugirana n’abandi benshi. Ni byo koko, umuhungu ahitamo umukobwa mu bandi benshi n’umukobwa agahitamo umusore umunyuze mu mbaga y’abamunyura imbere bose, nuko bombi bakamenyana byimbitse kugeza ubwo beguriranye amabanga yabo mu ntumbero yo kwizerana no gusangira umunezero. Urukundo ni ijambo rivugwa kenshi kandi na benshi; ibyo bitgaturuka ku kamaro karyo mu mibereho ya muntu kuko iyo rubuze mu buzima usanga nyakurubura yihebye, yigunze, ameze nk’uwamugaye mu mutwe. Akumva kubaho ntacyo bikimumariye maze ubwo agatangira kuvuma umunsi yavutseho no gutonganya Imana ayibaza impamvu yemera ko agerwaho n’iyo mimerere yo kubura urukundo. Hari abarubuze barangwa no guhorana amaganya ndetse no kwanga ubuzima kubera kubona abandi nk’ababateye ikibazo aho kubabona nk’abakenerana. Mu buzima, abantu ni magirirane!

N’ubwo hari abazi ko barubuze, hari n’abarubuze, batazi iryo shyano bagushize ahubwo bahorana ituze ku mutima ridafite aho rishingiye, bakiroha mu cyaha kibazanira ingorane nyinshi zirimo n’urupfu ngo bararyoherwa n’urukundo. Urukundo rutanga ubuzima bwimura urupfu. Ku rundi ruhande hari n’abarufite rwose, bagashimishwa no kurubungabunga no kurukwirakwiza mu batarugira n’abibeshya ko baruronseho ubutoni bityo umuntu akagenda arushaho kuba mwiza ari byo kunogera Imana n’abantu. Kubungabunga urukundo no kurukwirakwiza ni ugukiza isi. Urukundo twarwita ibyiyumvo biza mu muntu iyo atekereje, abonye ikintu, umuntu cyangwa inyamaswa bikamutera kwishima no kwifuza guhorana n’ibyo ahisemo. Ibyo byiyumvo ni byo bihuza umuhungu n’umukobwa, bikabakururira mu kumenyana byimbitse, batakwitonda bikaba byabaviramo kurengera bambarirana ubusa kuko icyari urukundo gishobora kurangira cyiswe irari rishingiye ku guhaza ibyifuzo by’umubiri. Iyo bitonze kandi bagashimana koko ibyo byiyumvo bibinjiza neza kandi bakagumana na byo mu muhamagaro wo gushinga urugo.

Mu mibereho, abahungu n’abakobwa bahura n’icyifuzo, bumwe gishingiye ku matsiko, cyo kwifuza kuryamana. Muri iki gihe amahano yagwiriye, hari abo icyo cyifuzo cyerekeza ku bo bahuje imiterere y’umubiri; umusore ku wundi n’umukobwa kuri mugenzi we bityo bakarwanya ugushyingirwa gutagatifu kwaremwe n’Imana bimika amabi nk’ay i Sodoma n’i Gomora. Nta muntu wari ukwiye kugengwa n’icyo cyifuzo ahubwo ni ngombwa kukiyobora mu nzira itunganye (la sublimation), kumenya kwigenga (la maitrise de soi) wubahisha umubiri umugenzo mwiza wo kwifata n’ubudahemuka. Mu gucubya icyifuzo cy’irari, umuntu yakagombye guhindura ibyo yatekerezaga, kureka kureba, gusoma, kumva cyangwa gukora ibyo birimuzamuramo agashaka ibimuhuza bituma yibagirwa ibyo bintu. Kwimara irari by’umukristu ntibikarangwemo kwagazanya (caresses), kwikinisha (mastrubation) no kwambarirana ubusa; ibi byose n’ibindi namwe muzi ni byo byica ubushobozi bwo kwigenzura bw’ubwonko, bigatera umuntu kuba inganzwa imbere y’irari nuko bigatiza umurindi amibi menshi y’amoko anyuranye. Ntibikabe!

2.     Guhitamo umukunzi

Iyo umuntu bamubonanye n’undi kenshi bavuga ko bakundana; abakundana iyo bahuye ubuzima burahinduka kuko bishimirana mu mibereho yabo yose, bagakosorana buzuzanya bagambiriye guterana ibyishimo. Ugasanga umwe abuze uko yifata, atangiye kugira amasoni, bakarebana akana ko mu jisho... ibi ariko ntibyagaragaza abakundana by’ukuri; bivuze ko n’abaryaryana bishobora kubaranga. Umutima wonyine niwe ubitse ukuri kandi biragoye kumenya akari ku mutima. Mu guhitamo umukunzi, hari ibintu bibiri by’ingenzi abahungu n’abakobwa bahuriraho. Nibyo bigenderwaho; benshi mu bakundwa ntibaba babyujuje byose icyakora ubyujuje niwe uhiga abandi. Hari ubwo umuntu aba afite kimwe nabwo gicagase bigatuma ashakwaho ubucuti buzamugeza ku isakaramentu ryo gushyingirwa. Turebere hamwe ibyo abasore n’inkumi batekerezaho mu guhitamo inshuti.


©     Ubwiza: buri wese agira uburyo bwe yihariye arebamo ubwiza. Ni yo mpamvu abantu badahuza amahitamo; ugasanga hari abanga kanaka nyamara hari uwo ahora mu bitekerezo amanwa n’ijoro. Hari abakunda ibikara, hari abakunda inzobe, imibiri yombi, bamwe bakunda abananutse abandi bagahitamo ababyibushye... Ngibi ibikubiye mu bwiza bw’umubiri.  Umuntu ashobora kuzuza ibyo ukunda ku mubiri ariko ugasanga nta muco agira, nta kirazira n’imwe imuranga usibye gushira isoni gusa kandi isoni ari umuco mwiza ubuza umuntu gukora ikibi. Ibyo bigatuma ntawumushakaho ubucuti kuko aba afite uburanga burengeye ubwiza w’umuco. Bavandimwe, umukobwa mwiza ni ukeye ku mutima no ku mubiri.

©     Ubukungu: hari igice cy’abantu bumva ko batakundana n’abakene; ngo nta wajya aho ibintu bitari. Umutungo wifuzwa ni imirima, ubworozi, amafaranga, imodoka, amazu, amashuri n’ibindi. Umukobwa ubifite abahungu bagahurura nk’imishwi ihamagawe na nyina naho umusore wabironse abakobwa bakamwuzuraho bamurwanira nk’intozi zirwanira agasimba.
Nitwibuke aho dukunda kuririmba tuvuga duti “Ntugashukwe n’ibintu by’iyi si, jya umenya y’uko byose bizashira, ntibikagutware ngo bikwambure ikamba ryawe (Inzira y’umukiro).” Bavandimwe, twibuke kandi ko umuryango urangwa no kudahuza (society depends on differences) maze dushimire buri wese amahitamo ye kandi tureke kwivanga mu mibanire y’abantu tugamije kubashiramo amahitamo yacu. Bavandimwe, twabonye byinshi byitabwaho mu guhitamo umukunzi; uburere, ubushake bwo gukora n’ubuhanga mu gucunga umutungo biza ku isonga. Ibitekerezo bizima nibwo bwiza bw’agahebuzo! Ushobora kubana na we ibyo atunze yarabirazwe, atarigeze abikorera, mutazi no kubicunga, bikabayoyokana murora. Ushobora kubana na we yarabikoreye, ukabibamo umukozi kandi mwarasezeranye ivangamutungo; mbese ntubigiremo ijambo usibye inkyuro za buri munsi. Mushobora kubana ntacyo mutunze, mugashakisha buhoro buhoro, mukazahwana n’ababitangiranye mwitaga ko bahawe umugisha mukagera n’aho mubarenga. Mushobora kubana neza mu mahoro, umutungo mufite mukawugiramo uruhare rungana ariko mwabura umugisha w’Imana, nko kwibaruka no kurera ugakuza, byose bigahinduka ubusa, mukarutwa n’abadatunze.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...