Monday, November 26, 2018

wari uziko?


“Abantu bavugako byose babifitiye uburenganzira, nyamara bakirengagiza ko byose bigomba gukorerwa ikuzo ry’Imana! Abantu basigaye bakora ibyaha ku mugaragaro, ngo baragaragariza bose ibyiza bakora! Bamwe bitwaza ko umukristu atagengwa n’amategeko, kuko amuheza mu bucakara, bakirengagiza ko na Yezu ubwe yayatanze, kandi akaba ataraje kuyavanaho, ahubwo kuyanonosora! Bamwe bahamya ko umwana w’Imana yigenga kuko yakize amategeko, nyamara bakirengagiza ko amategeko yose ari matagatifu, kandi ko umuntu wese agomba kugengwa n’Itegeko ry’Imana! Iyaba bakomezaga kuntinya bakanubahiriza amategeko yanjye yose, maze bo n’urubyaro rwabo bakazahirwa ingoma igihumbi (Ivug.5,29)! Dushimishwe no gukorera Imana kuko ubwami bwayo atari amagambo, ahubwo bushingiye ku bikorwa (1Kor.4,20)!”


“Ngwino Roho Mutagatifu, udusobanurire Ukwemera twamamaza, utumurikire iteka, uduhe kuryoherwa no guhihibikanira gukiza abo wiremeye. Ngwino utwibutse amasezerano twagiranye nawe Imbere y’umuryango wacungujwe umusaraba, udusobanurire icyo avuze mu buzima bwacu. Dukumbuze gukora igitunganye, uduhe iteka kubabazwa no kubusanya nawe. Mana, dukumbuze kugutuza mu mitima yacu, udutere umwete mu bidukiriza roho, duhore tubereye kugusanga!”

No comments:

Post a Comment

John Henry Newman, umuhanga wa 38 mu nyigisho za Kiliziya

Kiliziya yungutse umuhanga wa 38 mu nyigisho zayo.  Ku wa 1 Ugushyingo 2025, ku munsi w’Abatagatifu bose wizihizwa kuwa 1 Ugushyingo buri mw...