1.
NYAGASANI,
NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE?
Imibereho ya muntu ntiyigeze
iramba mu butungane nk'uko Imana yabishakaga mu gihe cy'iremwa. Imana yaremye
Adamu na Eva ibagenera uburyo bwo kubaho n'amabwiriza yo gukurikiza ariko bo
bikururiye urupfu igihe bateye umugongo Nyir'ubuzima, bagakora icyaha barenga
ku itegeko bahawe na Rurema. Icyo gihe ni bwo muntu yavumwe, ubutaka buravumwa
ku mpamvu ye, tutibagiwe na ya nzoka yemeye gucumbikira sekibi. Icyaha
cyakomeje gukurikirana muntu, kimubuza gukurikira no kwiyegurira burundu
Iyamuremye. Abeli yishwe n'umuvandimwe we, amahano aragwira mu bavandimwe b'i
Gomora, Yeruzalemu irasenywa, imirimo y'uburetwa iriyongera ndetse no mu butayu
umuryango w'Imana wakomeje gucumura wiremera izindi mana zo kuramya.
N'ubwo byari bimeze gutyo bwose, mu gisekuruza cya Adamu
ntihavutsemo abagomeramana gusa ahubwo hanabonetsemo abatunganiye Imana; Abeli
wazize ishyari, Nowa warokotse umwuzure, Abrahamu umubyeyi w'abemera bose, Roti
waburiwe n'Abamalayika ngo ahunge umujinya w'Uwiteka n'abandi barimo na Mtg.Yohani
Mariya Muzeyi, wanze guhakana Kristu, akemera gupfa ashishikariza abandi
kudahisha Kristu bemeye, ababwira ati: «Hoshi! Ubukristu butagaragaye nabwo
ntabwo. Tuzihisha na ryari? Ejo nzamwitaba [umwami] niba mwe mutabishaka.
Nanyica ampoye Imana ntacyo bizaba bitwaye ». Ntitwakwibagirwa kandi Umuhire
Mariya, wemeye ko ugushaka kw'Imana kuzurizwa muri we. Igitangaje kandi
kibabaje ni ugusanga abihatira gukiranuka ari bake ugereranije n'abandagaye mu
icuraburindi rya Shitani. Imana, mu rukundo rwayo, ntiyahwemye kuburira
umuryango wayo ikoresheje Abahanuzi n'Intumwa, kandi mu mpuhwe zayo
z'igisagirane, ntiyahwemye kubabarira abafite umugambi uhamye wo kwiyunga na
Yo.
Mu gukiranuka kwayo, Imana
ntiyahwemye kwerekana ko yanga urunuka Icyaha, ikanagaragaza ko kizatsembwa
burundu. "Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse
n'izuba n'icyorezo cyaryo, ntibizabageraho ukundi, kuko Ntama uri rwagati
y'ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y'amazi y'ubugingo. Nuko
Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo (Hish.7,16-17)."
Icyaha cyakwirakwiye mu isi kinyuze mu muntu umwe, Eva, wemeye kumvira inzoka
mu ntumbero yo guharanira kuzamera nk'Imana. Ikuzo umuntu aharanira akenshi ni
ryo Shitani imutegeramo kugira ngo imutandukanye n'Imana, imugire imbata ye
n'imfura mu bana ibyaye. Icyaha kigera kuri bose, hakaba abacyakira
n'abacyamagana hakiri kare, abo kinesha bakakibera imbata n'abakigwamo
ntikibaherane, kuko bababazwa na cyo bakihana bagambiriye kugihurwa burundu!
2.1. ICYAHA NI IKI?
Icyaha ni ukwica amategeko
n'amabwirizwa dukesha Nyagasani, Umwami w'ibiremwa byose. Iyo umuntu atangiye
kuryoherwa n'ibyo yihitiyemo, akirengagiza cyangwa agakora igihabanye
n'ugushaka kw'Imana, aba ari mu cyaha rwose. Icyaha ni igikorwa kigutandukanya
n'Imana, kikimura Imana mu buzima bwawe, kikimika ibihuje n'byifuzo bya muntu
akenshi bimuroha mu bimwambura ubumuntu n'isura Imana yamuremanye, mu
bishimisha mu nzira mbi umubiri wagenewe gushyanguka. Bavandimwe, iyo dukora
icyaha tuba duhakana Imana, twitandukanya na Yo, twegukira Sekibi, twiyambura
ubugingo. Gukora icyaha ni ugupfa uhagaze. Icyaha kandi ni ubusabane umuntu
agirana na Shitani, bugatuma ahinduka inshuti ye y'akadasohoka hanyuma
agasigara anezezwa n'igishavuza Imana, Nyir'ubutagatifu wa Isiraheli. Icyaha ni
igiti gisoromwaho urupfu! Bavandimwe nkunda, gukora icyaha ni ukwica itegeko
wahawe, ukihangira iryo ukurikiza rihuze n'ibyifuzo byawe bidaturutse ku Mana.
Gukora icyaha ni ugusabana n'ikibi, ukagenda wanga urunuka icyiza, utasohoka
muri iryo shyano inzira zikigendwa, ukazisanga waratandukanye n'igitunganye
ubuziraherezo ari byo korama mu cyaha, kubatwa na cyo. Korama mu cyaha bijyana
no kubihirwa n'Ijambo ry'Imana, kurihakana no kurihinyura ndetse no kurikoresha
mu nyungu zawe bwite, zimwe zitakugeza, wowe na bagenzi bawe, mu ihirwe
ry'ijuru. Ibi ntibitana no kwarikira Sekibi, gukunda no guharanira ibyakugeza
ku rupfu mu gihe ureba, utekereza, uvuga, ukora cyangwa wirengagiza gukora ibyo
ushinzwe. Uko umuntu agenda arushaho kwimenyereza icyaha ni ko agenda arushaho
kuryoherwa na cyo, ibyo bigasobanura ko bizamugora kugisohokamo.
No comments:
Post a Comment