Igihembwe cya gatatu kigezemo hagati, nibwo Ramba yafashe agapapuro
yandikaho utugambo tw'urukundo, maze acunga Rere asohotse nuko agashira mu
ikayi. Akarambura neza kuburyo utapfa kumenya ko hari ikirimo hanyuma iyo kayi
ayisubiza mu yandi yari mu mvumba. Mu nzira bataha, Ramba yarushije amaguru
abandi nuko ahagarara mu kayira yanyuragamo gatambika munsi y'iwabo wa Rere
kugira ngo amutegereze. Rere agihinguka, Ramba yaramuhamagaye aramubwira ati
“uyu munsi ntabwo turibwigane, ni aho kuwa mbere kuko iyi wikendi ndayimara kwa
Nyogokuru. Nujya kwiga uze kureba mu gifuniko cy'ikayi twigiramo."
arongera ati "ariko ubikore nta muntu ukureba." Akimara kuvuga ibyo,
Ramba yamanukanye akoba gake mu mutima nuko bucya yigira kwa Nyirakuru. Rere na
we yari yaratangiye kwiyumvamo Ramba, mbese ni uko umuco utemerera abakobwa
gufata iya mbere mu kubwira abahungu ko babakunda, iyo Rere aba ari we Ramba
aba yarabivuze kare bitaragera igihe yandikiwe. Rere akimara kumva ayo magambo
Ramba amubwiye, yagize amatsiko menshi kuburyo akigera iwabo yinjiye adasuhuje,
kandi ibyo Ramba yari yarabimuciyeho, arombereza iyo arara, ahita akuramo ya
baruwa, arayifungura, atangira kuyisoma ataranakuramo imyenda y'ishuri yemwe
atibutse n'uko Ramba yamusabye kuyisoma nta muntu uhari.
Ramba yari yafashe urupapuro aruzengutsaho imitima nuko hagati mu rupapuro
ashushanyamo umuhungu uhoberanye n'umukobwa; byari byiza, binogeye amaso dore
ko mu kigo nta munyeshuri wamurushaga gushushanya. Rere yarishimye cyane maze
araturika araseka aho yari wenyine mu cyumba araramo, bituma nyina yikanga kuko
atari azi ko yatashye. Mama we yahise yinjira mu cyumba, asanga rere yicaye
afashe urupapuro mu ntoki arwitegereza kandi aseka. Rere akibona Mama we
amusanze mu cyumba yahise yikanga kandi anagira n'ubwoba, ashakisha uko yahisha
rwa rupapuro ariko biba iby'ubusa kuko nyina yari yamubonye kare. Mama we
yahise arumwaka nta jambo bavuganye ubwo aba amutanze kurusoma, amenyeraho
amagambo y'urukundo Ramba yari yandikiye mukobwa we. Ramba yari
yanditse amagambo make agira ati "Uraho mukobwa twigana! Kuva tugitangira
kwigana, narakubonaga nkumva sinzi uko mbaye ariko nkabura uko nabikubwira kuko
numvaga ntashaka kukwegera. Nyuma y'aho dukinanye inkinamico numvise ndushijeho
kukwifuza iruhande rwanjye. None ikinteye kukwandikira ni ukugira ngo nkusabe
urukundo; emera umbere umusheri maze twikundanire, nibashaka bose babimenye.
Ugukunda Ramba"
Mama wa Rere akimara gusoma iyi baruwa,
yahise atekereza ko hari undi muntu mukuru ushaka kwangiza abana babo, kuko
yibwiraga ko nta mwana wiga mu mashuri abanza wakandika nk’ibi. Mama Rere
yararakaye cyane ahita ashwanyaguza ka kabaruwa, ashaka umunyafu, atangira
gukubita mukobwa we, amubaza utangiye kumushuka we na Ramba. Rere akabura icyo
asubiza kuko nta na kimwe yari yasomye, usibye gutangarira imitima n'abantu
byari bishushanije ku rupapuro. Kubura igisubizo kwa Rere kwatumye Nyina
arushaho kumurakarira kuko yibwiraga ko abimuhisha ku bushake. Amukubita inkoni
nyinshi kandi anamubuza kuzongera kwigana na Ramba, kugendana na we no kugira
icyo bongera gukorana ataramubwira ubashuka. Mama Rere yahise amanuka iwabo wa
Ramba, ntiyamusangayo kuko yari yasuye Nyirakuru, asiga abwiye ababyeyi be ibyo
yasomye mu ibaruwa yasanganye Rere we kandi abasaba gukurikirana umuhungu wabo
no kumenya ababyihishe inyuma. Mama Rere yari agitsimbaraye ku myumvire y'uko
nta mwana wakwandika nk'ibyo yisomeye atabifashijwemo n'umuntu mukuru.
No comments:
Post a Comment