Monday, November 19, 2018

KURAMBA KU BUNAZIREYA part 1


KURAMBA KU BUNAZIREYA[1] 

Umunazireya ni ijambo rifite inkomoko mu rurimi rw'igihebureyi, rikaba risobanura umuntu wiyeguriye Imana binyuze mu muhigo. Uwo muhigo washoboraga kumara igihe runaka gito, cyangwa ukamara ubuzima bwose. Ingero zo muri Bibiliya zitwereka Pawulo Intumwa y'amahanga, mu muhigo w'igihe gito. Samweli na Samusoni bo beguriye Imana ubuzima bwabo bwose (Intu. 21,23-36; Abac.13,3-7; 1Sam.1,11). Mu gihe cya none ntitucyumva abanazireya, keretse iyo dusomye ibyanditswe bitagatifu, ibi bishobora kumvikanisha ko nta banazireya bakiriho. Nyamara, Abiyeguriyimana b'ingeri zose ni bo banazireya b'iki gihe: Bahize gutanga ubuzima bwabo kubera Inkuru Nziza. Bamwe mu masezerano ashobora guhinduka, abandi mu masezerano ya burundu (voeux temporaires et voeux perpetuels), bityo bakabaho baharanira ko muri icyo gihe cyose bazabera Uhoraho biyeguriye abatagatifuzwe (Ibar.6,8).

Natwe abalayiki, muri Batisimu twahawe, tweguriye Imana ubuzima bwacu bwose mu masezerano ashobora kuvugururwa, ariko adahagarikwa -voeux baptimaux definitifs-; kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza. Ni muri urwo rwego twese turi Abanazireya ba burundu b'Isumbabyose koko rero ‘Kubera batisimu twahawe, twiyemeje kuba abogezabutumwa[2].’ Mu kubatizwa, twasezeraniye kristu kumutura ubuzima bwacu bugomba guhora bwera ngo abugenge ubuziraherezo, bityo duhinduka koko inchuti za kristu, twitoza ubudatezuka gusa nka We, We wabayeho ubuzima bwe bwose akora ugushaka kw'Imana Data. Ubunazireya bwacu bushingiye ku mihigo twahigiye imbere y'umuryango w'abana b'Imana, imbere y'Aritali Ntagatifu n'imbere y'umusaseridoti, we Imana yihitiyemo mu bantu bose, kugira ngo ajye ayimurikira ituro, ububani n'umubavu wurura nuko agasabira atyo umuryango w’Imana imbabazi z'ibyaha (Sir.45,16). Ayo mategeko akubiye mu muhigo wacu, nituyakomeraho tuzaba abanazireya bizihiye uwo biyeguriye. Icyo gihe kandi ntituzigera tuneshwa n'abagambiriye kutwambura ubunazireya bwacu. Iyi si dutuye yuzuye ba Dalila bashishikariye kwambura abantu ubunazireya bwabo, babaterekera amaso nyamara ubishinze aye bakayamunogoramo (Abac.16,4-22). Bavandimwe, tugiye kurebera hamwe bimwe mu biranga umukristu utangiye kwiyambura ubunazireya bwe.

1. GUHA AGACIRO GAKE UMUHIGO

Bavandimwe, amagambo tuvuga mu mihigo yacu iyo dusezeranira kwakira inshingano runaka, arakomeye cyane kuko adufasha kurushaho kwegera Imana. kuzirikana kuri aka kamaro kayo ko kutwegereza Ijuru ni byo bituma turushaho kuyacengeramo duharanira kuyasohoza yose, mu mwete no mu rukundo rwitanga kandi rwiyoroshya. Kuba imwe mu mihigo tugira iba yarateguwe na Kiliziya, idahinduka, tukayihigira muri rusange-mu bantu benshi- ntibivuga ko ari rusange. Nta masezerano agomba kuba rusange ngo ni uko yavugiwe hamwe: Bavandimwe, tumenye ko buri wese azabazwa ukwe uko yasohoje ibyo yasezeranye. Hari abasezeranye mu kavuyo - aha humvikane neza, gusezerana mu kavuyo si ugusezeranira mu gikundi, ahubwo ni ugusezerana utazi ibyo urimo, aho uri n'Uwo usezerana na we- batanakibuka ibyo basezeranye kuko babivuze bitabaturutse ku mutima ahubwo ku munwa.

Birababaje aho usanga umukristu, wakomejwe ngo ahamye kristu, adashobora kugusobanurira Batisimu, Isakaramentu ry'ibanze ryamugize umukristu, rikamuhesha n'andi masakaramentu. Hari abakristu benshi bakomejwe, bemerewe guhagararira abandi ngo babafashe gukura mu butungane, badashobora gusobanura Ukaristiya kandi bahazwa mu Misa (Cfr droit canonique, articles 872-874). Ibi byose, kimwe n'ibindi muzi, bituruka ku gutesha agaciro no kwirengagiza amasezerano twagiranye n'Imana Umukiza wacu. Ngibyo ibituranga mu kwiyambura ubunazireya twambitswe na Kristu! Bavandimwe, nimucyo twongere twisizume mu masezerano twagize, uhereye ku yo muri Batisimu, ndetse n'andi twaba twarageretseho, dusubiremo dusuzuma ingingo ku yindi kandi tuzirikana ku butumwa bukubiye muri buri bango kugira ngo turusheho kubona no kuryoherwa n'uburyohe buyakubiyemo!

2. KWIRENGAGIZA INSHINGANO ZAWE

Mu mibereho ya Muntu, hari ubwo usanga agerageza kwiyibagiza inshingano ze, ugasanga mu byo ashinzwe, harimo ibyo akora ibindi akabyihorera, buhoro buhoro kugeza ubwo abyiyambuye burundu! Umunazireya ashoboye, kandi ahamagarirwa kwamamaza Ijambo ry'Imana, guhesha Imana ikuzo n'ibindi, bibohora roho nyinshi zaboshwe na Sekibi. Ahamagarirwa gusohoza ibyo byose, afatanije n’abandi kandi yunze ubumwe na Roho Mutagatifu, bityo akishimira kimwe na Pawulo Intumwa gushobora byose muri Kristu utanga imbaraga mu miruho ya buri munsi, (soma Fil.4,13-14). Umunazireya, mu byo ashobozwa na Kristu, namenye ko agomba guhora asoma Ijambo ry'Imana: Ibyo asoma akabyemera, ibyo yemera akabyigisha kandi ibyo yigisha akabikurikiza. Mu gusenga yiherereye, mu kuri no mu mwuka, umunazireya akwiriye guhora ategeye amatwi Imana kandi akababazwa n'icyaha, agahora atinya inzira kimuganishamo.

Twebwe ababatijwe niduhorane icyifuzo nk'icy'abanyamahanga, bo babwiye Filipo bati "Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu, (Yh.12,21)." Ibi bizaturinda kwikuza no kwibeshya ko twashyikiriye Ijuru! Umuhate wo guhora dushaka Yezu, mu Ijambo rye, mu masakaramentu, mu bavandimwe no mu biremwa bye ni wo uturinda kugwa mu moshya ya Nyakibi, ukanadufasha guhora twitagatifuza. Bavandimwe, uwakwishinga icyaha, ntiyakwirirwa yicuza kandi n'uwakumbura ikuzimu ntiyakwirirwa atekereza Ijuru! Aho korekwa n'icyaha mu nyenga y'umuriro, uzakibyazemo amahirwe ntakumirwa yo kwegera Imana. Nimucyo rero twumvire abatwereka Imana ikiza; ni bwo ntawe uzicuza agira ati" Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye usuzugure inyigisho? Ni kuki ntumvise ijwi ry'abigisha banjye, nkanga gutega amatwi abanyoboraga (Imig.5,12-13)?"

Muvandimwe wakiriye Kristu, zirikana ko ukwiriye guhora wamamaza ibyo uwo Mwami yagukoreye. Ukwiriye guhorana ibisingizo bye mu kanwa kawe kuzuye amashimwe; nta mpamvu n’imwe ikwiriye kutubuza kuvuga izina rya Yezu no kumushimira. “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota?... Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu (Rom.8,35-39)”. Twese ababatijwe, twongere kuzirikana byimbitse kuri aya masomo matagatifu kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’ibidukwiriye nk’abemeramana: Ef.3,17-19; 4,17-31; 5,10-13.19-20; 6,10-11; Heb.12,14-16; 2Pet.1,5-10; 1Tim.4,12-13; 2Tim.4,5. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo (Komeza intambwe zanjye): “Nyagasani reba uko meze ungirire imbabazi Ibicumuro byanjye bindemereye Mpa guhora ngusanga unsubize mu nzira nziza”.

3. KURAMBIRWA IBIGANIRO BY’ABAKRISTU

Umunazireya agomba gushimishwa n’ikintu cyose cyerekeye Kristu; Ijambo ry’Imana, amasengesho, amateraniro y’abasenga n’ibiganiro nyobokamana. Utangiye kwiyaka ubunazireya bwe arangwa no kubihirwa n’ibiganiro by’abakristu, ndetse n’ibindi byose bibahuza, ibyo bikamutera kurambirwa kuko nta buryohe aba abibonamo. Kurambirwa ibya Kristu ni ikimenyetso kidakuka kigaragaza ko usigaye ushimishwa n’ibyoreka Muntu mu nyenga y’umuriro. Kurambirwa Kristu ni ukurambirwa kubaho, kuko Kristu ari We buzima, ni ukuyobagurika mu nzira igana Ijuru, ukayoborwa mu nzira igana irimbukiro. Inzira ni imwe n’icyerekezo ni kimwe; ni Yezu Kristu, We Rumuri rw’ amahanga akaba n’icyerekezo kitayobya mu nzira yo kugana Imana. Kurambirwa ibya Kristu ni intangiriro yo guhakana ko wacunguwe na We no kwanga ukuri aho kuva kukagera. Bavandimwe, tuzirikane ko kurambirwa Kristu ari ukurambirwa umukiro atanga, urambiwe Kristu aba yarambiwe Ijuru kandi asigaye ararikiye ikuzimu. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo (Uko impala yahagira): “Yezu Kristu buryohe bwanjye, ngufitiye urukumbuzi, ni ryari nzakubona, ngo uze iwanjye twibanire.”
Bakristu bavandimwe dusangiye urugendo, niturusheho kurarikira Kristu: uko igihe gihita, turusheho kurarikira Umukiza mu buryo butigeze kubaho mu buzima bwacu. Kristu waducunguye ku musaraba ntahararwa kuko adahararukwa. Ntabwo ari nk'umwenda ugura uwukunze, ukawubika ukiri mushya, ngo ni uko wawuhaze. Kristu ntawe umubona ngo amuhage; uwigeze guhura na We ahora ashishikariye kugumana na We. Mbe mugenzi, ese uracyakunda gusenga? Uracyitabira Misa n’ibindi bikorwa bikwegereza Kristu? Uracyashishikazwa no gutunganya ibyo yagutoje- gukora ibikorwa by’urukundo no kwakira abakene? Waba ukibabazwa n’icyaha ndetse n’urwanya Kristu cyangwa byakubereye ibisanzwe? Iki nicyo gihe kidasubikwa cyo gusuzuma ubunazireya bwawe, kubunagura no kubukomeza, bityo ntuzagira iherezo ribi.


[1] Iyi nyandiko yateguwe hashingiwe ku nyigisho yatanzwe na Adeline IRAKOZE, Secretaire wa ‘Come to Jesus Group’, itsinda ry'abakristu ritabogamiye ku idini, rikorera mu Ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho. Hari ku wa 28.09.2015. Inyigisho; Kuramba kuri Kristo. Ijambo ry'Imana: Yohani 6,28/Kubara(Ibarura)6,1-8/ Abacamanza:14,2-9 na 16,15-21. Indirimbo yifashishije;134 na 137 mu gakiza
[2] Echo-Mission no 64 pg. 15

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...