1.
Kunyurwa
n’umubiri wawe
Iyo umuntu akigera kuri iyi
si, abantu batangira kubara igihe amze avutse no kureba niba umubiri we uhuje
n’igihe agezemo. Hari igihe kigera ugasanga bamugenera imyaka adafite kubera
kuvumbuka cyangwa kubura itoto n’igihagararo bikwiriye. Kuki ibyo tutabyitaho
mu buzima bwa Roho? Kugira ngo umuntu yisuzume neza, ni ngombwa kwibaza ibi
bibazo: Imyaka maze ndi umukristu
ihwanye n’iyo mfite mu butungane? Igihagararo rubanda rubona nicyo Imana ibona
iyo ndi mu murimo wayo? Ngira uruhare mu kwitandukanya n’Imana cyangwa
mbikururirwa n’abandi? Nkore iki kugira ngo ndusheho gukura no gukomera mu maso
y’Imana? Bavandimwe, uyu mubiri tugomba kuwubaha, tukawambika neza,
tukawusiga, tukawugaburira neza kandi tukawurinda n’ibindi byose
byawutandukanya n’Uwawuhanze. Nituwukoreshe ibikwiriye kuko Imana izaduhembera
ibyo twawukoresheje; Wowe ukwiriye iki ukurikije uko uwukoresha? Mtg.
Fawusitina wagiriwe Ubuntu bwo gutemberezwa muri roho zo muri purigatori mu
gihe kingana n’amasaha atatu, avuga ko umuntu azababazwa mu bice yakoresheje
akora icyaha. Nuko rero dukoreshe umubiri wacu mu bifitiye muntu akamaro nibwo
tuzashimisha Imana. Buri rugingo rw’umubiri rufite agaciro karwo ku zindi
zisigaye, iyo mpano y’Umuremyi tuyikoreshe mu buryo bumwubaha, bumuha ikaze
muri twe aho kuyikoresha mu buryo bunezeza umubiri bucumbikira Sekibi.
2.
Ibice
by’umubiri.
Umubiri wa muntu ugizwe
n’ibice bitandukanye kandi bikenewe, buri kimwe ku rugero rwacyo mu gutuma
umuntu abaho kandi akagaragara neza. Twahawe amaboko kugira ngo tuyakoreshe
dushaka ibidutunga binyuze mu nzira nziza; ntabwo twayaherewe kuvutsa abandi
umudendezo n’ubuzima. Twahawe ibiganza ngo bidufashe kwakira no guhereza abandi
tugiriye Kristu udukunda twese; ntabwo twabiherewe kubifungamo amakofe, ngo
dufate ibyo tutemerewe cyangwa ngo tubikoreshe dukubita abandi inshyi. Twahawe
inzara kugira ngo intoki zacu zigire isura nziza kandi zinadufashe kwishima ku
mubiri igihe bibaye ngombwa; ntabwo Imana yaziduhereye kunoshana no kwirirwa
tuzishimisha mu mabere y’abagore n’abakobwa cyangwa abasore n’abagabo b’abandi.
Abakobwa bahawe amabere kugira ngo bazabone uko bonsa abana bazabyara; ntabwo
bayaherewe kwirwa bayanitse izuba nk’uwanitse amamera cyangwa ngo birwe bayategeje
abagabo n’abasore. Bavandimwe nkunda, twahawe uburanga kugira ngo tubukoreshe
dushimisha abo tuzabana aho kwirirwa tuburata, tubukoresha mu gutuka Imana. Uyu
mubiri twahawe nituwuhindure unogere Nyagasani, umubere koko ingoro imukwiriye.
Kuwusiga amarangi, kuwuzuzaho intoboro, kwiyandikaho, guhindura imisatsi
n’uruhu sibyo bizatuma tunogera Imana kuko kuri bamwe ari uguhinyura uko Imana
yabaremye. Guhindura umubiri bikwiriye ni ukuwambura isura ituma uba inshuti ya
Nyakibi, ukawambika isura ituma Nyakibi aguhurwa, ari nayo ituma Imana
ikwishimira. Niba twemera ko twaremwe n’Imana yaremye ibyiza (Intg.1,31),
tukemera ko Imana idukunda nitwishimire uko turi bityo aho guhihibikanira
kwihindura ukundi tugamije gushimwa n’abantu, duharanire kugarukira Imana
idukunda.
Muri iyi si, hari abo abantu
birirwa batangarira kubera uburanga Imana yabahaye butandukanye n’ubwo yagabiye
abandi; ugasanga aho banyuze hose bakurikizwa amaso n’intekerezo, bigatuma
abagengwa n’irari bagerageza gushaka uburyo babimariraho iryo ritindi. Ntabwo
bikwiriye ko umuntu yirata uburanga yahawe na Rurema, atabigizemo uruhare, ngo
yirirwe yicukurira imva. Ikiruta ni ugushimira Imana kubera iyo mpano y’ibyuzo
bituma bayaguhanga no gukoresha ubwo bwiza usingiza Imana, uyimenyekanisha hose,
igihe cyose no muri bose. Hari abahungu baburabwenge bagendana irari ku gahanga
na bashiki babo barigize nk’amavuta bisiga, batabura impamvu bitwaza; bati
“Ntabwo mwaba muri harya, yambaye kuriya, muri mwenyine ngo upfe kumucika.
Yagukoreye biriya ntiwamugendana, kireka atakwibasiye...” Izi ngirwampamvu
bazishingikiririza mu gusobanura amahano yabo, nyamara bakirengagiza
inama-mukiza bagirwa ndetse n’ingero-mukiza dukesha Ibyanditswe Bitagatifu:
Ibyo byose bakabitesha agaciro, bakihitiramo kumvira umubiri uboshya.
Tuzirikane indirimbo ‘Ubuzima twahawe’; “Nyagasani Mana yacu, ni wowe wenyine
imbaga itabarika ihanze amaso, mu buzima wayihaye. R/ Dore imbaga y’abakuyobotse,
bafite inyota y’urukundo, bahunde urumuri batayoba, bagutezeho umukiro w’iteka.
· Imigisha
twahawe, uturinde kuyipfusha ubusa, umutima twahawe uturinde kuwutangaguza.
· Uyu
munwa twahawe, uturinde kuwupfusha ubusa, ururimi twahawe uturinde
kurutangaguza.
· Amaguru
twahawe, uturinde kuyapfusha ubusa, amaboko twahawe uturinde kuyatangaguza.
3.
urugero
twagenderaho
Bavandimwe, muri Bibiliya
dusangamo ingero; urwa Yozefu n’urwa
Suzana, bo batatinye gupfana
ubutungane mu maboko y’abanyabyaha aho gucumura mu maso ya Nyagasani. Umusore
Yozefu wari mwiza wese yabengutswe na Nyirabuja kwa Putifari, amusaba ko
baryamana kugeza n’aho ashatse kumufata ku ngufu ariko Yozefu wabyanze kera
akomeza gutsemba no kuramba ku mwico mwiza, umugenzo nyobokamana ugomba
gukurikizwa na bose (Intg,39,1-20). Umubyeyi Suzana na we yanze kumvira irari
ry’abacamanza bayobowe na Sekibi bashoboraga no kumwica maze yihitiramo ubwe
kwiyemeza kubagwa mu nzara ari intungane aho guhemukira Uwiteka (Dan.13,1-63[1]). Koko rere “umukristu upfiriye Imana ntatinya urupfu
(Mtg.Yozefu Mukasa Balikuddembe)!” Twe abakristu, twirinde abantu bagambiriye
kuduhungisha Uhoraho twimikana na bo Nyakibi, kandi abo bose badukundisha
Imana, bikitanga uko bashoboye bayitwegereza nta gihembo cy’isi bategereje
tubashakeho ubucuti kandi twirinde gutandukana na bo kuko kwitandukanya na bo
ari uguha ikaze Umwanzi w’urumuri. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Yezu Kristu Mukiza wacu’;
“Ibyiza Yezu yaduhaye nidushaka kubibona, tubanze twitegure neza, tureke kugira
icyaha, umuhabwa afite icyaha aba agize nabi rwose. Mucyo natwe tumwitegure,
twoye kumera nka Yuda”.
No comments:
Post a Comment