Rere na we yari amaze gutora inganzo yo
guhimba; burya koko ngo abakundana barasa! Atitaye ku babareba, yazamuye
amaboko ye, ibiganza bye abifatisha ku ntugu za Ramba, maze amubwira mu ijwi
rituje, amwenyura ati
“Kabeho musore uzira gusumbwa
Kabeho Rere akwihoreze
Kabeho karambire mu rukundo
Rere agukunda urudakumirwa
Kebeho Ramba rizira ubusembwa
Kabeho ubereye Rere wawe
Gahore ukwiriye Rere ukunda
Gahore ubana na Rere ureba
Komera Ramba nkubone iteka
Karame Ramba nkubone iwanjye
Kabeho twese duce iteka
Ryo kutumvira abatwoshya
Rere na Ramba tubane iteka
Nderere Ramba nshire agahinda
Nkundwe nawe nkesha ubumuntu
Unkundire nkwiture ibyo nkukesha!”
Akirangiza uyu muvugo, Ramba araseka.
Amukubita agashyi ko ku itama ry’iburyo, amushimira amubwira ko atari azi ko na
we azi guhimba bene ako kageni. Rere na Ramba bakomeza urugendo, bagera aho
bategera kandi bahita bahasanga imodoka. Ramba abwira umukunzi we ati “nubwo
bitakoroheye, jya mu modoka utahe ubwo ni aho ku cyumweru nimugoroba kuko
aribwo nzagera mu rugo.” Ageze iwabo, Rere yagiye gusuhuza ababyeyi ba Ramba
nk’uko yari asanzwe abigenza kuva aho agiriye mu mashuri yisumbuye, dore ko we
na Ramba bari bamaze gukura, batagikosozwa inkoni ahubwo amagambo. Abo bana
bombi, igihe cyo gutegereza isohoka ry’amanota y’ibizamini bisoza icyiciro
rusange bakimaze bafasha ababyeyi, bagakunda no kujyana gusenga nk’uko
batasiganaga mu kigo mu itsinda ry’abasomyi b’Ijambo ry’Imana. Ntibyatinze
amanota n’ibigo biba biratangajwe; Rere yari uwambere mu bakobwa, afite amanota
icyenda kuri cumi na rimwe. Ramba we yujuje, ari na we wujuje wenyine mu kigo.
Bamwohereza gukomereza amasomo y’icyiciro cya kabiri i Nyanza ya Butare naho
Rere ikigo kiramusigarana. Kubera iyo mpamvu y’uko bagiye gutandukana, bava
gufata amabaruwa abohereza mu mwaka wa kane, Rere yatashye arakaye, atavugisha
Ramba, ari na ko anyuzamo akitsa imitima. Ramba yagerageje kumubaza impamvu no
kumuhoza ariko Rere amubera ibamba kugeza bavuye mu modoka bagafata iy’amaguru
bazamuka umusozi bari batuyeho. Bageze mu gasozi hagati, Ramba asaba Rere ko
bakwicara bakaruhuka gato nuko Rere arabyemera hanyuma batambika mu gashyamba
kari hirya y’inzira, bicara bombi amaso bayahanze iyo baturutse.
No comments:
Post a Comment