Thursday, November 22, 2018

RERE NA RAMBA PART 5


Rere warushagaho gutwarwa n'ubwiza bwa Ramba uko bwije n'uko bukeye, yabanje kureba niba hari ubareba hanyuma aramubwira ati "narababaye cyane kuko barankubise bikabije ariko ndagukunda." Arongera amubwira amagambo meza yamubereye nk’indezi[1] ati
"Kabeho uture umutima yanjye
Gahore utaka amatama yanjye
Kunda ukundwe nkusengeneze
Nkukamire impenda nkuhore iruhande

Kabeho kana kazira ibyahi
Kazira amagambo, kazira indwanyi
Kabeho uwahanzwe na Mwimanyi
Nakurinde agukize iminsi

Kabeho ukwiriye kumbera
Ubure amahoro nundyarya
Kabure icyerekezo nkureba
Ungane mberwe no kukiranga.”

Atararangiza umuvugo we mugufi cyane, Ramba na we ati "nabibonaga ndetse naranabiketse, gusa uhumure ntibizongera kubaho, arakomeza ati
“Kabeho duhuze bizira itiku
Tuwubane bizira iby'ubu
Kabeho duhuze imitima yose
Uzire guhendwa uzire guhandwa

Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose!”

Muri uwo mugoroba baganira, Rere yasobanuriye umukunzi we uko byamugendekeye, ariko amuhisha ko atigeze arusoma. Ramba yaramukomeje, amubwira inama yagiriwe n'ababyeyi be nuko bombi biyemeza gusaba imbabazi ababyeyi, bakabikora bahereye kwa ba Rere. N’ubwo Ramba yakundanaga na Rere, ndetse akajya n’iwabo kenshi, yatinyaga ababyeyi be cyane nuko yigira inama yo gusaba Mama we kumuherekeza kuko yumvaga nyuma yo gusobanukirwa ibyabaye ku mukunzi we afite isoni zo kurebana na Mama Rere. Mama Ramba yaramuherekeje nuko aganira na Nyina wa Rere birangira abana bemerewe kongera kwigana nyuma y’amasomo.

Ibizamini bisoza amashuri abanza birangiye, amanota yasohotse Ramba ari uwa mbere, afite amanota mirongo icyenda ku ijana, naho Rere we aza ku mwanya wambere mu bakobwa, akaba uwagatatu mu kigo ku manota mirongo inani ku ijana. Ibigo bisohotse, abo bana bombi basanze babohereje kwiga icyiciro cyambere mu yisumbuye i Gisenyi mu mujyi, babimenyesha ababyeyi, nuko babashakira ibikoresho bishimye, barabaherekeza babageza mu kigo. Abana bageze mu kigo, bagiye kureba aho bahanitse intonde z’abanyeshuri bashya n’aho bazigira, basanga babashize mu ishuri rimwe, na ryo risigayemo intebe imwe gusa, dore ko arinabo bari bataragera mu kigo mu banyeshuri bashya bose: sibwo Imana ikomeje gukora ibyayo, Rere na Ramba bakaba bagiye kumara umwaka wose bicarana! Aba bana bombi bakomeje kugira amahirwe yo kwicarana no kwiga mu ishuri rimwe, kandi hose Ramba yabaga ari shefu kuko yarangwaga n’imico myiza kandi ntanarenge mu bagatatu. Mu myaka itatu yose biga i Gisenyi, Rere na Ramba bakomeje gukurikiza inama bagiriwe n’ababyeyi, ibyo bituma Ramba atagira undi mukobwa abenguka ndetse na Rere ntiyigera atekereza undi muhungu utari Ramba bakoranaga etide[2]. Uwo mukobwa Rere yashwishurizaga benshi bazaga kumushakaho urukundo, akababwira ko icyamuzanye ari ukwiga agatsinda kandi ko azabigeraho yitwara neza, yirinda icyo aricyo cyose cyamubuza kwiga neza. Kanda aha usome ikindi gice.


[1] Indêzi = ijambo risingiza umwami
[2] Etide ryakuwe ku ijambo ry’igifaransa ‘etude’: kwiyigisha, gusubiramo amasomo, bikorwa n’abanyeshuli

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...