Rere warushagaho gutwarwa n'ubwiza bwa
Ramba uko bwije n'uko bukeye, yabanje kureba niba hari ubareba hanyuma
aramubwira ati "narababaye cyane kuko barankubise bikabije ariko
ndagukunda." Arongera amubwira amagambo meza yamubereye nk’indezi[1]
ati
"Kabeho uture umutima yanjye
Gahore utaka amatama yanjye
Kunda ukundwe nkusengeneze
Nkukamire impenda nkuhore iruhande
Kabeho kana kazira ibyahi
Kazira amagambo, kazira indwanyi
Kabeho uwahanzwe na Mwimanyi
Nakurinde agukize iminsi
Kabeho ukwiriye kumbera
Ubure amahoro nundyarya
Kabure icyerekezo nkureba
Ungane mberwe no kukiranga.”
Atararangiza umuvugo we mugufi cyane,
Ramba na we ati "nabibonaga ndetse naranabiketse, gusa uhumure
ntibizongera kubaho, arakomeza ati
“Kabeho duhuze bizira itiku
Tuwubane bizira iby'ubu
Kabeho duhuze imitima yose
Uzire guhendwa uzire guhandwa
Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose!”
Muri uwo mugoroba baganira, Rere
yasobanuriye umukunzi we uko byamugendekeye, ariko amuhisha ko atigeze arusoma.
Ramba yaramukomeje, amubwira inama yagiriwe n'ababyeyi be nuko bombi biyemeza
gusaba imbabazi ababyeyi, bakabikora bahereye kwa ba Rere. N’ubwo Ramba
yakundanaga na Rere, ndetse akajya n’iwabo kenshi, yatinyaga ababyeyi be cyane
nuko yigira inama yo gusaba Mama we kumuherekeza kuko yumvaga nyuma yo
gusobanukirwa ibyabaye ku mukunzi we afite isoni zo kurebana na Mama Rere. Mama
Ramba yaramuherekeje nuko aganira na Nyina wa Rere birangira abana bemerewe
kongera kwigana nyuma y’amasomo.
Ibizamini bisoza amashuri abanza
birangiye, amanota yasohotse Ramba ari uwa mbere, afite amanota mirongo icyenda
ku ijana, naho Rere we aza ku mwanya wambere mu bakobwa, akaba uwagatatu mu
kigo ku manota mirongo inani ku ijana. Ibigo bisohotse, abo bana bombi basanze
babohereje kwiga icyiciro cyambere mu yisumbuye i Gisenyi mu mujyi,
babimenyesha ababyeyi, nuko babashakira ibikoresho bishimye, barabaherekeza
babageza mu kigo. Abana bageze mu kigo, bagiye kureba aho bahanitse intonde
z’abanyeshuri bashya n’aho bazigira, basanga babashize mu ishuri rimwe, na ryo
risigayemo intebe imwe gusa, dore ko arinabo bari bataragera mu kigo mu
banyeshuri bashya bose: sibwo Imana ikomeje gukora ibyayo, Rere na Ramba bakaba
bagiye kumara umwaka wose bicarana! Aba bana bombi bakomeje kugira amahirwe yo
kwicarana no kwiga mu ishuri rimwe, kandi hose Ramba yabaga ari shefu kuko
yarangwaga n’imico myiza kandi ntanarenge mu bagatatu. Mu myaka itatu yose biga
i Gisenyi, Rere na Ramba bakomeje gukurikiza inama bagiriwe n’ababyeyi, ibyo
bituma Ramba atagira undi mukobwa abenguka ndetse na Rere ntiyigera atekereza
undi muhungu utari Ramba bakoranaga etide[2].
Uwo mukobwa Rere yashwishurizaga benshi bazaga kumushakaho urukundo, akababwira
ko icyamuzanye ari ukwiga agatsinda kandi ko azabigeraho yitwara neza, yirinda
icyo aricyo cyose cyamubuza kwiga neza. Kanda aha usome ikindi gice.
[1]
Indêzi = ijambo risingiza umwami
[2]
Etide ryakuwe ku ijambo ry’igifaransa ‘etude’: kwiyigisha, gusubiramo amasomo,
bikorwa n’abanyeshuli
No comments:
Post a Comment