Indangakwemera
« Nemera Imana Data ushobora byose, waremye
ijuru n’isi ; Nemera na Yezu Kristu umwana w’ikinege w’Imana, waje mu nsi
abyawe na Bikiramariya, akababara, agapfa, agahambwa, akazuka none akaba yicaye
iburyo bwa Se kandi ko azagarukana ikuzo ; Nemera Roho Mutagatifu ;
Nemera Kiliziya Gatolika Ntagatifu ; Nemera ikizwa ry’ibyaha ; Nemera
urusange rw’abatagatifu ; Nemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzahoraho
iteka ».
Nemera Bibiliya
Ntagatifu, igitabo
cyahumetswe n’Imana, Amasakaramentu Kristu akoresha adutagatifuza, nemera kandi nkaniyambaza
Bikira
Mariya umubyeyi w’Imana n’uwacu twarazwe ku musaraba.
Indangakwemera mu mateka ya Kiliziya
Kuva mu ntangiriro, Kiliziya ishingiye ku ntumwa yasobanuye kandi itangaza
Ukwemera mu magambo magufi atunganiye bose. Uwo mwanzuro w’Ukwemera ntiwakozwe
hashingiye ku bitekerezo by’abantu ahubwo wakuwe mu byanditswe byose
hakurikijwe igifite akamaro kurusha ibindi kugira ngo haboneke inyigishi imwe
rukumbi kandi yerekeye ukwemera, Mtf
Sililo agereranya umwanzuro w’Ukwemera n’imbuto ya Sinapisi : uko
imbuto ya Sinapisi mu mpeke yayo nto ikura ikavamo igiti cy’inganzamarumbu, ni
nako n’umwanzuro w’Ukwemera ukubiye mu magambo make ariko ubumenyi burimo
bukadufasha mu busabaniramana nyakuri nk’uko tubibona mu byahishuwe/mu
byanditswe bitagatifu.
Ayo mahame tuyakira buhoro buhoro, tugakura mu busabaniramana kugeza aho
tujya kuyamamaza. Iyo myanzuro y’Ukwemera yagiye ishirwa hamwe buhoro buhoro mu
mateke ya Kiliziya, bayita Uburyo bwo
kwamamaza Ukwemera, Ingangakwemera
bashingiye ku magambo ayitangira ya ndemera, bakanayita Ibimenyetso biranga Ukwemera. Kwamamaza ukwemera bikorwa mbere
nambere mu gihe cya Batisimu, Indangakwemera ni ikimenyetso cya Batisimu kubera
ko Batisimu itangwa mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,
Mt.28,19. Amahame y’Ukwemera yamamazwa mugihe cya Batisimu akubiye mu
baperisona batatu bagize ubutatu butagatifu kandi abo nibo shingiro ry’Ukwemera
kwacu.
Indangakwemera ya Kiliziya
Gatolika igabanijemo ibice bitatu :
a. Ikerekeye umuperisona wa mbera, Imana Data, gikubiyemo
igikorwa gitangaje cy’iremwa.
b. Ikerekeye umuperisona wa kabiri, Imana Mwana, gikubiyemo
ugucungurwa kwa Muntu.
c. Ikerekeye umuperisona wa gatatu, Imana Roho Mutagatifu,
kivuga uwo Roho nyine We soko n’ishingiro ry’ubuutagatifuzwe.
Ngibyo ibikubiye mu mitwe (ingingo z’Ukwemera) itatu ya mbere ivuga
iby’ikimenyetso cyacu kidasibangana, Batisimu.Mu ruhererekane rwa kera rwemejwe
na Mtf Amburuwazi, Indangakwemera
igizwe n’ingingo cumi n’ebyiri zishushanya ubumwe bw’Ukwemera kw’Intumwa. Mu
mateka ya Kiliziya, habayeho Indangakwemera nyinshi,
Ingero z’ Indangakwemera zabayeho :
· Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye i Trante
· Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye i Toledo
· Indangakwemera y’umuryuango w’Imana
· Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye I Niseya
· Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye I Constantinople
· Indangakwemera zashizweho na bamwe mu bapapa; Indangakwemera ya Papa Pawulo wa 6, mu 1968.
Muri izo zose hamwe
n’izo tutvuze, hasigayemo ebyiri gusa kuko ari zo zifite uruhare rw’umwihariko
mu mibereho ya Kiliziya: Indangakwemera
ya Nice- Constantinople,
yiswe gityo kubera ko yakomotse ku nama nkuru za Kiliziya ebyiri, iyabereye I
Niseya, mu 325 n’iyabereye I Konsitantinopli, mu 381. Iyi ndangakwemera
yakomeje kuba rusange mu ri Kiliziya zose z’iburasirazuba kugeza na n’ubu, ni
ndangakwemera ndende tuvuga mu Misa.Tukagira n’ Indangakwemera y’Intumwa, kuko ikwuiye gufatwa nk’umwanzuro
w’Ukwemera kw’Intumwa.Ni Ikimenyetso cya kera cya Batisimu muri Kiliziya ya
Roma, Iyi ni yo dukunda gukresha iyo hari Isakaramentu rya Batisimu. Kuvuga
Indangakwemera dufite Ukwemera ni ukwinjira mu bumwe n’Imana Data na Mwana na
Roho Mutagatifu, ni ukwinjira mu bumwe na Kiliziya yose idushishikariza ukwemera kandi tukemera muri
yo. Indangakwemera ni ikimenyetso ndengakamere kidasibangana, ni isengesho
ry’umutima wacu, ubushobozi buhoraho, Indangakwemera ni umutungo w’agaciro ka
roho yacu.
Murakoze, ariko muzaduhe amakuru arambuye Muri rusange ya credo
ReplyDelete