Abakristu benshi, cyane cyane
abagatulika, ntibasobanukiwe n’icyo gushengerera bivuze ndetse n’uburyo wakora
neza iryo sengesho. Tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’isengesho ryo
gushengerera n’inama abifuza gukora uwo mwitozo bakurikiza.Gushengera ni
ukurangamira Yezu Kristu uri mu isakaramentu ry’ukaristiya, ukamwiyegurira
wese; mu ndoro no mu bitekerezo bityo ugashobora gutuza no kumutega amatwi ngo
wumve icyo akuganiriza. Mu gihe cyo gushengerera, ukaristiya ntagatifu ishirwa
mu gikoresho cyabugenewe cyererana kuburyo isakaramentu rigaragarira ushoboye
kureba icyo gikoresho. Mu sasengesho yose abaho muri kiliziya gatolika, irisaba
umutuzo kurusha ayandi ni iri ryo gushengerera
Abakora irisengesho risa
n’irinanira benshi, hari inama bagirwa kugira ngo baribyaze umusaruro bityo
barioronkeremo ibyo bagomba igihe barikoze neza. Dore zimwe mu nama zigirwa
abifuza guhura na Yezu Kristu banyuze mu isengesho ryo gushengerera:
1) Ni
ngombwa kumenya ko uri cyangwa winjiye ahantu ho gusengera, aho urahurira na
Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya; bityo ni ngombwa gutegurira ku buryo
bwimbitse umutima wawe kwinjira aho hantu.
2) Bisaba
umutuzo uhagije, ugomba gutuza muri wowe, ugacecekesha amajwi yose
akubyiganiramo. Ushengerera agirwa inama yo kudahambira umutima we ku
bitekerezo bidafite akamaro. Ibibazo, imihangayiko, umujinya n’ibindi bikurimo
ntugomba kubyizirikaho ahubwo ubitura Yezu ugaharanira ko muri iryo sengesho
nta wundi wundi Roho, umutima n’ubwenge byawe bizirikanaho keretse Yezu uri aho
mu karistiya. Ibi ntabwo byoroheye muntu, niyo mpamvu tugomba gusaba Imana
ingabire yo kwisiga no kwizera (une grâce
d’abandon, de confiance).
3) Ushengerera
agirwa inama yo kurangamira, kwerekeza indoro ye kuri Yezu uri mu Isakaramentu
ry’Ukaristiya, agatangira kuvugisha umutima we no gukunda Uwabanje kudukunda.
4) Ushengerera
asabwa kwirinda gusukiranya amasengesho gusa adatekereje ku magambo avuga. Si
byiza kumara igihe wageneye ishengerera
usoma Bibiliya urupapuro ku rundi ahubwo icyiza ni ugusengera mu mutima,
ugahitamo umurongo wa zaburi, uwo mu ivanjili cyangwa isengesho rito ryoroheje
- une petite prière simple – hanyuma ukarisubiramo mu mutima wawe, buhoro kandi
utuje kugeza ubwo rihinduka isengesho ryawe, urusaku n’impumeko -intego- byawe.
Ni byiza guhitamo ugendeye ku byo ubona n’icyo ushaka. Urugero: “mutima wa Yezu, ndakwizera”, “Dawe,
ndakwihaye”, “Yezu Mwana w’Imana nzima, ngirira impuhwe kuko ndi umunyabayha”,
“Yezu, ndagukunda”, “mukunzi wanjye”, “Yezu rukundo”, “Yezu ugira umutim utuza
kandi woroshya”…….
5) ushengerera
ntagomba kumara umwanya we asaba cyangwa aganya. Agomba gushimira agasabana
n’Imana. Aho kwirirwa atekereza ku byo abura, ushengerera agomba gushimira
Imana uko abayeho, ibyo atunze ndetse n’ibyo azabona ejo.
6) Mu
gihe unaniwe cyangwa uhuye n’ibirangaza bikurogoya, ntugomba gucika intege
ahubwo ongera utangire isengesho ryawe ryo mu mutima rituje kandi usabe inkunga
ya Roho Mutagatifu kugira ngo imbaraga ze zigaragarize mu ntege nke zawe kandi
zikubere buri gihe umuyobozi wawe
7) Menya
ko Yezu uri rwagati muri Kiliziya ashaka kuba izingiro ry’imibereho yawe. Mu
kumuranagmira, itoze buhoro buhoro kurenga “njyewe” ugasingira “wowe”- apprends
peu à peu à passer du «je» au «tu», urenge ubushake bwo gukora imishinga yawe
bwite, usingire guhorana icyifuzo no kwakira ugushaka kw’Imana kuri wowe
8) Jésus
est exposé solennellement. Akira urumuri
ruturuka ku kuba ahari kandi uzirikane ko numwitura, numwiyereka, azakomeza
kumurikira umutima wawe ubundikiwe n’umwijima kugeza urumuri ruwusendereye.
9) Zirikana
ko Yezu wihishe mu ndoro y’umugati, aje agusanga kugira ngo ushobore kwiga
kwakira mu kuri no mu bwiyoroshye ubukene bwawe n’ubw’ abavandimwe bawe.
10) Guma
mu mutuzo urimo uzirikane ko Bikira
Mariya, inyenyeri yo mu rukerera akaba n’irembo ry’ijuru akuri hafi; mu rugendo
rwawe azakwereka inzira kandi akugeze mu Ijuru. Ni we uzakumvisha ko igihe uranagmiye
Yezu mu mutuzo, uzabona ubutatu butagatifu muri wowe
Ngizo inama zigirwa abashaka kwegerana n’imana
banyuze mu isengesho ryo gushengerera, abakunda iri sengesho murusheho kurikora neza mu sabana n’imana mu
gusabira isi.
Amen
ReplyDeleteThanks Elias to have written this. It is very helpful
ReplyDeletewelcome
Delete