Tuesday, March 7, 2017

Gushengerera, isengesho ridufasha kwegerana na Yezu Kristu


Abakristu benshi, cyane cyane abagatulika, ntibasobanukiwe n’icyo gushengerera bivuze ndetse n’uburyo wakora neza iryo sengesho. Tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’isengesho ryo gushengerera n’inama abifuza gukora uwo mwitozo bakurikiza.Gushengera ni ukurangamira Yezu Kristu uri mu isakaramentu ry’ukaristiya, ukamwiyegurira wese; mu ndoro no mu bitekerezo bityo ugashobora gutuza no kumutega amatwi ngo wumve icyo akuganiriza. Mu gihe cyo gushengerera, ukaristiya ntagatifu ishirwa mu gikoresho cyabugenewe cyererana kuburyo isakaramentu rigaragarira ushoboye kureba icyo gikoresho. Mu sasengesho yose abaho muri kiliziya gatolika, irisaba umutuzo kurusha ayandi ni iri ryo gushengerera

Abakora irisengesho risa n’irinanira benshi, hari inama bagirwa kugira ngo baribyaze umusaruro bityo barioronkeremo ibyo bagomba igihe barikoze neza. Dore zimwe mu nama zigirwa abifuza guhura na Yezu Kristu banyuze mu isengesho ryo gushengerera:

1)      Ni ngombwa kumenya ko uri cyangwa winjiye ahantu ho gusengera, aho urahurira na Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya; bityo ni ngombwa gutegurira ku buryo bwimbitse umutima wawe kwinjira aho hantu.

2)      Bisaba umutuzo uhagije, ugomba gutuza muri wowe, ugacecekesha amajwi yose akubyiganiramo. Ushengerera agirwa inama yo kudahambira umutima we ku bitekerezo bidafite akamaro. Ibibazo, imihangayiko, umujinya n’ibindi bikurimo ntugomba kubyizirikaho ahubwo ubitura Yezu ugaharanira ko muri iryo sengesho nta wundi wundi Roho, umutima n’ubwenge byawe bizirikanaho keretse Yezu uri aho mu karistiya. Ibi ntabwo byoroheye muntu, niyo mpamvu tugomba gusaba Imana ingabire yo kwisiga no kwizera  (une grâce d’abandon, de confiance).

3)      Ushengerera agirwa inama yo kurangamira, kwerekeza indoro ye kuri Yezu uri mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, agatangira kuvugisha umutima we no gukunda Uwabanje kudukunda.

4)      Ushengerera asabwa kwirinda gusukiranya amasengesho gusa adatekereje ku magambo avuga. Si byiza  kumara igihe wageneye ishengerera usoma Bibiliya urupapuro ku rundi ahubwo icyiza ni ugusengera mu mutima, ugahitamo umurongo wa zaburi, uwo mu ivanjili cyangwa isengesho rito ryoroheje - une petite prière simple – hanyuma ukarisubiramo mu mutima wawe, buhoro kandi utuje kugeza ubwo rihinduka isengesho ryawe, urusaku n’impumeko -intego- byawe. Ni byiza guhitamo ugendeye ku byo ubona n’icyo ushaka. Urugero: “mutima wa Yezu, ndakwizera”, “Dawe, ndakwihaye”, “Yezu Mwana w’Imana nzima, ngirira impuhwe kuko ndi umunyabayha”, “Yezu, ndagukunda”, “mukunzi wanjye”, “Yezu rukundo”, “Yezu ugira umutim utuza kandi woroshya”…….

5)      ushengerera ntagomba kumara umwanya we asaba cyangwa aganya. Agomba gushimira agasabana n’Imana. Aho kwirirwa atekereza ku byo abura, ushengerera agomba gushimira Imana uko abayeho, ibyo atunze ndetse n’ibyo azabona ejo.

6)      Mu gihe unaniwe cyangwa uhuye n’ibirangaza bikurogoya, ntugomba gucika intege ahubwo ongera utangire isengesho ryawe ryo mu mutima rituje kandi usabe inkunga ya Roho Mutagatifu kugira ngo imbaraga ze zigaragarize mu ntege nke zawe kandi zikubere buri gihe umuyobozi wawe

7)      Menya ko Yezu uri rwagati muri Kiliziya ashaka kuba izingiro ry’imibereho yawe. Mu kumuranagmira, itoze buhoro buhoro kurenga “njyewe” ugasingira “wowe”- apprends peu à peu à passer du «je» au «tu», urenge ubushake bwo gukora imishinga yawe bwite, usingire guhorana icyifuzo no kwakira ugushaka kw’Imana kuri wowe

8)      Jésus est exposé solennellement.  Akira urumuri ruturuka ku kuba ahari kandi uzirikane ko numwitura, numwiyereka, azakomeza kumurikira umutima wawe ubundikiwe n’umwijima kugeza urumuri ruwusendereye.

9)      Zirikana ko Yezu wihishe mu ndoro y’umugati, aje agusanga kugira ngo ushobore kwiga kwakira mu kuri no mu bwiyoroshye ubukene bwawe n’ubw’ abavandimwe bawe.

10)  Guma mu mutuzo urimo uzirikane ko  Bikira Mariya, inyenyeri yo mu rukerera akaba n’irembo ry’ijuru akuri hafi; mu rugendo rwawe azakwereka inzira kandi akugeze mu Ijuru. Ni we uzakumvisha ko igihe uranagmiye Yezu mu mutuzo, uzabona ubutatu butagatifu muri wowe
Ngizo inama zigirwa abashaka kwegerana n’imana banyuze mu isengesho ryo gushengerera, abakunda iri sengesho  murusheho kurikora neza mu sabana n’imana mu gusabira isi.

3 comments:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...