Thursday, January 22, 2026

Abapalotini: Intara y’Umuryango Mutagatifu yabonye Umuyobozi mushya

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, ni bwo hatangajwe ko Padiri Jean Pierre NSABIMANA, wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arkidiyosezi ya Kigali, yatorewe kuba Umuyobozi w’Intara yitiriwe Umuryango Mutagatifu y'Umuryango w'Abapalotini (…), akaba azatangira ubutumwa tariki ya 29 Mutarama 2026. Padiri Jean Pierre asimbuye Padiri Eugène Niyonzima wari umaze imyaka 9 ayobora iyi Ntara igizwe n’u Rwanda, Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Bubiligi.

Mu Kiganiro yagiranye na KINYAMATEKA, Padiri Jean Pierre yavuze ko ubutumwa bushya yatorewe yabwakiranye ibyishimo kivanze n’igihunga.

Yagize ati:"Inshingano nk’izi, iteka ryose umuntu abanza kuzakirana ubwoba n’igihunga kuko aba ari inshingano zikomeye. Ariko kandi, umuntu akanabyakirana ibyishimo, kuko bigaragaza ikizere abavandimwe ndetse n’umuryango muri rusange bangiriye."

Mu shingano ze, Padiri Jean Pierre NSABIMANA,SAC azakorana n'Abajyanama bane ari bo: Padiri Alphonse Ndagijimana, SAC; Padiri Abraham Buhendwa Nyange, SAC; Padiri Ildéphonse Bizimungu, SAC na Padiri Simon Safari Burhungane, SAC.

Amwe mu mateka y'ibyaranze Padiri Jean Pierre NSABIMANA,SAC

Padiri Jean Pierre Nsabimana yavukiye i Rutsiro /Kibuye mu ntara y’Iburengerazuba, ari naho yize amashuri abanza kuva mu mwaka w’ 1977 - 1985 I Congo Nil muri Rutsiro.

Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Pie X ku NYUNDO mu 1985 - 1991 Nyundo, akomereza mu nzira yo kwiyegurira Imana mu cyiciro cya Postulat I CYARWA muri BUTARE mu 1993 - 1994.

Yinjiye muri Noviciat mu 1994 - 1995 i OBALA muri CAMEROUN, yiga Filozofiya i YAOUNDE muri CAMEROUN mu 1995 – 1997, amasomo ya Théologie yayize i Naïrobi muri KENYA mu 1997 - 2000. Padiri Jean Pierre NSABIMANA yahawe ubusaseredoti ku itariki ya 12/05/2001.

Mu mwaka w’2002 - 2006 Yakomereje muri Kaminuza yigenga ya Kigali (Universite Libre Kigali – Rwanda) mu ishami ry’icungamutungo (Gestion Financière). Yakomereje mu kiciro cya Master’s muri Théologie mu mwaka 2015 – 2017 muri Kaminuza LUMEN VITAE/CATHOLIC UNIVERSITY OF LEUVEN mu Bubiligi.

Mu mirimo yakoze, Padiri Jean Pierre Nsabimana yabaye umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murunda mu 1991 - 1993.

Mu mwaka w’2001 - 2002 yabaye Padiri wungirije wa Paruwasi ya Ruhango muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu mwaka w’ 2002 - 2006 Padiri Jean Pierre yabaye padiri wungirije n’umucungamutungo wungirije muri Paruawsi ya Gikondo. (Vicaire dans la Paroisse Gikondo, Econome Régional Adjoint.)

Mu mwaka w’2006 - 2009 yabaye umuyobozi w’uruganda rwa Pallotti Press i Kigali. (Directeur de l’Imprimerie et Editions Pallotti-Presse)

Mu mwaka w’i2008 – 2011 Padiri Jean Pierre yagizwe umwe mu bayobozi ba CORAR. (Membre du Conseil d’Administration dans la CORAR, ltd, Compagnie Rwandaise d’Assurance et de Réassurance).

Mu mwaka wa 2009 – 2012 yagizwe umwe mu bayobozi b’ikigo GEMECA PETROLEUM. (Membre du Conseil d’Administration).

Mu mwaka w’ 2009 kugeza muri 2015 yabaye umucungamutungo w’umurynago ku rwego rw’intara yitiriwe umuryango mutagatifu. (Econome Régional des Pallottins au Rwanda / RDC /Belgique).

Kuva mu mwaka wa 2017 - 2022 Padiri Jean Pierre yagizwe umuyobozi w’ingoro ya Uezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.

Kuva mu 2022 kugeza ubu, Padiri Jean Pierre Nsabimana yari padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arkidiyosezi ya Kigali.

1 comment:

  1. Imana imutoye iramukomeze ndabona Ari umunyabigwi

    ReplyDelete

Abapalotini: Intara y’Umuryango Mutagatifu yabonye Umuyobozi mushya

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, ni bwo hatangajwe ko Padiri Jean Pierre NSABIMANA, wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo muri Arkidiyosezi...