Tereza w’i Lisieux mu 1894 |
[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu
batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri
mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu
Alufonsi , Mutagatifu Matilida
, Mutagatifu Jisela
, Mutagatifu
FransiskoSipineli ]
Abayeyi be ni Ludoviko na Azeliya (Louis Martin na Azélie-Marie Guérin). Bari abantu bubaha Imana,
bagakunda imigenzo myiza inyuranye yo kwitagatifuza, nko kubahiriza gusiba (le jeûne) no gusenga bubahirije
umwaka wa liturujiya. Mariya Fransiska
Tereza Maritini yavukanaga n’abana icyenda, bane mu bavandimwe be babaye
ababikira. Abo ni Mariya, Pawulina, Lewoniya na Celine. Tereza yabatijwe
kuwa 4 Mutarama 1873, mukuru we Mariya, wari
ufite imyaka 13 y’amavuko. Tereza yakundaga ubuzima bw’abihayimana, agahora
ashakisha uko yashimisha Yezu, ari nako ahangayikishijwe no kumenya niba Yezu
amwishimira Tereza yakomerekejwe no kubura nyina Zeliya kuwa 28 Nzeri 1877, nuko ahitamo
mukuru we Pawulina
wari mu kigero cy’imyaka 16 ngo umubere umubyeyi mu mwanya wa zeliya witahiye.
Tereza yabaye
imfubyi kuri Nyina afite
imyaka ine n’igice, arerwa na bakuru be Mariya na Pawulina. Aba bose
bitagatifurije mu muryango w’Abakarumeli i Lisieux. Tereza yiyumvisemo umuhamagaro wo kwiha Imana akiri muto, nuko ajya i
Roma gusaba Papa Lewo wa XIII kwemererwa kwinjira mu muryango w’Abakarumeli atarageza imyaka yari yemewe
n’amategeko ya kiliziya. Yarabyemerewe, nuko yinjira mu muryango w’Abihayimana
afite imyaka 15 y’amavuko, ahitagatifuriza mu gihe cy’imyaka icyenda, hanyuma asanga
uwo yiyeguriye mu ijuru. Tereza yadukanye uburyo bushya bwo kwitagatifuza.
‘Akayira k’ubusamo’ (la théologie de la
« petite voie », de l'enfance spirituelle) ; kubwe, si ngombwa gushakira ubutagatifu mu bintu bihambaye gusa,
ahubwo mu bikorwa bya buri munsi, bimwe bito cyane, ukabisohoza ku bw’urukundo
rw’Imana.
Tereza w’Umwana Yezu yari afite inshingano
ebyiri ; Kuba umutagatifu, no gusabira Abasaseridoti. Mu kuzirikana Ijambo
ry’Imana no gusenga cyane, yahishuriwe uburyo bworoshye bwo kugera ku mugambi
we : Kwiyoroshya (kwicisha bugufi) kugira ngo Imana ubwayo imuzamure uwo «
Musozi utoroshye w’ubutungane ». Ubwo buryo bwe nibwo buzwi ku izina ry’INZIRA
NGUFI cyangwa ‘AKAYIRA K’UBUSAMO’. Tereza w’Umwana Yezu ni umwalimu
w’ubwiyoroshye no kurangamira Imana muri byose, ntacyo usuzuguye. Uwo mugenzo mwiza ukwiye
kuranga abakristu, ukabimikamo
umuco w’ubwubahane.
Inyandiko za mutagatifu
Tereza w’Umwana Yezu
Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yasize inyandiko nyinshi
zinyuranye, ibisigo, amabaruwa, ikinamico (Jeanne d'Arc accomplissant sa mission), inyandiko ku buzima bwe (Manuscrits autobiographiques) … zivuga ku rukundo nyampuhwe
rw’Imana n’uburyo bwo kwitagatifuriza mu byo abandi bafata nk’ibyoroheje. Imwe
mu nyandiko tumukesha ni iyitwa ‘Histoire d'une âme’. Ni igitabo cy’amapaji 457,
kigizwe n’inyandiko zirangwa n’inyuguti (Manuscrits
A, B et C) zanditswe na Tereza ubwe. Cyasohotse nyuma y’umwaka Tereza
yitabye Imana.
Inyandiko
(Manuscrit)
A: yayanditse abisabwe na mama Anyesi mu 1895, ayimushyikiriza kuwa 20 Mutarama
1896. Ni inkuru y’ubuzima bwe akiri muto (ses souvenirs d'enfance). Inyandiko (Manuscrit)
B: ni impurirane y’amabaruwa Tereza yandikiye, mu bihe bitandukanye, umubyeyi
we wa Batisimu, ari we mukuru we Mariya, amabaruwa Tereza yandikiye Yezu,
asobanura uko abayeho, n’ingabire yakiriye mu kwezi kwa cyenda mu 1896, ndetse
n’uko yavumbuye ko umuhamagaro we ari urukundo. Iyi nyandiko ni nk’amahame,
agizwe n’amategeko y’akayira k’ubusamo (la charte de la
petite voie d'enfance)
Inyandiko (Manuscrit) C : ni inyandiko ikomeza
amateka y’ubuzima bwa Tereza, yayanditse kugeza ananijwe n’indwara yamuhitanye.
Mbere yo gusanga uwo yiyeguriye, Tereza yahaye Pawulina inshingano yo gukosora
inyandiko ze, nuko uwo murimo awusoje, kuwa 30 Nzeri 1898, haboneka igitabo
tuzi nka ‘Histoire
d'une âme’. Iki gitabo cyarakunzwe cyane, gihindurwa mu ndimi
nyinshi, gisubirwamo kenshi, kiba ingirakamaro mu kwitagatifuza nk’uko
byatanzwemo ubuhamya n’abasomyi batandukanye barimo n’abasaseridoti nka Padiri Marie-Josèphe
Lagrange,
washinze ikigo cya Bibiliya cy’i Yeruzalemu. Gusoma iki gitabo byeze imbuto
nyinshi : byatumye benshi biyegurira Imana, haba mu bakarumeli ndetse no
mu yindi miryango.
Tereza yanditse kandi isengesho ryo kwiyegurira urukundo
nyampuhwe (Acte d'offrande à l'Amour Miséricordieux). Mu buzima bwe,
yanditse amabaruwa asaga 250, imivugo 62, ikinamico (pièces théâtrale de
récréations pieuses) 8 n’amasengesho 21.
Tereza w’Umwana Yezu mu
batagatifu ba Kiliziya
Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yameneyakanye vuba kandi
henshi. Imana imukoresha ibitangaza byinshi, bituma abakristu bamwiyambaza na
mbere y’uko yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu. Abakarumeli b’i Lisieux bakiriye
amabaruwa menshi cyane ahamya ibyo Imana yakoreye abantu binyuze kuri
Mutagatifu Tereza. Mu kinyeja na cya XX, Inzira y’ubwitagatifuze ye
(spiritualité) na yo yakoze ku mitima ya benshi : abihayimana bo mu
miryango itandukanye, abanyapolitiki, abanditsi, n’abandi bahanga (philosophes)
benshi.
Urugendo rwe rwo kwandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu rwatangiriye muri
diyosezi avukamo kuwa 3 Kanama 1910. Kwandikwa umuntu mu gitabo
cy’Abatagatifu, icyo gihe byagombaga gukorwa ariko uwo
ubisabirwa amaze nibura imyaka imyaka 50 yitabye Imana. Kuri Tereza, Papa
Benedigito wa XV yemeje ko iryo hame ritakurikizwa. Tereza w’Umwana Yezu
yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 29 Mata 1923, yandikwa mu
gitabo cy’Abatagatifu kuwa 17 Gicuransi 1925 na Papa Piyo wa XI, watangaje
ko ari icyitegererezo mu butumwa bwe, nk’inyenyeri
imumurikira mu buyobozi bwe (l’étoile de
son pontificat).
Kuwa 19
Nzeri
1997, ni umwalimu/umuhanga wa Kiliziya. yanditswe mu
bahanga ba Kiliziya (Docteurs de l'Église) na Papa Yohani
Pawulo wa II.
Mutagatifu
Tereza w’Umwana Yezu ni umwe mu batagatifu bakundwa cyane ku isi. Abapapa
benshi bakunze kumwisunga, bamuvuze imyato. Papa Piyo wa X ati « Tereza w’i
Liziye ni imena mu batagatifu bo mu bihe byacu »; Papa Piyo wa XII ati: «
Imbaraga za mutagatifu Tereza ni uko yashoboye kwinjirira mu mutima w’Ivanjili.
Ubwo yashakaga kuvuga urukundo. Tereza yabaye incuti yihariye ya papa Yohani wa
XXIII, kugeza n’ubwo amutabaza ngo aze kumufasha muri Konsili Vatikani ya II!
Papa Pawulo wa VI ati: « Mutagatifu Tereza ni umwalimu w’isengesho, akaba
n’icyizere ku bashakisha Imana n’ubutungane. Papa Yohani Pawulo wa II ati: «
Tereza koko ni Umwalimu ukwiye muri ibi bihe byacu; ibihe binyoteye Ijambo
rizima kandi rya ngombwa; ibihe by’ubuhamya bw’ubutwari kandi bwizewe ». Papa
Pawulo wa VI yakundaga cyane mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, kuko
yabatijwe umunsi Tereza yitaba Imana, ati: « Navukiye muri Kiliziya
umunsi umutagatifu avuka mu ijuru » Ku isi hari kiliizya zisaga
1700 zamweguriwe. Hari kandi ibigo byinshi ndetse na za shapeli nyinshi
byafahse izina rye. Uwahawe ibisingizo bya bene
ako kageni, ni umutagatifu wabayeho imyaka 24 kuri iyi si. Icyenda muri yo,
yayirangirije muri Karumeli y’i Liziye.
Asangiye n'aba batagatifu n'Abahire kwamamaza Impuhwe z’Imana. Abo ni Fawustina Kowalska, Misheli , Siperansiya wa Yezu , Yohani Yozefu Lataste , Yohani Pawulo wa II na Ludoviko Orione.
Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, udusabire!
Mmm
ReplyDelete