Thursday, June 2, 2022

Tereza w’Umwana Yezu, umwalimu w’ubwiyoroshye

Tereza w’i Lisieux mu 1894

Amazina ababyeyi be bamwise ni Mariya Fransiska Tereza Maritini. Nk’uwihayimana, Tereza azwi ku mazina nka mutagatifu Tereza w’i Lisieux, mama Tereza w’Umwana Yezu n’Uruhanga rutagatifu, mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu cyangwa se Tereza muto. (Sœur Thérèse de l'Enfant-Jésus et de la Sainte-Face, sainte Thérèse de Lisieux, sainte Thérèse de l'Enfant-Jésus, petite Thérèse). Yavukiye i Alençon mu gihugu cy'Ubufaransa, ku wa 2 mutarama 1873. Yitaba Imana ku wa 30 nzeli 1897 i Lisieux, asiga avuze ko Ijuru rye rizaba gukora ibyiza muri iyi si.

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu FransiskoSipineli ]

Abayeyi be ni Ludoviko na Azeliya (Louis Martin na Azélie-Marie Guérin). Bari abantu bubaha Imana, bagakunda imigenzo myiza inyuranye yo kwitagatifuza, nko kubahiriza gusiba (le jeûne) no gusenga bubahirije umwaka wa liturujiya. Mariya Fransiska Tereza Maritini yavukanaga n’abana icyenda, bane mu bavandimwe be babaye ababikira. Abo ni Mariya, Pawulina, Lewoniya na Celine. Tereza yabatijwe kuwa 4 Mutarama 1873, mukuru we Mariya, wari ufite imyaka 13 y’amavuko. Tereza yakundaga ubuzima bw’abihayimana, agahora ashakisha uko yashimisha Yezu, ari nako ahangayikishijwe no kumenya niba Yezu amwishimira Tereza yakomerekejwe no kubura nyina Zeliya kuwa 28 Nzeri 1877, nuko ahitamo mukuru we Pawulina wari mu kigero cy’imyaka 16 ngo umubere umubyeyi mu mwanya wa zeliya witahiye.

Tereza yabaye imfubyi kuri Nyina afite imyaka ine n’igice, arerwa na bakuru be Mariya na Pawulina. Aba bose bitagatifurije mu muryango w’Abakarumeli i Lisieux. Tereza yiyumvisemo umuhamagaro wo kwiha Imana akiri muto, nuko ajya i Roma gusaba Papa Lewo wa XIII kwemererwa kwinjira mu muryango w’Abakarumeli atarageza imyaka yari yemewe n’amategeko ya kiliziya. Yarabyemerewe, nuko yinjira mu muryango w’Abihayimana afite imyaka 15 y’amavuko, ahitagatifuriza mu gihe cy’imyaka icyenda, hanyuma asanga uwo yiyeguriye mu ijuru. Tereza yadukanye uburyo bushya bwo kwitagatifuza. ‘Akayira k’ubusamo’ (la théologie de la « petite voie », de l'enfance spirituelle) ; kubwe, si ngombwa gushakira ubutagatifu mu bintu bihambaye gusa, ahubwo mu bikorwa bya buri munsi, bimwe bito cyane, ukabisohoza ku bw’urukundo rw’Imana.

Tereza w’Umwana Yezu yari afite inshingano ebyiri ; Kuba umutagatifu, no gusabira Abasaseridoti. Mu kuzirikana Ijambo ry’Imana no gusenga cyane, yahishuriwe uburyo bworoshye bwo kugera ku mugambi we : Kwiyoroshya (kwicisha bugufi) kugira ngo Imana ubwayo imuzamure uwo « Musozi utoroshye w’ubutungane ». Ubwo buryo bwe nibwo buzwi ku izina ry’INZIRA NGUFI cyangwa ‘AKAYIRA K’UBUSAMO’. Tereza w’Umwana Yezu ni umwalimu w’ubwiyoroshye no kurangamira Imana muri byose, ntacyo usuzuguye. Uwo mugenzo mwiza ukwiye kuranga abakristu, ukabimikamo umuco w’ubwubahane.

Inyandiko za mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yasize inyandiko nyinshi zinyuranye, ibisigo, amabaruwa, ikinamico (Jeanne d'Arc accomplissant sa mission), inyandiko ku buzima bwe (Manuscrits autobiographiques) … zivuga ku rukundo nyampuhwe rw’Imana n’uburyo bwo kwitagatifuriza mu byo abandi bafata nk’ibyoroheje. Imwe mu nyandiko tumukesha ni iyitwa ‘Histoire d'une âme’. Ni igitabo cy’amapaji 457, kigizwe n’inyandiko zirangwa n’inyuguti (Manuscrits A, B et C) zanditswe na Tereza ubwe. Cyasohotse nyuma y’umwaka Tereza yitabye Imana. 

Inyandiko (Manuscrit) A: yayanditse abisabwe na mama Anyesi mu 1895, ayimushyikiriza kuwa 20 Mutarama 1896. Ni inkuru y’ubuzima bwe akiri muto (ses souvenirs d'enfance). Inyandiko (Manuscrit) B: ni impurirane y’amabaruwa Tereza yandikiye, mu bihe bitandukanye, umubyeyi we wa Batisimu, ari we mukuru we Mariya, amabaruwa Tereza yandikiye Yezu, asobanura uko abayeho, n’ingabire yakiriye mu kwezi kwa cyenda mu 1896, ndetse n’uko yavumbuye ko umuhamagaro we ari urukundo. Iyi nyandiko ni nk’amahame, agizwe n’amategeko y’akayira k’ubusamo (la charte de la petite voie d'enfance)

Inyandiko (Manuscrit) C : ni inyandiko ikomeza amateka y’ubuzima bwa Tereza, yayanditse kugeza ananijwe n’indwara yamuhitanye. Mbere yo gusanga uwo yiyeguriye, Tereza yahaye Pawulina inshingano yo gukosora inyandiko ze, nuko uwo murimo awusoje, kuwa 30 Nzeri 1898, haboneka igitabo tuzi nka ‘Histoire d'une âme’. Iki gitabo cyarakunzwe cyane, gihindurwa mu ndimi nyinshi, gisubirwamo kenshi, kiba ingirakamaro mu kwitagatifuza nk’uko byatanzwemo ubuhamya n’abasomyi batandukanye barimo n’abasaseridoti nka Padiri Marie-Josèphe Lagrange, washinze ikigo cya Bibiliya cy’i Yeruzalemu. Gusoma iki gitabo byeze imbuto nyinshi : byatumye benshi biyegurira Imana, haba mu bakarumeli ndetse no mu yindi miryango.

Tereza yanditse kandi isengesho ryo kwiyegurira urukundo nyampuhwe (Acte d'offrande à l'Amour Miséricordieux). Mu buzima bwe, yanditse amabaruwa asaga 250, imivugo 62, ikinamico (pièces théâtrale de récréations pieuses) 8 n’amasengesho 21.

Tereza w’Umwana Yezu mu batagatifu ba Kiliziya

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yameneyakanye vuba kandi henshi. Imana imukoresha ibitangaza byinshi, bituma abakristu bamwiyambaza na mbere y’uko yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu. Abakarumeli b’i Lisieux bakiriye amabaruwa menshi cyane ahamya ibyo Imana yakoreye abantu binyuze kuri Mutagatifu Tereza. Mu kinyeja na cya XX, Inzira y’ubwitagatifuze ye (spiritualité) na yo yakoze ku mitima ya benshi : abihayimana bo mu miryango itandukanye, abanyapolitiki, abanditsi, n’abandi bahanga (philosophes) benshi.

Urugendo rwe rwo kwandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu rwatangiriye muri diyosezi avukamo kuwa 3 Kanama 1910. Kwandikwa umuntu mu gitabo cy’Abatagatifu, icyo gihe byagombaga gukorwa ariko uwo ubisabirwa amaze nibura imyaka imyaka 50 yitabye Imana. Kuri Tereza, Papa Benedigito wa XV yemeje ko iryo hame ritakurikizwa. Tereza w’Umwana Yezu yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 29 Mata 1923, yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu kuwa 17 Gicuransi 1925 na Papa Piyo wa XI, watangaje ko ari icyitegererezo mu butumwa bwe, nk’inyenyeri imumurikira mu buyobozi bwe (l’étoile de son pontificat). Kuwa 19 Nzeri 1997, ni umwalimu/umuhanga wa Kiliziya. yanditswe mu bahanga ba Kiliziya (Docteurs de l'Église) na Papa Yohani Pawulo wa II. 

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni umwe mu batagatifu bakundwa cyane ku isi. Abapapa benshi bakunze kumwisunga, bamuvuze imyato. Papa Piyo wa X ati « Tereza w’i Liziye ni imena mu batagatifu bo mu bihe byacu »; Papa Piyo wa XII ati: « Imbaraga za mutagatifu Tereza ni uko yashoboye kwinjirira mu mutima w’Ivanjili. Ubwo yashakaga kuvuga urukundo. Tereza yabaye incuti yihariye ya papa Yohani wa XXIII, kugeza n’ubwo amutabaza ngo aze kumufasha muri Konsili Vatikani ya II! Papa Pawulo wa VI ati: « Mutagatifu Tereza ni umwalimu w’isengesho, akaba n’icyizere ku bashakisha Imana n’ubutungane. Papa Yohani Pawulo wa II ati: « Tereza koko ni Umwalimu ukwiye muri ibi bihe byacu; ibihe binyoteye Ijambo rizima kandi rya ngombwa; ibihe by’ubuhamya bw’ubutwari kandi bwizewe ». Papa Pawulo wa VI yakundaga cyane mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, kuko yabatijwe umunsi Tereza yitaba Imana, ati: « Navukiye muri Kiliziya umunsi umutagatifu avuka mu ijuru » Ku isi hari kiliizya zisaga 1700 zamweguriwe. Hari kandi ibigo byinshi ndetse na za shapeli nyinshi byafahse izina rye. Uwahawe ibisingizo bya bene ako kageni, ni umutagatifu wabayeho imyaka 24 kuri iyi si. Icyenda muri yo, yayirangirije muri Karumeli y’i Liziye.

Asangiye n'aba batagatifu n'Abahire kwamamaza Impuhwe z’Imana. Abo ni  Fawustina Kowalska Misheli ,  Siperansiya wa Yezu , Yohani Yozefu Lataste ,  Yohani Pawulo wa II  na  Ludoviko Orione

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, udusabire!

1 comment:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...