Tuesday, September 1, 2026

Ingabire y’Imana mu muryango


Umuryango wa Habiyaremye Andereya (+) na Mukarubibi Verediyana wibarutse abapadiri batatu. Uyu muryango wo muri Santarali ya Nyange, Paruwasi ya Nyange, muri Diyosezi ya Nyundo, ni umwe mu miryango yahunzwe ingabire na Rurema, yo kubyara abapadiri batatu.

Aba bapadiri batatu bahuriye ku nshingano yo gutagatiza imbaga y’Imana no kuyihembuza amasakramentu, ariko buri umwe afite umwihariko mu buzima bwe. Uyu muryango wishimira ko Nyagasana yawuhunze ingbire ku buryo budasanzwe, ugushimira Imana impano y’ubusaseridoti, impano y’ubuhanga n’impano y’ubuhanzi ku bana wareze.

1. Padiri Ntirandekura Gilbert

Padiri Ntirandekura Gilbert ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo, akaba ayobora Paruwasi ya Rususa na Doyene ya Muhororo

Yahawe ubupadiri mu mwaka wa 2004.

Azwi kandi nk’umukarisimatike kuva mu gihe yigaga mu mwaka wa Kane wa Seminari Nto yo ku Karubanda mu 1995

Uretse umurimo w’ubusaseridoti, Padiri Ntirandekura Gilbert afite n’impano y’ubuhanzi, aho ari umuhanzi w’indirimbo Gatolika.


2. Padiri Nshimyiyaremye Léandre

Padiri Nshimyiyaremye Léandre na we ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo. Yahawe ubupadiri mu 2008. ni Umwana wa gatanu mu bana abana 8; Abakobwa 3 n’abahungu 5. Akurikira Padiri Ntirandekura Gilbert.

Padiri Nshimyiyaremye Léandre ari gukorera ubutumwa mu Butaliyani, aho akomeje kongera ubumenyi muri Tewolojiya ku rwego rwa doctorat.

Kimwe na mukuru we, Padiri Nshimyiyaremye Léandre na we afite impano y’ubuhanzi, akaba umuhanzi w’indirimbo Gatolika

Ku wa 9 Kamena 2016, Padiri Nshimyiyaremye Léandre yasohoye Album yitiriye indirimbo ye “Uri mwiza Yezu” igizwe n’indirimbo 10. Uyu muhango wabereye i Rutongo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

3. Padiri Revocat Habiyaremye

Padiri Revocat Habiyaremye ni umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Yavutse ku wa 9 Ugushyingo  1989Yahawe ubupadiri i Byumba ku wa 21 Kanama 2021. Nyuma y’iminsi umunani, ku wa 29 Kanama 2021, yasomeye Misa y’Umuganura muri Paruwasi ya Nyange, ari kumwe n’abavandimwe be babiri b’abapadiri.

Padiri Revocat Habiyaremye ni umupadiri wa gatatu wo mu muryango wa Habiyaremye Andereya (+) na Mukarubibi Verediyana, akaba umuhererezi muri uyu muryango.  Na we ari mu Butaliyani, aho akomeje kongera ubumenyi muri Tewolojiya  (Doctorate in spiritual theology).

Umuryango wihariye mu mpano

Kuba umuryango umwe warabyaye abapadiri batatu ni igihamya cy’umusaruro w’uburere n’ukwemera byaranze umuryango wa Habiyaremye Andereya (+) na Mukarubibi Verediyana, bikunganirwa n’ugushaka kw’Imana. 

Aba bapadiri batatu, bakorera muri Diyosezi ebyiri zitandukanye, Nyundo na Byumba, bakomeje gutanga umusanzu mu butumwa bwa Kiliziya ibaha, buri umwe akoresheje impano n’ubumenyi afite.

By’umwihariko, ubusaseridoti, ubuhanga mu bumenyi bwa Tewolojiya ndetse n’ubuhanzi bw’indirimbo Gatolika, bigize umurage wihariye w’uyu muryango wo muri Santarali ya Nyange. Habiyaremye Andereya yitabye Imana Padiri Revocat Habiyaremye  amaze amezi atanu avutse.

Ingabire y’Imana mu muryango

Umuryango wa Habiyaremye Andereya (+) na Mukarubibi Verediyana wibarutse abapadiri batatu. Uyu  muryango wo muri Santarali ya Nyange, Paruwa...