Friday, February 4, 2022

Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Myr Eduwaridi SINAYOBYE ahabwa ubwepiskopi
(ifoto ya archidioceseofkigali.org)
Kuwa
2 Gashyantare 1900 nibwo Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze mu Rwanda bityo kuwa Kuwa 8 Gashyantare uwo mwaka, Abamisiyoneri bakambika i Save, aho bashingiye misiyoni ya mbere. Mu kwezi kwa Mata 1903, Batisimu ya mbere yatangiwe i Save ku banyarwanda 26. Kugeza ubu Ivanjili yatashye mu bice byose by’u Rwanda kandi ubukristu bukomeje gushinga imizi mu ngo z’abemera bakomeje kubyarira Kiliziya abiyegurira Imana, barimo n’abasenyeri turi buvugeho. Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite Abepiskopi cumi na batatu (abakiriho). Abashumba umunani b’amadiyosezi na batanu batayoboye amadiyosezi ku rwego rw’umwepiskopi.

Abo ni Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J) wakoraga ubutumwa nk’Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo na Myr Tadeyo NTIHINYURWA wakoraga ubutumwa nk’Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, bagejeje imyaka 75 y’amavuko, kubera izabukuru, nk’uko kandi amategeko ya Kiliziya abiteganya, bagasaba kandi bakemererwa kuruhuka ku mirimo y’ubushumba. Hari kandi Myr Ferederiko RUBWEJANGA wakoraga ubutumwa nk’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, akegura Kuwa 28 Kanama 2007, umunsi hatoweho umusimbura we Myr Kizito BAHUJIMIHIGO akuwe ku bwepiskopi bwa Diyosezi ya Ruhengeri, na we akaza kwegura kuwa 29 Mutarama 2010.  Muri iyi nkuru twabahitiyemo kubagezaho amateka avunaguye y’aba basenyeri twibanda ku butumwa bagize mu maseminari atangukanye.

1.     Musenyeri Alexis HABIYAMBERE (S.J)

(Ifoto: Diyosezi ya Nyundo)
Ni muri Paruwasi ya Save ya Diyosezi ya BUTARE, aho Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J) yavukiye kuwa 1 Kanama 1939, akanahigira amasomo y’ibanze mu ishuri ribanza rya Save. Ayisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto ya Kabgayi n’iya Kansi akomereza Novisiya mu bayezuwiti i Djuma-Kikwit (RDC). Yokoze amasezerano ye yambere mu muryango w’Abayezuwiti mu 1962. Filoofiya yayigiye i Kinshasa (Kimwenza-Kinshasa, Institut Saint Pierre Canisius, 1962-1965), yiga no muri kaminuza y’uburundi mu ishami ry’ubumenyi bw’ubukungu, politiki na mbonezamubano (Sciences Economiques, Politiques et Sociales, Université officielle du Burundi-1965-1967) akomereza mu bubiligi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu bukungu (Licence et Maîtrise en Sciences Economiques, Université Catholique de Louvain-1967-1970). Ku myaka 37 nibwo Alexis HABIYAMBERE yahawe ubupadiri, hari kuwa 1 Kanama 1976. Ni Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wamutoreye kuba umwepiskopi wa Nyundo kuwa 18 Mutarama 1997, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 22 Werurwe 1997, afite intego igira iti: “Suscipe Domine” (Akira Nyagasani).  Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 21 Gicurasi 2016 ubwo yimikaga umusimbura we Myr Anaclet Mwumvaneza.

 Ibindi wamenya kuri Myr Alexis HABIYAMBERE

1.     Yabaye umwarimu wigisha ubukungu mu Iseminari Nkuru ya Mayigi (Bas-Congo,1970-1972)

2.     I Kinshasa, yabaye umwe mu bagize komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe amajyambere (Conférence Episcopale du Congo).

3.     Yabaye umushakashatsi mu kigo y’Abayezuwiti (Centre d’Etudes pour Action Sociale) i Kinshasa  

4.     Yakomeje Amasomo ya Tewolojiya mu bwongereza (Université de Londres, Heythrop College, 1972-1975)

5.     Yabaye umwarimu mu Iseminari Nto ya Zaza (1975-1976)

6.     Yabaye Padiri wungirije wa Paruwasi ya Zaza (1976-1977)

7.     Yakomeje amasomo y’umwaka wa gatatu wa Novisiya i Détroit (USA, 1977-1978)

8.     Yabaye umwarimu wigisha ubukungu akaba n’umucungamutungo (gestionnaire) wa AMSEA (Kigali, 1978-1981)

9.     Yabaye umuyobozi wa Collège INYEMERAMIHIGO ya Gisenyi (1981-1994)

10. Yabaye umuyobozi w’Abayezuwiti (Supérieur Régional) bo mu Rwanda no mu Burundi (1994-1997).

 

2.     MUSENYERI Vincent HAROLIMANA 

(Ifoto: C.EP.R)
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana yavukiye i Mpembe muri Paruwasi ya MUBUGA, Diyosezi ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yize mu Iseminari Nto mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo. Mu 1990, nibwo yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda, kuwa 08 Nzeri 1990 ku munsi umwe na Musenyeri Antoni Karidinali KAMBANDA. Nyiricyubahiro Musenyeri wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo n’umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri ni we wamuhaye inkoni y’ubushumba kuwa 24 Werurwe 2012 nyuma y’uko abitorewe na Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI kuwa 31 Muatarama 2012. Intego ye ni “Vidimus Stellam eius” (Twabonye inyenyeri ye, Mt 2, 2). Afite impamyabushobozi ikirenga mu bya tewolojiya yakuye mu Butaliyani mu 1993-1999 (Doctorat de théologie dogmatique, Université Pontificale Grégorienne). 

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Ø Kuva mu mwaka w’i 2000, yagizwe umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo,

Ø Kuva mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda - Professeur invité de Théologie dogmatique, ndetse yanigishije no mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri.

 

3.     Musenyeri Célestin HAKIZIMANA 

(Ifoto: C.EP.R)
Yavutse kuwa 14 Kanama 1963 muri Paruwasi ya ‘Sainte Famille’, Arikidiyosezi ya Kigali. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Rulindo mu 1977-1983. (27 Nzeri1976: nibwo Seminari nto ya Arikidiyosezi ya Kigali yashinzwe muri Paruwasi ya Rulindo, yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Ndera mu1983) no mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali (1983-1984). Yaherewe ubupadiri muri Paruwasi ya ‘Sainte Famille’ kuwa 21 Ntakanga199. Ni Papa Fransisko wamutoreye kuba umushumba wa Gikongoro, kuwa 26 Ugushyingo 2014, ahabwa inkoni y’ubushumba na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, wari Arikiyepiskopi wa Kigali kuwa 24 Mutarama 2015. Intego ye ni “Duc in altum” (Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe, Lk 5:4). Ni umuhanga wigiye i Naples mu butaliyani mu 2003 Twolojiya y’amahame (Docteur en Théologie Dogmatique). 

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Gikongoro 

Ø 1992-1997: Yashinzwe uburezi gatolika muri Arikidiyosei ya Kigali

Ø 1994-1996: Yabaye umuyobozi w’ikigo nkenurabushyo - Centre National de Pastorale  ‘Saint Paul’

Ø 1998-2003: Yabaye umuyobozi wa GEMECA-RWANDA

Ø 2011-31 Ukuboza 2014: Yabaye umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda- Secrétaire Général de la Conférence Episcopale du Rwanda

 

4.     Musenyeri Edouard SINAYOBYE 

(Ifoto: Internet)
Yavutse tariki ya 20 Mata 1966, I Kigembe- Gisagara- muri Diyosezi ya Butare, ari na yo yaherewemo amasakramentu yibanze muri Paruwasi ya Higiro. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Lewo i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993. Yahawe ubupadiri tariki ya 12 Nyakanga 2000. Ni umwanditsi w’ibitabo uzwiho gukunda Bikira Mariya. Ni Papa Fransisko wamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa 6 Gashyantare 2021, yimikwa na   Musenyeri Filipo RUKAMBA, umushumba wa Butare, kuwa 25 Werurwe 2021, ku munsi wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana. Intego ye ni “Fraternitas in Christo (Ubuvandimwe muri Kristu). Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya ya roho yakuye i Roma (Doctorat en Théologie Spirituelle, Université Pontificale Teresianum de Rome 2008-2013). 

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Cyangugu 

Ø 2005-2008: Yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, aba kandi umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare.

Ø 2010-2011: Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare

Ø 2011-2013: Yabaye umucungamutungo wa Diyosezi ya Butare.

Ø 2014-2021: Kuyobora Seminari Nkuru (Propédeutique) ya Nyumba, umwarimu wa Tewolojiya ya roho mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, yigisha kandi no muri Kaminuza Gatolika ya Butare.

 

5.      MUSENYERI Servilien NZAKAMWITA 

(Ifoto: C.EP.R)
Nyiricyubahiro Myr Servilien NZAKAMWITA yavukiye muri Paruwasi ya Nyarurema, dioyosezi ya Byumba, kuwa 20 Mata 1943.  Yize mu Iseminari Nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Isakramentu ry’ubusaserdoti yarihawe ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki, ku munsi umwe na Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko, na we wabuherewe muri Paruwasi avukamo ya Kibeho. Ku ya 25 Werurwe 1996 nibwo yatorewe kuba umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y'ubushumba ku wa 2 Kamena 1996, n'intego igira iti: “Fiat voluntas tua” (Icyo ushaka gikorwe, Mt.6,10). Yagiye kwihugura ibya Gatigisimu n’ikenurabushyo (spécialisation en Catéchèse et Pastorale, Septembre   1989 - octobre 1991) i LUMEN VITAE mu Bubiligi. 

Mbere yo kuba umushumba wa Diyosezi, yakoze no mu Iseminari:

Ø 1986-1989: Yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi.

Ø 1991: Yabaye umwarimu n'ushinzwe umutungo mu Isemimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.

 

6.     Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO 

(Ifoto: internet)
Nyiricyubahiro Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa 05 Ukuboza 1954.  Ni umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza, yashinzwe mu 1968 (kimwe na Myr Anasitazi MUTABAZI, Umwepiskopi wacyuye igihe wa Diyosezi ya Kabgayi baherewe ubupadiri ku munsi umwe). Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yaherewe ubusaseridoti i Kibungo kuwa 25 Nyakanga 1980. Ku itariki ya 21 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze kuwa 27 Kamena 1998, ahabwa ubwepiskopi na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali. Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa kuwa 28 ukwakira 2007, aba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza kuwa 29 Mutarama 2010, ubwo Papa Benedigito wa XVI yemeraga ukwegura kwe. Intego ye y’ubwepiskopi ni “Ut Cognscant Te” (Bakumenye). Ni umuhanga wize i Roma, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat en psychologie et en pédagogie).

Mbere yo kuba umwepiskopi, yakoze no mu Iseminari: 

Ø 1980-1983: Yabaye umurezi mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito Zaza

Ø 1987-1990: Yabaye umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo 

Ø 1990-1991: Yabaye umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi

Ø 1991-1994: Yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza

Ø 1995-1996: Yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’i Ndera, Arikidiyosezi ya Kigali

Ø 1996-1997: Yabaye umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo

Ø Kanama 1997: Yabaye umurezi n’umuyobozi wa roho mu Isemanari Nkuru ya Nyakibanda

 

7.     MUSENYERI Anaclet MWUMVANEZA 

(Ifoto: C.EP.R)
Ni i Murambi muri Paruwasi ya Rulindo, Arikidiyosezi ya Kigali, aho Nyiricyubahiro Myr Anaclet Mwumvaneza yavukiye kuwa 4 Ukuboza 1956. Yize mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leo i Kabgayi (1969-1973). Ku myaka 25 yaje gusubira mu Iseminari Nto i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés). Nyuma y’imyaka ine nibwo yatangiye Iseminari Nkuru i Rutongo. Ku ya 25 Nyakanga 1991 nibwo yahawe Isakaramentu ry’ubusaserdoti. Yatorewe, na Nyirubutungane Papa Fransisko, kuba umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO kuwa   11 werurwe 2016, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 21 Gicurasi 2016. Intego ye ni “Misericordes sicut Pater” (Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe, Lk.6,36). Afte impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya Kiliziya yakuye i Roma (Doctorat en droit Canonique, 2000-2004). 

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO: 

Ø 1992-2000: Yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille, aba no mu kanama ngishwanama no mu kanama gashinzwe umutungo kuva mu1993 - Conseil des consultants et du Conseil financier de l’archidiocèse de Kigali.

Ø 2004-2005: Yabaye umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ø 2005-2013: Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali n’uwa komisiyo y’ubutabera n’amahoro.

Ø 2013-2016:  Yabaye umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda.

 

8.     Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA 

(Ifoto:  Internet)
Nyiricyubahiro Myr Tadeyo Ntihinyurwa yavukiye muri Paruwasi ya Kibeho Diyosezi ya Gikongoro kuwa 25 Nzeri 1942.  Isakaramentu ry’Ubusaseridoti arihabwa kuwa 11 nyakanga 1971 ku munsi umwe na Musenyeri Sereviliyani NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba. Kuwa 14 ugushyingo 1981, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yashinze Diyosezi nshya ya Cyangugu, amutorera kuyibera Umwepiskopi wa mbere. Yahawe ubwepiskopi kuwa 24 mutarama 1982 i Cyangugu. Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 27 Mutarama 2019, ubwo yimikaga Arikiyepiskopi umusimbura, Musenyeri Antoni Kambanda. Intego ya Myr Tadeyo Ntihinyurwa ni: “Ut Unum Sint” (Kugira ngo bose babe umwe). Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji yakuye mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve).

Andi matariki y’ingenzi:

Ø Kuwa 03 Ukoboza 1994: Diyosezi ya Cyangugu yayifatanije no kuba umuyobozi w’Arikidiyosezi ya Kigali (Administrateur Apostolique).

Ø Kuwa 25 werurwe 1996:  atorerwa kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, yimikwa ku wa 8 mata 1996, afatanya iyo mirimo no kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu kugeza kuwa 16 werurwe 1997.

Ø Kuwa 29 kamena 1996: Yahawe ikimenyetso cy’Arikiyepiskopi, Pallium.

Ø Kuva kuwa 08 Ukuboza 2004 kugeza kuwa 25 Werurwe 2006 yabaye umuyobozi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ø Kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza ku 20 Nyakanga 2013, ubwo yahaga Inkoni y’ubushumba umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda: Yabaye Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Imwe mu mirimo yakoze mbere yo kuba umwepiskopi:

Ø 1975: Yabaye Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Ø 1978: Yabaye umuyobozi w’ Iseminari Nto ya Karubanda ya Diyosezi ya Butare

Ø 1980: Yabaye umurezi n’umuyobozi wungirije mu Iseminari Nkuru ya Rutongo

 

9.     Musenyeri Philippe RUKAMBA 

(Ifoto: C.EP.R)
Yavukiye i Rwinkwavu- Kayonza kuwa 26 Gicurasi 1948, muri Diyosezi ya Kibungo. Yabatijwe ku munsi wa gatatu avutse, kuwa 29 Gicurasi 1948. Yinjiye mu seminari nto ya kabgayi mu 1961, ayisumbuye ayasoreza mu Iseminari ya Mutagatifu Pawulo yinjiyemo mu 1965.  Yinjiye i Nyakibanda mu 1968, ahabwa ubupadiri kuwa 2 Kamena 1974. Yatorewe kuba umushumba wa BUTARE na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 18 Mutarama 11997, ahabwa ubwepiskopi na Musenyeri Yozefu SIBOMANA, wari umushumba wa Kibungo, kuwa 12 Mata 1997. Intego ye ni “CONSIDERATE IESUM”. Ni umuhanga wize i Roma Tewolojiya n’iby’abakurambere ba Kiliziya (Docteur en théologie et en sciences patristiques). 

Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Butare

Ø 1983-1991: Yabaye umurezi mu Iseminari Nto ya Zaza

Ø 1991-1992: Yabaye umuyobozi wa roho (Père Spirituel) mu Isemanari Nkuru ya Kabgayi

Ø 1992: Yabaye umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yigisha ibyerekeranye n’abakurambere ba Kiliziya (patrologie).

 

10. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE

(Ifoto: C.EP.R)
Nyiricyubahiro Myr Smaragde MBONYINTEGE yavukiye i Rutobwe muri Paruwasi ya Cyeza, Diyosezi ya Kabgayi kuwa 2 Gashyantare 1947. Yize mu Iseminari Nto ya Kigali. Ubusaseridoti yabuhawe kuwa 20 Nyakanga 1975. Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba umushumbwa wa 7 wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 21 Mutarama 2006., Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Kabgayi ni we wamwinjije mu rwego w’abepiskopi kuwa 26 Werurwe 2006. Intego ye ni Lumen Christi spes mea (Urumuri rwa Kristu Mizero yanjye).  Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya ya roho yakuye i Roma (Master en Théologie Spirituelle, Université Pontificale grégorienne de Rome 1979-1983).

Nk’umusaseridoti, mu rwego rwa kabiri, yakoze ubutumwa bunyuranye burimo:

Ø 1978-1989: Yabaye umuyobozi wa Seminari nto Mutagatifu Yohani y’abakuze yabaga i Kamonyi.

Ø 1983-1997: Yatangaga amasomo, akanaba umuyobozi wa roho ndetse n’umuyobozi wungirije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri icyo gihe kandi yanatanze amasomo muri novisiya (inter-noviciat) i Butare.

Ø 1997-2006: Yayoboye seminari nkuru y’i Nyakibanda ayifatanya no kuyobora akanyamakuru “Urumuri rwa Kristu (Lumière du Christ) yashinzwe guhera 2003.

 

11. Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA 

(Ifoto: internet)
Muri Paruwasi ya Nyamata, Arikidiyosezi ya Kigali, kuwa 10 Ugushyingo 1958 nibwo havutse Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, abatizwa ku wa 27 Ugushyingo 1958. Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yacyize mu Iseminari Nto ya Moroto (Uganda), icya kabiri akiga mu Iseminari Nto ya Nayirobi (Kiserian-Naïrobi, Kenya). Igice cya Filozofiya n’imyaka 2 ya Tewolojiya yabyigiye i Nayirobi muri Kenya, arangiriza amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yarihawe kuwa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, arihabwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ku munsi umwe na Myr Vincent HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Kuwa 07 Gicurasi 2013: Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Umuhango wo kumwimika wabaye kuwa 20 Nyakanga 2013, uyoborwa na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. 

Andi matariki y’ingenzi y’ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA 

Ø Kuwa 19 Ugushyingo 2018: Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Yimitswe nka Arikiyepiskopi, kuwa 27 Mutarama 2019, umuhango uyoborwa na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi ugiye mu kiruhuko. 

Ø Kuwa 29 Kamena 2019: Yahawe “Pallium”, ayambikirwa i Rulindo kuwa 14 Nyakanga 2019, n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya YOZUWOWICI (Mgr Andrzej JȮZWOWICZ), ari kumwe na Karidinali Petero Takisoni (Peter TURKSON). Kuva yimikwa nka Arikiyepiskopi wa Kigali, niwe muyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. 

Ø Kuwa 25 Ukwakira 2020: Papa Fransisko yamutoreye kuba Karidinali, amwimikira i Roma kuwa 28 Ugushyingo muri uwo mwaka.

Ø Kuwa 16 Ukuboza 2020: Papa Fransisko yamushyize mu ihuriro rishinzwe iyogezbutumwa (congregation for evangelization of people, CEP).

Ø Kuwa 25 Nzeri 2021: Papa Fransisko yamushyize mu ihuriro rishinzwe inyigisho Gatolika (Congrégation pour l’éducation catholique). 

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Imana n’Imbonezabupfura (Doctorat en Théologie morale) ya Kaminuza y’i Roma ya Alufonsiyanumu “Accademia Alphonsianum”. Intego ye ni: “ Ut Vitam Habeant ” (Kugira ngo bagire ubuzima). 

Amaze guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa bunyuranye burimo: 

Ø 1990: Ubutumwa bwa mbere nk’umupadiri bwabaye  gushingwa amasomo n’imyigishirize, no kwigisha icyongereza mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera (Kigali).

Ø 1999-2005: Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro. Yabaye kandi umuyobozi wa roho (directeur spirituel) mu Iseminari Nkuru ya Rutongo n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Ø 2005-2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi

Ø 2006-2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo.

 

12. Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA 

(Ifoto, internet)

Nyiricyubahiro Myr Ferederiko RUBWEJANGA yavukiye i Nyabinyenga, mu Karere ka Nyanza, Diyosezi ya Kabgayi, mu mwaka wa 1931; abatizwa kuwa 18 Mata 1936. Yize mu Iseminari Nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Lewo, akomereza Seminari Nkuru i Burasira mu Burundi no mu Nyakibanda. Isakaramentu ry’Ubusaserdoti yariherewe mu Nyakibanda kuwa 20 Nzeli 1959. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri by’icyubahiro (Prélat d’Honneur) Mu mwaka wa 1987. Kuwa 30 Werurwe 1992, nibwo yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, aba abaye Umushumba wa Kabiri wayo. Inkoni y’ubushumba yayihawe kuwa 5 Nyakanga 1992 na Karidinali Yozefu Tomuko, wari ushinzwe Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa, (Josef TOMKO, Préfet de la congregation pour l’Evangelisation des peuples). Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yemeye ubwegure bwe, ajya gukomereza ubuzima mu muryango w’Abihayimana b’Abamonaki b’Abatarapiste ba Scourmont mu Bubirigi, akaba ari naho akiri kugeza ubu.  Intego ni: “Faciam Voluntatem Tuam” (Nkore ugushaka kwawe). Yaminurije Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (1957-1963).

Mbere yo kuba umwepiskopi, yakoze no muri Seminari:

Ø 1963: Yabaye umwarimu w’Amateka ya Kiliziya n’Amahame ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Ø 1970: Yabaye umurezi n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Ø 1982: Yagizwe Perezida w’Akanama ka Tewolojiya gashinzwe gusuzuma iby’amabonekerwa y’i Kibeho n’umunyamabanga wungirije mu Kanama k’Abepiskopi gashinzwe ibirebana n’abasaserdoti.

 

13. Musenyeri Anasitazi MUTABAZI 

(Ifoto, internet)

Nyiricyubahiro Musenyeri Anasitazi MUTABAZI yavutse kuwa 24 Ukuboza 1952, avukira muri Paruwasi ya Bare, Diyosezi ya Kibungo akaba umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza yatangiranye abaseminari bagera 17 mu 1968. Abashoboye kugera ku busaseridoti mu mwaka wa 1980 ni 4 muri 7 bari bakomeje mu iseminari nkuru. Abo ni Myr Kizito BAHUJIMIHIGO na Myr Anasitazi MUTABAZI bombi babuhawe kuwa 25 Nyakanaga 1980 na bapadiri Yustini Kayitana na Edimondi Rutagengwa bombi bababanjiriije kuwa 15 Kamena 1980. Musenyeri Anasitazi MUTABAZI yatorerewe kuba Umushumba wa 6 wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 26 Gicurasi 1996, afite intego igira iti: “Pax in Christo” (Amahoro muri Kristu). Yeguye ku buyobozi bwa Diyosezi kuwa 10 Ukuboza 2004, asimburwa na Myr Smaragde MBONYINTEGE kuwa 26 Werurwe 2006, wabanje no kumusimbura ku buyobozi bwa Nyakibanda kuwa 15 Mata 1996.


5 comments:

  1. Imana ibarindire ubuzima basirikali ba YEZU KRISTU

    ReplyDelete
  2. Mwiriwe.mwakoze kutugezaho amateka yabasenyeri bacu.burya musenyeri Alexis wanyundo nariya mashuri yize!nyundo yacu urabahiga.muzehe wacu komera.

    ReplyDelete
  3. I Nyabinyenga, aho Myr Ferederiko Rubwejanga yavukiye si mu Karere ka Muhanga ahubwo ni mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyagakamyi. Mukosore

    ReplyDelete
    Replies
    1. Amateka ya Diyosezi ya Kibungo aboneka ku rubuga rwayo ni yo nifashishije ntegura iyi nkuru, yo agaragaza ko ari mu karere ka Muhanga. Turashakisha ukuri kwabyo.

      Delete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...