Friday, February 4, 2022

Faransisiko wa Sale, washinze ababikira ba Mariya ajya gusuhuza Elizabeti

Fransisiko wa Sale

Kuwa 21 Kanama 1567 ni bwo Mutagatifu Fransisiko wa Sale (Sales) yavukiye mu muryango ukomeye ; ababyeyi b’ibikomangoma bari batuye mu karere ka Savuwa (Savoie) mu mujyi witwa Torensi (Thorens) mu gihugu cy’Ubufaransa, akaba umwana w’imfura mu bana 13. Ni mwene Faransisiko wategekaga Sale, Buwazi na Noveli, Nyina akitwa Faransisika Siyona (Françoise Sionnaz). Mu buryo bwo kubaha Faransisiko wa Asize, yabatijwe izina rya Faransisiko kuwa 28 Kanama 1567, ahabwa Ukarisitiya ya mbere afite imyaka 10. Afite imyaka 11 ni bwo yasabye ababyeyi be kuzaba umupadiri, nyamara bo bari bamufitiye imigambi yo kuzamufasha kuba umutegetsi ukomeye cyangwa umucamanza. Faransisiko yigiye amashuri abanza Anesi (Annecy), akomereza i Parisi mu bufaransa mu ishuri ryayoborwaga n’abayezuwiti mu 1681.

Mu mwaka w’1588, i Parisi intambara yarateye, nuko se wa Faransisiko amujyana kwiga i Paduwa mu Butaliyani kuva mu w’ 1588-1591, ahigira amategeko n’iyobokamana (Droit et Theologie).  Icyo giho, yahinduwe n’igitabo cyitwa "Intambara ya roho" le combat spirituel, ariko na none akumva afite ishyaka ryo kuvugurura Kiliziya nk’iryarangaga mutagatifu Filipo Neri (1515-1595), na mutagatifu Karoli Boromewo (1538-1584). Mu 1591, agarutse mu Bufaransa, se yamushakiye umwanya mu basenateri, arabyanga.  Nyuma yumviye inama za mubyara we padiri Ludoviko wa Sale n’iz’umwepisikopi wa Jeneve, yemeye kuba umusenateri wa Savuwa (Savoie). Nyuma y’aho, Faransisiko yaje kubyanga atangira kwemera gukorerwaho imihango imutegurira kuzaba umupadiri, yahawe ubupadiri kuwa 18 Ukuboza 1593. Kuri 21 Ukuboza 1593, yasomye misa ye y’umuganura, nyuma ajya kuba muri Diyosezi ya Jeneve. Nibwo yatangiye umurimo utoroshye wo kwamamaza Ivanjili mu karere ka Shable (Chablais) kari karigaruriwe n’abaporoso bayoborwa na Kaluvini (Calvin).

Faransisiko yakundaga gusenga, gufasha abakene, kwigomwa no kwibabaza... bityo aba umusaseridoti w’indakemwa ku rugero rw’intumwa Yezu yirereye, atunganya neza imirimo ashinzwe kandi agarura roho nyinshi z’abataye n’abari barahinduye idini. Faransisiko yabaye umuntu ukunda ibikorwa, umwogezabutumwa ushiritse ubute, umwanditsi w’umunyabwenge n’umutagatifu (mystique) wigisha iyobokamana y’urukundo no kunga ubumwe n’Imana, gusabana n’Imana.

Kuwa 8 Ukuboza 1602 yagizwe umwepisikopi wa Jeneve (Geneve), aba intumwa n’umushumba w’indahinyuka wa Kiliziya, ahebuje bose kugira umutima w’ituze n’ineza, akunda cyane abaciye bugufi. Abashaka kwihebera Imana yabakundishaga gusenga, akabasobanurira amabanga y’urukundo rw’Imana n’abalayiki akabatoza kubaho gikirisitu. Faransisiko wa Sale yakoresheje imbaraga ze zose yamamaza Ivanjili kandi ashyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Taranti mu Butaliyani : gusobanura neza Ivanjili, kwita ku kwigisha Gatigisimu, kuyobora neza roho z’abantu, kuvugurura ubuzima bw’abasaseridoti n’abihayimana, kwandika ibitabo byinshi bivuga ku busabaniramana, kuyobora neza Diyosezi …

Ku itariki 5 Werurwe 1604 yahuye bwa mbere n’uzaba Mutagatifu Yohana Faransisika wa Shantali bafatanyije gushinga umuryango w’ababikira ba Mariya ajya gusuhuza Elizabeti, Yohana Faransisika wa Chantal awubera umuyobozi. Umuryango watangiye ku mugaragaro kuwa 6 Kamena 1610. Yapfuye ku itariki 28 Ukuboza 1622. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu kuwa 19 Mata 1665 na Papa Alegizandiri wa VII nyuma y’uko Papa Inosenti wa X amutangaje nk’Umuhire kuwa 28 Ukuboza 1661. Mu mwaka w’1877 yagizwe umwarimu wa Kiliziya na Papa Piyo wa IX. Mutagatifu Faransisiko wa Sale Kiliziya yabaye umuhanga mu kwigisha urukundo (Docteur de l’amour).

Ushaka kumenya byinshi wasoma:

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.30-31.

ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015.p.53-54.  https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_francois_de_sales.html

http://voiemystique.free.fr/theologie_du_coeur_de_jesus_11.htm

http://www.abbaye-saint-benoit.ch/saints/francoisdesales/

DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.202.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...