Wednesday, February 16, 2022

Ntimugakundire umunezero

 

Mariya na Yohani
·        Urukundo rudatunganye rugarukira ahari munezero! 

Umushyikirano Imana yagiranye na Mutagatifu Gatarina w’i Siyena utwumvisha neza uko umuntu agomba gutera indi ntambwe ntagarukire ku gukunda Imana kuberako imubereye umuhoza gusa, ko igomba kumuha ibyishimo. Ntibikabe! Kuko urukundo rwawe ntiruba rutunganye niba icyo ushaka ari umunezero gusa. ‘Abagaragu banjye bakiri mu rukundo rudatunganye (l’amour imparfait) bankunda kubera umunezero no guhozwa bambonamo. Uko mpembera icyiza cyose gikozwe’ gito cyangwa kinini, mpereye ku gipimo cy’urukundo rurimo, ni nako mpoza roho mu buryo ubu cyangwa ubundi mu gihe cy’isengesho.’ Twumve neza ko Imana ishima ko dutera indi ntambwe tukagera ku rwego rwo kuyikunda kubera ko ihebuje byose gukundwa nk’uko tubivuga mu isengesho ryo gukunda. Tugakunda abandi kuko muri bo ari ho Nyagasani yigaragariza. Umuntu wese nazirikane ko ari inzira y’umukiro w’undi, kubw’iryo shema aharanire gukora igikwiye kugira ngo abe koko inzira y’umukiro kuri mugenzi we. 

Imana yo ihembera buri cyiza gikozwe, igatanga ibihembo ikurikije urukundo, niyo itubuza gukunda turangamiye umunezero gusa kuko ibyo bigwisha muntu mu buyobe. Ibyo ikora byose rero, iti: ‘Ntabwo mbikora kugira ngo roho yakire nabi guhozwa, ni ukuvuga kugira ngo igarukire ku guhozwa nayihaye aho kungarukiraho, ahubwo kugira ngo irebe cyane ikibatsi cy’urukundo ntanga no kuba idakwiriye (indignité) kurwakira kurusha uko igarukira ku byishimo ibona mu guhozwa. Ariko niba mu bujiji bwayo igarukiye gusa ku byishimo, ntiyitondere urukundo nyikunda, izahura n’ibyago n’ubuyobe ngiye kukumenyesha.’ 

·        Urukundo rudatunganye rugwisha mu buyobe 

Bavandimwe, dore uko Imana iduhishurira uko bigendekera ukunda ararikiye guhozwa n’umunezero gusa; ‘Ashukwa mbere na mbere n’uko guhozwa aza ashaka ari namwo abonera ibyishimo, kuko rimwe na rimwe muhoza nkanamusura kurusha ibisanzwe; iyo ndekeye aho asubira mu miterere ye mu nzira yigeze gukurikiza kugira ngo yongere abone ibyishimo. Sintanga kuburyo bumwe kugira ngo amenye ko ntanga inema zanjye bihuje n’ubugwaneza bwanjye kandi nk’uko abikeneye. Ariko Roho iri mu bujiji ishakisha guhozwa mu bintu bimwe nk’aho ishaka gushira itegeko kuri Roho Mutagatifu (imposer une règle à l’Esprit-Saint).’ Nguko uko uwari umujura abisubiramo, uwari umurozi, uwari umusinzi…akabisubiramo kuko Imana itanga ko ishatse, itagenje nk’uko we yabyibwiraga. Mubimenye gukunda bigomba gushingira mbere ya byose kuri Rukundo, Imana ibwayo idukunda mu ntege nke zacu. Icyampa nkarenga iyo ntera, roho yanjye igasohoka muri ubwo bujiji bugwisha mu buyobe. 

·        Ubusanya n’Imana yibona nk’uhejwe yemerewe 

Koko rero, abakurikira Imana uko bishakiye ntibahuza kandi ntibazanahura n’abayikurikira uko ibishaka. Mana yacu ni wowe utubwira uti: ‘Roho ntigomba gukora gutyo ahubwo igomba kwakira mu buryo, mu gihe n’ahantu byagenwe n’ubugwaneza bwanjye kugira ngo ibihabwe (recevoir en la manière, au lieu, et au moment choisis par ma bonté pour lui donner). Iyo ntabiyihaye, mbikorana urukundo, ntabwo ari urwango mba nabikoranye, kugira ngo inshake kandi itankundira gusa kuronka ibyishimo ahubwo yihuze n’urukundo rwanjye kurusha ku guhozwa. Nitabikora, nishakisha ibyishimo ku bushake bwayo atari ugushaka kwanjye, izabonera umuruho n’isoni kuko izibona nk’ihejwe kuri ibyo byishimo aho yahanze indoro y’ubwenge (elle se verra privée de ce plaisir où elle avait fixé le regard de son intelligence).’ Aka kaga, Imana ishaka ko gahita ku mbaga yacunguje Umwana wayo, abo bose biyemeje kwibera ingoro z’urukundo ibereye ishingiro. Ishingiro ryo kwamagana urukundo rushingiye ku nyungu ni uko iyo zitakibonetse, abari inshuti bangana, urukundo n’ibyiza basangiye bigahinduka ubusa. Icyiza rero si ugukunda kubera ibyishimo uronka ahubwo ni ugukunda kuko ukwiye gukunda kandi n’uwo muvandimwe akaba ari ikiremwa cy’Imana gikwiye gukundwa na bose. 

Abo urukundo rwabo rugarukira ku guhozwa nibo Imana isobanura, ivuga iti ‘nuko bameze abagarukira ku guhozwa: basogongeye ku ruzinduko rwanjye (visite) mu buryo runaka hanyuma bagahora bashaka ko bigaruka. Ubujiji bwabo ni uko iyo mbasuye ku bundi buryo, baranangira, ntibashake kunyakira nk’uko babyifyuza. Iryo kosa rituruka ku kwihambira ku byishimo bya roho bambonyemo. (Dialogue, ch. LXVIII.)’ Imana mu rukundo rwayo, ntihwema kutwumvisha ko tugomba gukundana nta nyungu dutegereje zitari izitangwa na Yo ubwayo. Nta tegeko ryakagombye kugenga urukundo ahubwo urukundo ni rwo rugomba kugenga amategeko yose aho ava akagera kugira ngo Muntu atishuka ategeka urukundo aho kwemera gutegekwa no kuyoborwa na rwo, yirinda guhumishwa na kamwe mu byo rumugezaho kuri iyi si. 

Mutagatifu Gatarina w’i Siyena yakomeje kubwirwa ko gutandukana k’uburyo Imana isura Muntu, ibikorera mu rukundo, kugira ngo ikize roho, iyikuze mu kwicisha bugufi no gushikama (la perseverance), iyigishe kudashaka gutegeka Imana no kutagarukira ku guhozwa ahubwo iherezo ryayo rikaba mu mugenzo Imana ibereye ishingiro. Ukunda agomba kwakirana ubwiyoroshye ibihe bitandukanye arimo kandi akabyakirana urukundo kuko Imana na yo iba yabimuhanye urukundo. Bavandimwe, nimwemere mukomeje ko Imana, ibyo ikora byose, ibikorera kugeza Muntu ku ntambwe yisumbuye y’ubutungane, kumukiza. Muntu, agomba guhora yiyoroheje, agashira amahame n’iherezo bye mu kudahemukira urukundo rw Imana, no kwakira muri urwo rukundo ibimushimisha n’ibitamushimisha. Akabikora atagiriye ugushaka kwe ahubwo ukw’Imana. Uburyo bwo kwirinda imitego y’umwanzi ni ukwakira byose uhawe n’Imana kuko Imana ari iherezo ry’ikirenga rya Muntu, kandi ibintu byose bikaba bigomba gushingira ku gushaka kwayo gutunganye. Turitonde, tutagwa mu mutego wo gukunda Imana tugarukiye gusa kuko iduhoza tukanezerwa. Ese ibigeragezo bije, tukayisunga tuyitabaza, ntibidukurireho nk’uko tubishaka, aho twakomeza kuyikunda?

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...