Wednesday, February 16, 2022

Umusaraba, intwaro y’umukristu n’isoko y’umunezero

Umukristu ahora ahanganye n’imitego ya Sekibi bityo agahora mu rugamba kandi ahamagarirwa kurutsinda yitwaje intwaro z’urumuri. Kubwa batisimu mwahawe, “mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntimuri ab’ijoro n’umnwijima” (1Tes.5,5). Ngaho “Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi” (Ef,6,11). Umutsindo wa nyuma Yezu yatsindishije Sekibi ni umusaraba. Muramenye ntimugatanye umusaraba, urupfu n’izuka, ni inyabutatu idatana na Yezu Kristu. Sekibi yagerageje kenshi Umwana w’Imana ariko biba iby’ubusa. Ku musaraba sekibi niho yari itegeye Yezu, yibwira ko ava ku izima akemera kuyumvira. Nyamara ku musaraba, aho isi yaboneraga umwijima w’ukwemera ni ho Yezu yatangarije umucyo w’urumuri rw’amizero dukesha ukwemera. Mbega ngo umusaraba uraba intwaro ishegesha Shitani, ikayikoza isoni mu bambari bayo! Turagusenga Yezu turagushima, kuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu! Umusaraba watubereye intwaro kandi tuwuvomamo imbaraga, tugakoza isoni abarwanya Imana, dugakomeza abayisanga. 

·        Umusaraba ni intwaro y’umukristu 

Kristu Yezu, We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose (Kol. 2,3), ni we wahaye igisobanuro gishya umusaraba. Mu kuwubambwaho, agapfa, akazuka; yarawuvuguruye awugira intwaro atsindisha ibikomangoma n’ibihangange by’isi, akabikoza isoni ku mugaragaro (Kol. 2,15). Nta musirikare wanga intwaro, nimucyo dukunde umusaraba, tuwurangamire twizweye izuka uzatugezeho. Gukunda umusaraba bijyana no kumvira Uwawubambweho, gutandukana n’ibyishimo by’umubiri biganisha ku rupfu, kwemera kuwuheka no kuwubambwaho no gutandukana n’abanzi b’umusaraba. Bo, “Amaherezo yabo ni ukorama kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo haranira iby’isi gusa” (Fil. 3,19). Icyo abantu basabwa ni ukugira mu mitima yabo amatwara ahuje n’aya Kristu ubwe (Fil. 2,5) wakunze, wasobanukiwe n’ibanga ry’umusaraba, akawukunda, akemera kuwigabiza kandi ntiyishimire ushaka kumuvutsa iyo nkongoro. Nimwibuke uko byagendekeye intumwa Petero; yashatse kuwumubuza ariko Yezu aramucyaha ati “Hoshi, mva irihande, Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!” (Mt. 16,21-23).  

·        Umusaraba ni isoko y’umunezero 

Icyatangeje benshi, kigatuma batangira gukemanga Yezu, abandi bakarushaho kuko bari baranze kumuyoboka, ni ukubona uwiyita Umwana w’Imana yemera kubambwa ku musaraba, agapfa nk’utagira abe, ntanarwanirirwe ngo akizwe urwo rupfu rubi kandi ari umwami, byongeye uvuga ko akomoka ku Mana. Mbega abantu ngo barumva nabi ibyanditswe kuri We! Koko rero utarasobanukirwa n’ibanga ry’umusaraba, ntiyamenya ubwiza bwawo. Uwo ni we ugenza nka Petero washatse gukiza Yezu, agakura inkota nyamara Yezu akamusaba kuyisubiza mu rwubati, amwemeza ko adashobora kureka kunywa inkongoro ahawe na Se (Yh 18,10-11). 

Uwamaze gucengerwa n’ibanga ry’umusaraba, umusaraba uramuhimbaza kuko umusenderezamo ibyishimo mu mwanya w’agahinda n’amaganya. Ng’uko aba Kristu bemeye kumuhorwa, badatinye ubugome bw’ababicaga urubozo ngo bahakane Imana. Abakunda umusaraba ubasenderezamo umunezero, bakizitura ikiziriko cy’umwanzi maze bakihura ku kizingo cy’amahwa.  Abasogongeye ku munezero w’umusaraba babaho mu buzima mayobera ku b’isi bataramenya ibyiza byo guheka umusaraba. Bene abo birengagiza ijambo Yezu yavuze, ko kumukurikira bisaba kwiyibagirwa no guheka umusaraba (Mk.8,34). Bavandimwe, tureke gushidikanya, dusoreze aha kugenza nk’abanzi b’umusaraba wa Yezu. Iby’isi ntibukadutware ngo bitwegurire muri Yezu uzira umusaraba. Oya, kuko uwo ntabaho! Tumenye ko uwanze umusaraba aba yanze n’uwawubambweho. Dusigeho kubabaza Yezu!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...