Amateka
y’ubuzima bwa Mutagatifu Polikaripo
Mutagatifu Polikaripo
akomoka mu bwami bw’abaperise akaba yarageze i Smyrne muri Turikiya y’ubu
azanywe n’abacuruzi. Icyo gihe Polikaripo yaguzwe n’umugore w’umukristu kandi
ugira impuhwe witwa Callista. Uwo mubyeyi yamureze neza kandi amutoza ubukristu
kandi ni we yaraze ibye. Polikaripo yakoresheje uwo murage abaho ubuzima bwuje
ubumunzi, ahugukira kumenya ibyandistwe bitagatifu kandi anitangira abarwayi,
abamugaye n’abageze mu zabukuru. Mutagatifu Polikaripo yabaye umwigishwa wa
Yohani, Intumwa yabanye na Yezu. Ni Yohani wamutoreye kuba umwepiskopi wa kabiri
wa Diyosezi ya Smyrne (ubu ni Izmir muri Turikiya), nuko yitangira umurimo
ukomeye wo kwamamaza Inkuru Nziza. Yabaye umwepiskopi w’ikirangirire mu
ntangiriro za Kiliziya. Mu mwaka w’ 154 yatorewe guhagararira Kiliziya ya
Aziya, hanyuma ahagana mu 160 yoherezwa i Roma, ahagarariye iyo Kiliziya, ngo
aganire na papa Aniset ku ngingo zinyuranye, nk’ijyanye n’itariki ya Pasika, zatumaga
kiliziya y’iburengerazuba itumvikana n’iy’iburasirazuba. Yitangiye kurwanya inyigisho
zinyuranye n’ukuri gutagatifu; arangwa n’ishyaka rya Kiliziya ku buryo bwose,
yamamaza Ivanjili uko bikwiye kugeza ubwo yemera no kuzira izina rya Kristu. Polikaripo
yabaye inshuti ikomeye ya mutagatifi Inyasi wa Antiyokiya; rimwe Mutagatifu
Inyasi yamwandikiye aya magambo:
Igihe atungutse imbere
y’umucamanza n’imbaga y’abantu yari iteraniye aho, umucamanza aramubaza ati: “Ni
wowe Polikaripo?” Undi ati: “Ni njye”. Umucamanza ati: “niba waranasaze, girira
izo mvi zawe, maze uvume Kristu, nkunde nkurekure utari waribwa n’intare ngo
zigutanyaguze”. Polikaripo ati “namukoreye imyaka mirongo inani n’itandatu
anyitura ineza gusa, Nabasha nte kumuvuma? Ni Umuremyi wanjye, Umwami wanjye
n’Umukiza wanjye!” Umucamanza ati “uzi ko mfite intare ziteguye kugutanyaguza?”
naho Polikaripo agakomeza guhamya Kristu nta mususu. Umucamanza ngo yumve ayo
magambo yose amaze kuvuga, arabisha bikomeye, niko kutegeka ko Polikaripo bamujugunya
mu itanura ryatuye. Abo bishi bashatse kumuzirika, Polikaripo arababwira ati: “Mwikwirushya
mumboha; Kristu mpowe aramfasha ubwe, sindibwinyagambure na gato”. Nuko
Polikaripo yubura amaso arasenga; bamujugunya mu itanura aririmba kandi
asingiza Nyagasani. Hari abemeza ko uwo muriro ntacyo wamutwaye, ahubwo impumuro
nziza yatamye hose ubwo umuriro wari umaze kumurengera wese hanyuma aterwa
icumu mu mutima. Polikaripo yavutse mu
mwaka wa 87, ahorwa Imana mu 167. Kiliziya imwizihiza kuwa 23 Gashyantare.
Ushaka kumenya byinshi wasoma kandi igitabo cyitwa ‘ABATAGATIFU duhimbaza buri
munsi’, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.62-63.
No comments:
Post a Comment