“ugatinyuka ukatwitira imana amashitani?”…“imana zanyu ni ko bazita, si njye utangiye kuzita ntyo. Kandi rero abo shitani zihanzeho, bagakizwa barabyiyemerera kugeza ubu.”
Mu kinyejana cya gatatu, Nestori
yabaye umwepiskopi wa Majidosi mu ntara ya Pamfiliya, ubu ni mu gihugu cya
Turukiya. Igihe iteka ritoteza abakirisitu ry’umwami w’abami witwaga Desi ritangajwe,
abantu bose babonaga ko Nestori ari we uzafatwa mbere kuko n’abapagani bari
bazi ko ari umuntu udahemuka mu kwemera. Yari umuntu wubashywe cyane mu gihugu
wahisemo kumvira Ibyandistwe bitagatifu aho kumvira abantu. Igihe cye cyo
guhorwa ukwemera cyegereje, yasabye abakiristu be guhunga nyamara we ntiyahunga.
Ubwo boherezaga abamufata, yarabimenye, aho kubahunga arabasanganira, na bo
bamushyira abacamanza. Nestori ahageze, abacamanza barahagurutse kuko bari
bamwubashye nuko bamwicaza ku ntebe hafi yabo kubera icyo cyubahiro. Nestori ababaza
icyo ahamagariwe, bati: “ntukiyobewe, ni ukugira ngo utubwire ko wemera
gukurikiza iteka rya Kayizari ryo gusenga imana z’igihugu n’iz’abanyaroma”.
Nestori ati: “iteka nzi ry’iyobokamana ni iry’Imana nzima; irya Kayizari
sindizi.” Bakomeza kumwiginga bati: “Nestori, emera ku neza gusenga imana
Kayizari ashaka ko zisengwa, widutera kugucira urubanza.”
Nestori ntiyava ku izima,
arabasubiza ati: “Nemeye kumvira gusa amategeko matagatifu y’umwami w’isi n’ijuru.”
Nuko umucamanza ararakara, arahaguruka, ati: “uhanzweho na shitani.” Nestori
ati: “icyaguha ari wowe kudahangwaho n’amashitani, wowe uyasenga”. Iki gisubizo
ubwacyo cyashegeshe abacamanza kandi gikomeza kubarakaza cyane. Umucamanza yabwiye
Nestori ati: “ugatinyuka ukatwitira imana amashitani?” Nestori aramusubiza ati: “ imana zanyu ni ko bazita, si
njye utangiye kuzita ntyo. Kandi rero abo shitani zihanzeho, bagakizwa
barabyiyemerera kugeza ubu.” Umucamanza, wibwiraga ko Nestori aribuze
kugamburuzwa n’ububabare, ati: “wanze kwemera ku neza ko imana dusenga atari
amashitani, uraza kubyemezwa n’inabi.” Nibwo Nestori akoze ikimenyetso
cy’umusaraba, ati: “mwinkangisha ububabare bw’umubiri. Ntinya gusa ubwo nagira
ari igihano cy’Imana yanjye. Ubwo wantera wowe na guverineri simbutinya;
ntibuteze kandi kumbuza gusenga Krisitu, Mwene Imana nzima.” Abari aho bamaze kubona
ko Nestori adahinduka ngo asenge imana zabo, bamujyana kwa guverineri, bibwira
ko wenda yaza guhinduka.
Guverineri yabajije Nestori izina rye, Nestori ati: “Ndi umukirisitu.”
Guverineri ati: “sinkubaza icyo uri cyo cyangwa ubwoko bwawe, ndakubaza izina
ryawe.” Nestori aramusubiza ati: “ndi umukirisitu, na ho iry’ababyeyi bampaye
ni Nestori.” Guverineri ati: ngaho, senga imana zacu utaruhije. Uramutse wanze
kuzisenga nkakwica nabi. Wakwemera nkandikira Kayizari akakugira
umuherezabitambo mukuru w’imana zacu.” Nestori ati: “rekera aho, ntabwo nteze
guhakana umwami wanjye Yezu Kristu n’aho wagira ute!” nuko bamurambika ku
gitanda gifite rasoro zikurura amaguru n’amaboko impande zose byo kuyatanya.
N'ubwo yababazwaga bikomeye, ntibyamubujije gusingiza Imana, avuga aya
magambo ya zaburi ngo: “Izina ry’Imana nzarisingiza iteka, ikuzo rye rimpore ku
rurimi.” Nestori yakomeje gusubiza neza, bigakoza isoni abashakaga kumutesha ukwemera
gutagatifu, birabarakaza cyane bati: “nibamubambe ku musaraba nka Kirisitu we
akomeyeho atyo.” Nuko bawumubambaho, apfa
asabira abakiristu kudahakana no kutamuhemukira Uwabapfiriye ku musaraba. Hari
mu mwaka wa 251. Kiliziya
imwizihiza kuwa 26 Gashyantare.
Ushobora no gusoma ibi: ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie
de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015.p.84. na DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire
hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI.,
Brepols,1991.p.368.
No comments:
Post a Comment