Tuesday, February 22, 2022

Isakapulari ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi

Bikira Mariya w’ububabare burindwi
Isakapulari ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi ikunzwe gukoreshwa n’abo mu muryango w’Abagaragu ba Mariya (servites de Marie) ariko ntihejwe mu bandi bakristu. Izwi nanone ku izina ry’isakapulari yirabura ariko abantu ntibagomba kuyitiranya n’isakapulari yirabura y’Ububabare bwa Yezu. Igizwe n’uduhande tubiri twirabura n’umushumi ushobora kugira irindi bara ritari umukara. Iyi sakapulari igira ishusho ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi n’umutima wahuranijwe n’inkota ndwi. Intego yo kwambara iyi sakapulari ni ukogeza kwiyambaza (dévotion) ububabare bwa Yezu n’ubwa Mariya (Passion du Christ et des Douleurs de Marie) no kugira uruhare ku byiza, ibikorwa byiza n’amasengesho, byagenewe abihayimana bo mu muryango w’abagaragu ba Mariya. 

Bivugwa ko kuwa 25 Werurwe 1239, Bikira Mariya yabonekeye abacuruzi bari biyemeje gusengera ku musozi wa Senario, nyuma y’uko bavuye aho babanje, mu 1233. Ubu hubatse bazilika ya Santissima Annunziata. Abo bacuruzi ni bo bashinze umuryango w’abagaragu ba Mariya.  Bikira Mariya yababonekeye akikijwe n’abamalayika, umwe muri abo bamalayika afite umwambaro w’umukara mu biganza bye, Bikira Mariya yasabye ababonekewe ko bakwambara uwo mwambaro hamwe n’isakapulari bibuka ububabare bwa Yezu n’ubwa Bikira Mariya. Abagaragu ba Mariya nibo bitangiye umurimo wo gukwirakwiza iyo sakapulari ku bifuza kubaha ububabare bwa Bikira Mariya, bashinga imiryango (confréries) hirya no hino kugira ngo abayigize bajye bubaha by’umwihariko ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. 

Isakapulari ya Bikira Mariya w’ububabare burindwi
Ni Nyirubutungane Papa Pawulo wa V, kuwa 14 Gashyantare 1607, wahaye ububasha umukuru w’Abagaragu ba Mariya bwo gushinga imiryango aho bakorera ubutumwa (confréries dans les églises de leurs ordres) abyemerewe n’umwepiskopi wa diyosezi. Mu nyandiko yo kuwa 18 Nzeri 1628, Nyirubutungane Papa Urubani wa VIII yashigikiye icyemezo cya mugenzi we, atanga uruhushya rwagutse rwo gushinga imiryango (confréries) muri kiliizya zose ku bwumvikane na musenyeri wa diyosezi ndetse na padiri mukuru wa paruwasi bashaka gukoreramo. 

Abayobozi ba Kiliziya banyuranye bageneye indulujensiya isakapulari ndetse n’umuryango uyishingiyeho ; papa Inosenti wa XI mu 1645, papa Benedigito wa XII kuwa 23 Nzeri 1724, Kelemeti (Clément) wa XII kuwa 12 Ukuboza 1734, na papa Lewo wa XIII nyuma y’uko izo ndulujensiya zose zihurije hamwe, zikanozwa n’urwego rubishinzwe (congrégation des indulgences) kuwa 7 Werurwe 1888.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...