Monday, February 28, 2022

Andi masakapulari ya Bikira Mariya

Isakapulari y’Umutima
 utagi
ra inenge wa Bikira Mariya

Twubahe kandi twiyambaze Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Tumwiyambaze uwo Mubyeyi Utarasamanywe icyaha ! ni we twarazwe ku musaraba, ni Umubyeyi w’Imana n’uwacu. Ni Umubyeyi wa Kiliziya.

  • Isakapulari y’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Ni Isakapulari y’abo mu muryango w’abigishwa b’umutima y’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya (congrégation des fils du Cœur Immaculé de Marie, Missionnaires Claretins) washinzwe na Mutagatifu Antoni Mariya Kalare (Antoine-Marie Claret). Itandukanye n’i Isakapulari y’icyatsi nubwo zombi zifite ishusho y’Umutima wa Bikira Mariya. Igizwe n’udupande tubiri tw’ibara ryera duhujwe n’umushumi w’umweru. Iyi sakapulari ifite kandi ishusho y’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya (l'image du cœur immaculée de Marie d'où sort un lys). Hakaba n’ikimenyesto (le monogramme stylisé) cya Bikira Mariya ku rundi ruhande.

I Paris mu gihugu cy’ubufaransa hari umuryango w’Umutima utagira intenge wa Bikira Mariya (confrérie du cœur Immaculée de Marie de la basilique Notre- Dame-des-Victoires de Paris). Ni aho Antoni Mariya Kalare yakuye igitekerezo cyo gushinga, kuwa 1 Kanama 1847, umuryango witiranwa n’uyu nuko abawugize bakajya bambara isakapulari iriho umutima wa Bikira Mariya. Umuryango w’abihayimana yashinze mu 1849 ni wo witangiye umurimo wo kumenyekanisha iby’iyi sakapulari. Isakapulari y’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya yemejwe na papa Piyo wa IX mu kwezi kwa Gicurasi mu 1877. Yongeye kwemezwa bundi bushya havugururwa ibijyanye na indulujensiya mu 1907. Byakozwe n’urwego rushinzwe iby’imigenzo (la congrégation des Rites).

  • Isakapulari y’ubururu ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha

Isakapulari y’ubururu ya Bikira Mariya
 Utasamanywe icyaha

Isakapulari y’ubururu ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha bakunda kwita isakapulari y’abapadiri bo mu muryango washinzwe na Mutagatifu Gaétan wa Thiène (ordre des Théatins) mu 1524 n’Ababikira biyeguriye Bikira Mariya Utasamanywe icyaha bashinzwe na Ursule Benincasa (Vénérable) mu 1538. (Le scapulaire bleu de l’Immaculée Conceptionm associé aux Théatins et Sœurs Théatines de l’Immaculée Conception de la Vierge Marie). Ni isakapulari igizwe n’ibice bibiri bifite ibara ry’ubururu, byombi bihujwe n’umushumi ushobora kugira ibara ritari ubururu. Igice kimwe kiriho ishusho y’Utasamanywe icyaha, ikindi kiriho ikimenyetso cy’izina rya Mariya (insigne du nom de Marie). Impamvu nyamukuru yo kwambara iyi sakapulari ni ukubaha Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, gusenga basaba ko abantu bagira imyitwarire myiza no guhinduka kw’abanyabyaha.

Ursule Benincasa (Vénérable) Yatangaje ko kuwa 2 Gashyantare 1616 yabonekewe na Bikira Mariya n’Umwana Yezu. Yari yambaye umwambaro wererana utwikiriwe n’undi w’ubururu (bleu azur) amusaba gushinga umuryango w’abihayimana bambara umwambaro usa n’uwo yari yambaye. Ursule yasabye Imana abatuye isi bahabwa isakapulari yeguriwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha hanyuma aza kubona mu ibonekerwa abamalayika benshi batanga amasakapulari mu isi.

Mu nyandiko ye yo kuwa 30 Mutarama 1671, Papa Kelementi (Clément X) yemereye abapadiri ba Mutagatifu Gaétan (théatins) ububasha bwo guha umugisha isakapulari no kuyambika abakristu, atangaza indulujensiya ku bayambara kuwa 12 Gicuransi 1710. Izi ndulujensiya zavuguruwe na Girigori wa XVI kuwa 12 Nyakanga 1845 hanyuma kuwa 19 Nzeri 1851, Piyo wa IX yemerera umuyobozi w’abapadiri ba Mutagatifu Gaétan ububasha bwo kwemerera umupadiri wo muri uwo muryango ubisabye ububasha bwo guha umugisha isakapulari no kuyambika abakristu. Ubwo bubasha yanabuhaye kandi umuyobozi w’abamariyani (Donald Petraitis, marianiste de l'Immaculée Conception) kuwa 3 Kamena 1992, bwongera kwemezwa kuwa 19 Werurwe 2005 no kuwa 1 Nyakanga 2008.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...