Umwami yabanje kohereza icyegera cye cyitwaga Italike ngo gitegeke abo
bavandimwe gusenga ibigirwamana ku ngufu nuko baramunanira. Abohereza imbere
y’umwami w’abami Adriyani wari ugiye gusenga ikigirwamana cy’izuba. Umwami
abereka iyo shusho ngo bayisenge baramuhakanira. Iyo shusho umwami yaberekaga
yarabengeranaga kuko yari isize zahabu. Nuko Yovita arangurura ijwi ati : « ni
byo koko, twebwe dusenga Imana iganje mu Ijuru ikaba ari yo yaremye izuba. Wowe
rero wa kibumbano we utagize icyo umaze, hita uhinduka umukara wese wese kugira
ngo abagusenga bumirwe ». Yovita akimara kuvuga iryo jambo, ishusho yahise
yijima ihinduka umukara nk’uko iyo ntore y’Imana yari yabisabye. Umwami asaba
ko bayisukura ; ariko abaherezabitambo b’icyo kigirwamana bakigikoraho gihita
gihinduka ivu. Umwami ararakara cyane ategeka ko bajugunya Fawusitini na Yovita
mu nzu y’ibirura bishonje byari bimaze iminsi bitarya. Cyakora ku bw’igitangaza
cy’Imana, ibyo birura ntibyabarya, abanzi babo birabatangaza, ariko kandi
birabarakaza cyane. Nyuma yaho babajyanye muri Sitade babategeza intare 4 ngo
zibashwanyaguze, nuko ziraza ziryamira ku birenge byabo zitonze.
Nyuma yaho babategeje n’ingwe n’ibicokoma na zo ziraza zibegera zimeze
nk’abana b’intama ziguma aho ntacyo zibatwaye. Inyamaswa zimaze kureka aba
bavandimwe zitabariye, Italike avuga ko icyo gitangaza gikozwe n’ikigirwamana
cyitwa Saturune. Nuko Italique hamwe n’abaherezabitambo ba Saturune baragenda
bazana icyo kigirwamana muri sitade ngo abo bavandimwe bagisenge ku ngufu.
Ahubwo za nyamaswa zisimbukira Italike n’abo bapfumu zirabica bose. Nuko
umugore wa Italike arababara cyane abaza umwami ati : « Imana musenga ziri hehe
? Imana zidashobora kurengera abaherezabitambo bazo none ubugome bwawe
n’ibinyoma byawe bikaba bitumye mba umupfakazi ? Nuko uwo mugore witwaga Afure
arahinduka yemera Kristu; ndetse na Kalosere umwe mu byegera by’umwami, n’urugo
rwe rwose, baremera. Umwami w’abami Adiriyani yari ahangayikishijwe no gukomeza
kubona ukuntu abantu bari kwakira ukwemera kwa gikirisitu ari benshi, ndetse
n’abo mu byegera bye bya hafi. Nuko yica benshi muri ibyo byegera kandi afata
Fawusitini na Yovita na Kalosere abajyana mu wundi mujyi wa Milano. Nuko
babagejeje mu mujyi wa Milano babahambira ku biti babarambika ku butaka
babajomba imigera mu mbavu, bagerageza kubatwika ariko ntibashya, bituma abantu
benshi bo muri uwo mujyi bahinduka, baremera. Umwami ategeka uwitwa Antiyokusi
wategekaga ako karere kwica Kalosere n’abandi bakristu nuko Fausitini na Yovita
abasubirana i Roma.
Agezeyo akomeza kubagirira nabi kandi ntibapfe, bituma abantu bakomeza
guhinduka ari benshi. Nyuma yaho babajugunye mu buroko butagira urumuri
babicisha inzara. Abamalayika b’Imana baza kubamurikira kandi babaha n’imbaraga
kugira ngo babone uko bakomeza urugamba. Bavuga ko Papa Evarisiti yaje
rwihishwa mu buroko kubasura no kubakomeza.
Nuko umwami abasubiza mu mujyi wa Bresiya aho bavuka akeka ko ba bandi bari
barakiriye ukwemera nibabona abo bavandimwe bapfuye barata ukwemera
bakisubirira mu bupagani. Nuko babacira imitwe ahitwa Kremone,
hari ku itariki 15 Gashyantare mu mwaka w’122. Mbere yo kwicwa ariko, Fawustini
na Yovita barapfukama basaba Imana ngo ibakire mu bwami bwayo.
Abakristu bakunze kubiyambaza basaba ubwumvikane hagati y’abavandimwe bo mu muryango umwe. (Aya mateka yateguwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU wa Diyosezi ya Byumba). Kilziya ihimbaza aba batagatifu ku itariki ya 15 Gashyantare buri mwaka.
Ushaka kumenya byinshi
wasoma
·
ABATAGATIFU
duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.54-55.
·
ABATAGATIFU MU MINSI
Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.p.74.
No comments:
Post a Comment