Wednesday, February 16, 2022

AMATEKA Y’ABATAGATIFU FAWUSTINI NA YOVITA

Fawustini na Yovita (+122) bavaga inda imwe. Bombi bakundanaga bitangaje. Bakomokaga mu muryango ukomeye cyane wo mu mujyi wa Bresiya mu mu gihugu cy’Ubutaliyani. Igihe Trayani umwami w’abaromani ategetse kurimbura abakiristu, Fawustini na Yovita bafashwe mu ba mbere kuko bari bazwi hose kubera ishyaka n’umwete bagiraga mu kwamamaza ubukristu. Fawustini yari umupadiri, naho Yovita we akaba umudiyakoni.

Umwami yabanje kohereza icyegera cye cyitwaga Italike ngo gitegeke abo bavandimwe gusenga ibigirwamana ku ngufu nuko baramunanira. Abohereza imbere y’umwami w’abami Adriyani wari ugiye gusenga ikigirwamana cy’izuba. Umwami abereka iyo shusho ngo bayisenge baramuhakanira. Iyo shusho umwami yaberekaga yarabengeranaga kuko yari isize zahabu. Nuko Yovita arangurura ijwi ati : « ni byo koko, twebwe dusenga Imana iganje mu Ijuru ikaba ari yo yaremye izuba. Wowe rero wa kibumbano we utagize icyo umaze, hita uhinduka umukara wese wese kugira ngo abagusenga bumirwe ». Yovita akimara kuvuga iryo jambo, ishusho yahise yijima ihinduka umukara nk’uko iyo ntore y’Imana yari yabisabye. Umwami asaba ko bayisukura ; ariko abaherezabitambo b’icyo kigirwamana bakigikoraho gihita gihinduka ivu. Umwami ararakara cyane ategeka ko bajugunya Fawusitini na Yovita mu nzu y’ibirura bishonje byari bimaze iminsi bitarya. Cyakora ku bw’igitangaza cy’Imana, ibyo birura ntibyabarya, abanzi babo birabatangaza, ariko kandi birabarakaza cyane. Nyuma yaho babajyanye muri Sitade babategeza intare 4 ngo zibashwanyaguze, nuko ziraza ziryamira ku birenge byabo zitonze.

Nyuma yaho babategeje n’ingwe n’ibicokoma na zo ziraza zibegera zimeze nk’abana b’intama ziguma aho ntacyo zibatwaye. Inyamaswa zimaze kureka aba bavandimwe zitabariye, Italike avuga ko icyo gitangaza gikozwe n’ikigirwamana cyitwa Saturune. Nuko Italique hamwe n’abaherezabitambo ba Saturune baragenda bazana icyo kigirwamana muri sitade ngo abo bavandimwe bagisenge ku ngufu. Ahubwo za nyamaswa zisimbukira Italike n’abo bapfumu zirabica bose. Nuko umugore wa Italike arababara cyane abaza umwami ati : « Imana musenga ziri hehe ? Imana zidashobora kurengera abaherezabitambo bazo none ubugome bwawe n’ibinyoma byawe bikaba bitumye mba umupfakazi ? Nuko uwo mugore witwaga Afure arahinduka yemera Kristu; ndetse na Kalosere umwe mu byegera by’umwami, n’urugo rwe rwose, baremera. Umwami w’abami Adiriyani yari ahangayikishijwe no gukomeza kubona ukuntu abantu bari kwakira ukwemera kwa gikirisitu ari benshi, ndetse n’abo mu byegera bye bya hafi. Nuko yica benshi muri ibyo byegera kandi afata Fawusitini na Yovita na Kalosere abajyana mu wundi mujyi wa Milano. Nuko babagejeje mu mujyi wa Milano babahambira ku biti babarambika ku butaka babajomba imigera mu mbavu, bagerageza kubatwika ariko ntibashya, bituma abantu benshi bo muri uwo mujyi bahinduka, baremera. Umwami ategeka uwitwa Antiyokusi wategekaga ako karere kwica Kalosere n’abandi bakristu nuko Fausitini na Yovita abasubirana i Roma.

Agezeyo akomeza kubagirira nabi kandi ntibapfe, bituma abantu bakomeza guhinduka ari benshi. Nyuma yaho babajugunye mu buroko butagira urumuri babicisha inzara. Abamalayika b’Imana baza kubamurikira kandi babaha n’imbaraga kugira ngo babone uko bakomeza urugamba. Bavuga ko Papa Evarisiti yaje rwihishwa mu buroko kubasura no kubakomeza.

Nuko umwami abasubiza mu mujyi wa Bresiya aho bavuka akeka ko ba bandi bari barakiriye ukwemera nibabona abo bavandimwe bapfuye barata ukwemera bakisubirira mu bupagani. Nuko babacira imitwe ahitwa Kremone, hari ku itariki 15 Gashyantare mu mwaka w’122. Mbere yo kwicwa ariko, Fawustini na Yovita barapfukama basaba Imana ngo ibakire mu bwami bwayo.

Abakristu bakunze kubiyambaza basaba ubwumvikane hagati y’abavandimwe bo mu muryango umwe. (Aya mateka yateguwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU wa Diyosezi ya Byumba). Kilziya ihimbaza aba batagatifu ku itariki ya 15 Gashyantare buri mwaka. 

Ushaka kumenya byinshi wasoma

·        ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.54-55.

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.p.74.

IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.221

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...