Wednesday, February 16, 2022

AMATEKA YA MUTAGATIFU KLAWUDIYO WA KOLOMBIYERI

Akomoka mu muryango wiyubashye wari utuye mu mujyi wa Saint-Symphorien-d'Ozon, mu ntara ya Dauphiné, ukaba hagati y’umujyi wa Lyon n’uwa Vienne mu bufransa. Klawudiyo wa Kolombiyeri (St. Claude de La Colombière) yavutse mu 1641, ni umwana wa gatatu wa Bertrand La Colombière na Margaret Coinda. Ku myaka cumi n’irindwi, nyuma y’uko arangirije amashuri yisumbuye i Lyon mu ishuri ry’Abayezuwiti, Klawudiyo wa Kolombiyeri yinjiye muri Novisiya y’Abayezuwiti (Society of Jesus) wabaga i Avignon. Hari mu 1658. Asoje imyaka ibiri ya Novisiya, Klaudiyo yagiye kwiga Amashuri ya kaminuza aho mu mujyi w’Avignon, ni naho yakoreye amasezerano mu muryango w’Abayezuwiti, ahaba imyaka itanu yigisha Ikibonezamvugo n’ubuvanganzo bw’ururimi rw’Igifaransa mu ishuri ry’Abayezuwiti. Mu mwaka wa 1666, yoherejwe n’umuryango w’Abayezuwiti, mu mujyi wa Paris, kwiga ibijyanye n’Ubumenyamana mu ishuri rya Clermont (Théologie, College de Clermont), akabifatanya no kuba umwarimu wihariye w’abana ba Jean-Baptiste Colbert wari minisitiri w’imari w’ubwami bw’Ubufaransa.

Nyuma y’uko Klaudiyo asoje amasomo y’Ubumenyamana, yahawe ubupadiri, anahabwa ubutumwa bwo kwigisha muri rya shuri yizemo ry’i Lyon. Yaje no gushyirwa mu bigisha b’Inkuru Nziza b’umuryango w’Abayezuwiti, kubara ubuhanga bwe mu kwigisha. Mu 1674, Klaudiyo yari yujuje imyaka cumi n’itanu aba mu muryango w’Abayezuwiti, nuko yiyegurira Imana burundu kandi aniyemeza we kubahiriza uko bikwiye Itegeko rigenga umuryango w’Abayezuwiti. Mu mwaka wa 1675, Klaudiyo yatorewe kuba umuyobozi w’abafurere b’Abayezuwiti babaga muri Paray-le-Monial, akabifatanya no gushingwa ubuzima bwa roho bw’ababikira bo muri monasiteri yitiriwe Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana Yezu (Monastère de Sœurs de la Visitation).  Aha ni ho Klawudiyo wa Kolombiyeri yamenyeye kandi aba umujyanama wa roho wa Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke (Marguerite Marie Alacoque). Klawudiyo wa Kolombiyeri yari umupadiri wo mu muryango w’abihayimana b’Abayezuwiti, umumisiyoneri witagatifuje binyuze mu buryo bwo kwibabaza n’umwanditsi wanditse ibitabo byinshi.

Imyaka ibiri ya nyuma y’ubuzima bwe, Klawudiyo wa Kolombiyeri yayimaze yigisha abanovisi i Lyon; ajya na Paray-le-Monial aho yiciwe n’indwara yo kuva amaraso. Klawudiyo wa Kolombiyeri yitabye Imana kuwa 15 Gashyantare mu 1682, i Paray-le-Monial, mu bwami bw’Ubufaransa bw’icyo gihe, afite imyaka mirongo ine n’umwe. Papa Piyo wa XI ni we wamushyize mu rwego rw’Abahire, kuwa 16 Kamena 1929. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yanditse Klawudiyo wa Kolombiyeri mu gitabo cy’Abatagatifu, kuwa 31 Gicurasi 1992. Kiliziya imwizihiza kuwa 15 Gashyantare. Ni umuvugizi w’abiringira Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Bimwe mu bitabo yanditse :

1.     Pious Reflections, Lyon, (Ibitekerezo by’Ubusabaniramana)

2.     Meditations on the Passion, (kuzirikana ku bubabare bwa Yezu Kristu)

3.     Spiritual Letters, Lyon, 1715 (Amabaruwa ya roho)

4.     Spiritual Retreat, Lyon, 1684 (imyiherero ya roho)

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...