Yavukiye i Sebaste muri
Arumeniya mu kinyejana cya gatatu. Ni Umwepiskopi w’Umumaritiri, akaba n’umwwe
mu batagatifu babaye ibyamamare kandi biyambazwa cyane n’abakristu. Mbere yari
Umuganga w’icyamamare ariko akaba n’umukristu nyawe. Abakristu b’aho i Sebaste
muri Armeniya bamutorera kubabera Umwepiskopi. Ariko nyuma yo kuba Umwepiskopi,
abibwirijwe na Roho Mutagatifu, yarekuye intebe y’Ubwepiskopi. Myuma yo kwegura
ku ntebe y’ Umwepiskopi, yagiye kwibera ku musozi wenyine asenga, yibanira
n’inyamaswa, akazisabira maze izirwaye zigakira. Ntibyumvikanaga uko umuntu yabana neza n’inyamaswa
z’inkazi: intare nyinshi, ingwe nyinshi, impyisi n’ibirura ishyano ryose, ibi
byatumye abapagani bari baturiye uwo musozi babibwira Guverineri. Uwo muyobozi yohereje
ingabo nyinshi kwirukana izo nyamaswa, maze blazi afata ubwo bakeka ko yasaze,
nuko bamukura kuri wa musozi kugira ngo ajye gusengae ibigirwamana byabo. Blazi
yabwiraga Guverineri ko nta bubasha afite bwo kumutandukanya n’Imana asenga.
Abo bagome batoteza abakristu baramufashe, baramukubita maze bamunaga mu
buroko.
Igihe cyo kumucira urubanza kigeze, umucamanza
yaramubwiye ati: “Emera uhakane Imana yawe maze usenge ibigirwamana byacu bityo
tukureke amahoro; nibitaba ibyo urababazwa birenze”. Blazi we yarabasubije ati:
“Erega ibyo bigirwamana si Imana, ahubwo ni ibikoresho bya shitani. Niyo mpamvu
ntashobora kubiramya.” Bamaze kubona ko Blazi, Umwepiskopi, akomeye ku kwemera
kwe, Guverineri yategetse ko bamuzirika ku igare rikururwa n’amafarasi,
bakagenda bamukubita ibyuma mu mugongo. Bamaze kubona ko bamuhinduye inguma
hose, bamugaruye imbere ya Guverineri maze Blazi aramubwira ati: “Ndabona Ijuru
rikinguye, iby’isi nta gaciro bifite mu maso yanjye; ubu bubabare muntera ni
ubw’akanya gato ariko igihembo kintegereje mu ijuru ni icy’iteka.”
Bangeye
kumujyana mu rukiko ngo bamuhatirize guhakana ukwemera kwe ariko biba iby’ubusa,
niko kumunaga mu kiyaga cyari hafi aho ngo bamurohe apfe, ariko ku bw’ububasha
bw’Imana batangazwa no kubonesha amaso yabo Blazi baroshye yigendera atembera
hejuru y’amazi nk’aho ari ku butaka. Nyuma Blazi baramufashe bamuca umutwe, Hari
kuwa 3 Gashyantare 320 ku ngoma ya Luciniyusi. Abafite uburwayi bwo mu mihogo
bakunda kumwiyambaza kuko bivugwa ko ubwo yari mu buroko, bamuzaniye umwana wanizwe
n’akagufwa k’ifi, akamusabira amukoreraho ikimenyetso cy’umusaraba, maze umwana
agakira. Tumwizihiza kuwa 11 Gashyantare.
Ushaka
kumenya byinshi wasoma:
ABATAGATIFU
DUHIMBAZA BURI MUNSI, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.41-42.
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de
Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015.p.64-65.
DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe
n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.94.
No comments:
Post a Comment