Ababikira ba'abakarumelita, ifoto ya diyosezi ya RUHENGERI. |
Guhindura izina byadutse mu kinyejana cya III mu bigo by’abihayimana badasohoka, Abamonaki. Uwiteguraga kwinjira mu muryango, mu gihe cyo gukora amasezerano y’Abamonaki, nibwo yahabwaga izina n’umukuru wabo (supérieur). Muri Kiliziya y’iburengerazuba, bitandukanye n’iyiburasirazuba (Kiliziya ya Roma) buri mwepiskopi wese ahabwa izina ritandukanye n’iryo yabatijwe igihe ahawe umwambaro w’Abamonaki. Si abamonaki gusa bahindura amazina kuko n’abapapa babigomba.
Mu bihe bya kera, iyo hatorwaga umupapa witiranwa n’ikigirwamana cyangwa umwami w’umupagani, byabaga ngombwa ko uwatowe ahindura izina. Ntabwo umupapa ahabwa izina nk’uko bigenda ku bihayimana ahubwo we aryihitiramo mbere y’uko imbaga y’abakristu itangarizwa ko hatowe papa mushya. Bivugwa ko umupapa wambere wahinduye izina ari uwitwa ‘Mercurius’ mu 533, akitwa Yohani II, abikoreye kwirinda kuyobora Kiliziya afite izina ry’ikigirwamana. Mu mwaka wa 955, uwitwa Octavien na we nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiliziya yahinduye izina yitwa Yohani wa XII. Mu mwaka 983 Petero Campanora yanze ko habaho undi mupapa witiranwa na Mutagatifu Petero Intumwa, umupapa wambere wa Kiliziya, ahitamo kwitwa Yohani wa XIV. Ubu noneho buri wese utorewe umurimo wo kuyobora Kiliziya ahindura izina.
Portrait du pape Léon X © Universal History Archive / Gettyimages |
Hari bamwe mu bapapa batigeze bahindura amazina yabo ya batisimu nka Papa Adiriyani wa VI (Adrian Florensz Dedal) mu 1522 na Papa Mariceli wa II (Marcello Cervini) mu 1555. Abandi bafashe amazina y’abababanjirije bari bafitanye isano, gusa ntawakwemeza ko iyo ariyo mpamvu yatumye bayahitamo cyangwa atariyo. Abo ni: Papa Piyo wa III wari umwishywa wa Papa Piyo wa II, Papa Honorius wa IV wari umwana w’umwishywa wa Papa Honorius wa III, na Papa Lewo wa XI; umwana w’umwishywa wa Papa Lewo wa X.
Haba ku bamonaki cyangwa ku bapapa, guhindura izina ni ikimenyetso cyo guhinduka, cyo gutorwa n’Imana cyangwa guhabwa ubutumwa bushya. Ni umugenzo ufatiye ku byanditswe bitagtifu kuko bigaragara no muri bibiliya, yo iduha ingero z’abantu bahinduye amazina, haba mu isezerano rya kera n’irishya. Abramu yahindutse Abrahamu nyuma y’uko agiranye isezerano n’Imana (Intg. 17, 1-5), Yakobo ahinduka Isiraheli nyuma y’uko akiranye n’Imana (Intg. 32, 23-33), Sawuli ahinduka Pawulo nyuma yo kwemera Yezu na Simoni ahinduka Petero nyuma yo kwemeza ko Yezu ari Umwana w’Imana (Mt.16,13-20).
No comments:
Post a Comment