Friday, February 4, 2022

Kuki abihayimana bahindura amazina?

Ababikira ba'abakarumelita,
ifoto ya diyosezi ya RUHENGERI.

Abihayimana bamwe bafite umuco wo guhindura amazina, bagafata andi bagomba kwitwa, bakimara gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana.  Bamwe bafata amazina asanzwe, abandi bagafata ay’inyunge, nka Ana Misheloti, washinze umuryango w’ababikira; Abaja Bato b’Umutima Mutagatifu wa Yezu, yiswe Yohana Faransisika w’iramukanya (Anne Michelotti, Jeanne-Françoise de la Visitation). Mariya Fransisika Tereza Maritini yiswe Tereza w’Umwana Yezu n’Uruhanga Rutagatifu, Tereza wa Yezu ariwe Tereza w’Avila na we si uko yavutse yitwa kuko amazina yavukanye ari Teresa Sánchez de Cepeda dávila y Ahumada na Papa Fransisko wavutse yitwa Jorge Mario Bergoglio. Ese uyu mugenzo wo guhindura izina usobanuye iki?

Guhindura izina byadutse mu kinyejana cya III mu bigo by’abihayimana badasohoka, Abamonaki. Uwiteguraga kwinjira mu muryango, mu gihe cyo gukora amasezerano y’Abamonaki, nibwo yahabwaga izina n’umukuru wabo (supérieur). Muri Kiliziya y’iburengerazuba, bitandukanye n’iyiburasirazuba (Kiliziya ya Roma) buri mwepiskopi wese ahabwa izina ritandukanye n’iryo yabatijwe igihe ahawe umwambaro w’Abamonaki. Si abamonaki gusa bahindura amazina kuko n’abapapa babigomba.

Mu bihe bya kera, iyo hatorwaga umupapa witiranwa n’ikigirwamana cyangwa umwami w’umupagani, byabaga ngombwa ko uwatowe ahindura izina. Ntabwo umupapa ahabwa izina nk’uko bigenda ku bihayimana ahubwo we aryihitiramo mbere y’uko imbaga y’abakristu itangarizwa ko hatowe papa mushya. Bivugwa ko umupapa wambere wahinduye izina ari uwitwa ‘Mercurius’ mu 533, akitwa Yohani II, abikoreye kwirinda kuyobora Kiliziya afite izina ry’ikigirwamana. Mu mwaka wa 955, uwitwa Octavien na we nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiliziya yahinduye izina yitwa Yohani wa XII. Mu mwaka 983 Petero Campanora yanze ko habaho undi mupapa witiranwa na Mutagatifu Petero Intumwa, umupapa wambere wa Kiliziya, ahitamo kwitwa Yohani wa XIV. Ubu noneho buri wese utorewe umurimo wo kuyobora Kiliziya ahindura izina. 

Portrait du pape Léon X © Universal History Archive / Gettyimages
Guhindura izina k’utorewe kuyobora Kiliziya, bishobora kugira ibisobanuro byinshi, bitewe n’uwarihisemo. Umupapa watowe ashobora guhitamo izina kuko yubashye umutagatifu, ashaka kumuragiza kuyobora kwe, cyangwa uwamubanjirije, bya hafi cyangwa bya kure, wabaye icyamamare kubera ibikorwa by’ubudashyikirwa yakoze ku buyobozi bwe. Urugero twatanga rw’ibirangirire ni Papa Girigori wa I, Papa Lewo wa I na Papa Silivesitiri wa I wemeje ubukristu nk’iyobokamana ry’ubwami bw’Abaromani, hari ku ngoma ya Constantin. Papa Maritini wa V yafashe iri zina kuko yatowe kuwa 11 Ugushyingo, itariki hizihizwaho mutagatifu Maritini wa Tours, hari mu 1417. 

Hari bamwe mu bapapa batigeze bahindura amazina yabo ya batisimu nka Papa Adiriyani wa VI (Adrian Florensz Dedal) mu 1522 na Papa Mariceli wa II (Marcello Cervini) mu 1555. Abandi bafashe amazina y’abababanjirije bari bafitanye isano, gusa ntawakwemeza ko iyo ariyo mpamvu yatumye bayahitamo cyangwa atariyo. Abo ni: Papa Piyo wa III wari umwishywa wa Papa Piyo wa II, Papa Honorius wa IV wari umwana w’umwishywa wa Papa Honorius wa III, na Papa Lewo wa XI; umwana w’umwishywa wa Papa Lewo wa X. 

Haba ku bamonaki cyangwa ku bapapa, guhindura izina ni ikimenyetso cyo guhinduka, cyo gutorwa n’Imana cyangwa guhabwa ubutumwa bushya. Ni umugenzo ufatiye ku byanditswe bitagtifu kuko bigaragara no muri bibiliya, yo iduha ingero z’abantu bahinduye amazina, haba mu isezerano rya kera n’irishya.  Abramu yahindutse Abrahamu nyuma y’uko agiranye isezerano n’Imana (Intg. 17, 1-5), Yakobo ahinduka Isiraheli nyuma y’uko akiranye n’Imana (Intg. 32, 23-33), Sawuli ahinduka Pawulo nyuma yo kwemera Yezu na Simoni ahinduka Petero nyuma yo kwemeza ko Yezu ari Umwana w’Imana (Mt.16,13-20).  

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...