I Komi mu Misiri ni ho
Mutagatifu Antoni yavukiye, arerwa gikirisitu n’ababyeyi be basezeye isi afite
imyaka cumi n’umunani, akomeza kubana neza na mushiki we basigaranye. Antoni
yahinduwe n’inyigisho y’umusaseridoti wasomye Ivanjili, aho Yezu abwira
umunyacyubahiro w’umukungu ati: “gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye
abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire” (Luka 18-22). Icyo
gihe, Antoni yumvise ko ari we ubwirwa ayo magambo, nuko ageze iwabo, agabana
na mushiki we umutungo basigiwe n’ababyeyi. Aha mushiki we igice kimwe
cy’umutungo wabo wose, naho umugabane wakagombye kuba uwe awugabanya abakene.
Nyuma y’ibyo Antoni asiga
iwabo, ajaya kwibera ahantu ha wenyine mu butayu bwa Misiri, akimara igice
kinini cy’umunsi asenga, undi mwanya usigaye ugaharirwa indi mirimo, akarya
inshuro imwe ku munsi nimugoroba. Kubera ukwigomwa, hari ubwo yamaraga na
gatatu ntacyo akoza mu kwanwa. Umwanya munini w’ijoro yawumaraga asenga,
agasinzira amasaha make arambaraye ku muce ushaje cyangwa hasi gusa, cyangwa
nanone akaryama kuri silisi, ku buriri buhanda. Amenye ko Kiliziya yongeye
gutotezwa ati: “nkajya kureba izo ntwari za Kiliziya”. Abamaritiri bayubahiriza!
Imana nibishaka nanjye nzabibafashemo.” Nibwo ahagurukanye ishyaka ryo guhoza
abafashwe bagifunze no kubakomeza ngo badahinyuka mu migambi yabo yo gupfira
ukwemera gutagatifu.
Abapagani batotezaga
abakristu ntibamutinye, kuko basakaga kumwica, bakamufunga iminsi mike
bakamurekura kuko Imana yashakaga kuzamuha ikamba ry’ubundi buryo. Bamurekuye
igihe Kiliziya iherewe amahoro, yisubirira aho yahoze mu butayu. Nyuma gato,
yatangiye monasiteri nyinshi, aba umubyeyi w’abamonaki batabarika. Akoranya
abasore bashaka kwitagatifuza batandukanye n’isi, arabigisha, hamwe na we
bashinga umuryango w’abamonaki. Yabahaye bwa mbere amategeko abagenga, ibigo
byabo bikomeza kwiyongera muri ako karere k’ubutayu bwa Misiri. Imirimo yabo
bihayimana yari ugusenga, gukoresha amaboko, kuririmba buribyari, gusoma no
kwiga ibitabo bitagatifu ndetse no kwibabaza ku buryo bwose. Ni nk’aho ubutayu
bwa Misiri bwari butuwe n’abamalayika, ku migenzo ya gikirisitu itangaje abo
bamonaki bari bafite, Antoni akaba iremezo ry’ibyo byose. Abakurikiye
inzira yo kuba umuntu ukwe ukwe, bitwa “ermiti”. Na ho ababa mu rugo rumwe bitwa “Abamonaki”
cyangwa “Senobiti”.
Mutagatifu Antoni azwiho
gutsinda kenshi intambara ikomeye y’amashitani yamuteraga akamukubita agasiga
ari inoge rwose, agambiriye kumutera ubwoba ngo areke kwibabaza no gusenga,
asubire mu bantu! Amashitani yamuteraga kenshi ari ibirura bibi cyane,
akamukorera ibibi byinshi ariko we akayatsindisha isengesho akora ikimenyetso
cy’umusaraba, akayirukana. Hari ubwo Nyagasani Yezu yamubonekeye, nuko Antoni
aramubaza ati: “Nyagasani, kare kose wahoze he ko utantabara?” Yezu aramusubiza
ati: Nari hafi yawe nishimira ugutsinda kwawe.” Ibyo Mutagatifu Antoni yakoraga
byose yabikoranaga umunezero; ukaba umurage yaraze abe bose. Yitabye Imana afite
imyaka ijana n’itanu y’amavuko.
Ushaka
kumenya byinshi:
ABATAGATIFU duhimbaza
buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.22-23.
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya
kabiri, Nzeri 2015. P.46-47.
http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/janvier/saint-antoine-le-grand-ermite-en-egypte-251-356-fete-le-17-janvier.html
https://fr.wikipedia.org/wiki/Antoine_le_Grand
DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini
b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.53.
No comments:
Post a Comment