Friday, February 4, 2022

Nyagasani, wahoze he ko utantabara?

Mutagatifu Antoni wo Misiri

Iyi dutuye tuyibonemi byinshi; ibyiza n’ibibi. Iyo umuntu ageze aho abihiwe n’ubuzima yitabaza Imana, wenda mu mahoro atanabiherukaga, kugira ngo imukize kuko aba abona imbaraga ze zitihagije ngo zimukize. Haba ubwo uwo utabaje atinda kukugeraho, n’igihe akagureyeho ukaba wagwa mu gishugo cyo kumubwira uti: Kare kose wari he? Wahoze he? Birashoboka ko n’Imana wayitontomera uyibaza uti: “Nyagasani, kare kose wahoze he ko utantabara? Muri iyi nkuru twabahitiyemo amateka ya Mutagatifu Antoni wo Misiri, umukuru w’abihayimana (251-356) wabajije Yezu icyo kibazo.

I Komi mu Misiri ni ho Mutagatifu Antoni yavukiye, arerwa gikirisitu n’ababyeyi be basezeye isi afite imyaka cumi n’umunani, akomeza kubana neza na mushiki we basigaranye. Antoni yahinduwe n’inyigisho y’umusaseridoti wasomye Ivanjili, aho Yezu abwira umunyacyubahiro w’umukungu ati: “gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire” (Luka 18-22). Icyo gihe, Antoni yumvise ko ari we ubwirwa ayo magambo, nuko ageze iwabo, agabana na mushiki we umutungo basigiwe n’ababyeyi. Aha mushiki we igice kimwe cy’umutungo wabo wose, naho umugabane wakagombye kuba uwe awugabanya abakene.

Nyuma y’ibyo Antoni asiga iwabo, ajaya kwibera ahantu ha wenyine mu butayu bwa Misiri, akimara igice kinini cy’umunsi asenga, undi mwanya usigaye ugaharirwa indi mirimo, akarya inshuro imwe ku munsi nimugoroba. Kubera ukwigomwa, hari ubwo yamaraga na gatatu ntacyo akoza mu kwanwa. Umwanya munini w’ijoro yawumaraga asenga, agasinzira amasaha make arambaraye ku muce ushaje cyangwa hasi gusa, cyangwa nanone akaryama kuri silisi, ku buriri buhanda. Amenye ko Kiliziya yongeye gutotezwa ati: “nkajya kureba izo ntwari za Kiliziya”. Abamaritiri bayubahiriza! Imana nibishaka nanjye nzabibafashemo.” Nibwo ahagurukanye ishyaka ryo guhoza abafashwe bagifunze no kubakomeza ngo badahinyuka mu migambi yabo yo gupfira ukwemera gutagatifu.

Abapagani batotezaga abakristu ntibamutinye, kuko basakaga kumwica, bakamufunga iminsi mike bakamurekura kuko Imana yashakaga kuzamuha ikamba ry’ubundi buryo. Bamurekuye igihe Kiliziya iherewe amahoro, yisubirira aho yahoze mu butayu. Nyuma gato, yatangiye monasiteri nyinshi, aba umubyeyi w’abamonaki batabarika. Akoranya abasore bashaka kwitagatifuza batandukanye n’isi, arabigisha, hamwe na we bashinga umuryango w’abamonaki. Yabahaye bwa mbere amategeko abagenga, ibigo byabo bikomeza kwiyongera muri ako karere k’ubutayu bwa Misiri. Imirimo yabo bihayimana yari ugusenga, gukoresha amaboko, kuririmba buribyari, gusoma no kwiga ibitabo bitagatifu ndetse no kwibabaza ku buryo bwose. Ni nk’aho ubutayu bwa Misiri bwari butuwe n’abamalayika, ku migenzo ya gikirisitu itangaje abo bamonaki bari bafite, Antoni akaba iremezo ry’ibyo byose. Abakurikiye inzira yo kuba umuntu ukwe ukwe, bitwa “ermiti”.  Na ho ababa mu rugo rumwe bitwa “Abamonaki” cyangwa “Senobiti”.

Mutagatifu Antoni azwiho gutsinda kenshi intambara ikomeye y’amashitani yamuteraga akamukubita agasiga ari inoge rwose, agambiriye kumutera ubwoba ngo areke kwibabaza no gusenga, asubire mu bantu! Amashitani yamuteraga kenshi ari ibirura bibi cyane, akamukorera ibibi byinshi ariko we akayatsindisha isengesho akora ikimenyetso cy’umusaraba, akayirukana. Hari ubwo Nyagasani Yezu yamubonekeye, nuko Antoni aramubaza ati: “Nyagasani, kare kose wahoze he ko utantabara?” Yezu aramusubiza ati: Nari hafi yawe nishimira ugutsinda kwawe.” Ibyo Mutagatifu Antoni yakoraga byose yabikoranaga umunezero; ukaba umurage yaraze abe bose. Yitabye Imana afite imyaka ijana n’itanu y’amavuko.

Ushaka kumenya byinshi:

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.22-23.

ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.46-47.

http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/janvier/saint-antoine-le-grand-ermite-en-egypte-251-356-fete-le-17-janvier.html https://fr.wikipedia.org/wiki/Antoine_le_Grand

DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.53.        

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...