·
Umusaraba wa
Yezu Kristu ni ishingiro ry’ubukristu
Nk’uko Pawulo Mutagatifu atwibutsa,
Urupfu n’Izuka bya Kristu Yezu ni Inkuru Nziza twemeye kandi tugomba kwamamaza
dushize amanga (1 Kor 15,1-5). Kuvuga urupfu n’izuka bya Kristu ni ukuvuga
umusaraba we. Umusaraba wa Yezu ni
Inkuru Nziza ihimbaje abakristu bose, bamaze kumva neza igisobanuro cyawo, bityo
ukabatera kunga ubumwe, bagirira ko ari wo abantu bose bakesha umukiro. Uko urupfu rwa Yezu rudatana n’izuka rye,
ni ko udashobora kumuvuga usize umusaraba, kandi ni na ko udakwiye gutandukanya
ubukristu n’umusaraba. Umukristu ni inshuti y’umusaraka kuko uwo yamamaza ari
Kristu wabambwe ku
musaraba, akadupfira, akazukira kudukiza (1 Kor 1, 23; 1 Kor 2, 2; 2 Kor
5,14-15). Urupfu rwa Yezu rwaradukijije n’izuka rye turikesha amezero
atuma tumukomeraho. Umusaraba ntugarukira ku bwoba bw’urupfu ngo twibagirwe ko Yezu wawuguyeho yazutse. Ngicyo
igisobanuro nyacyo cy’umusaraba, urupfu n’izuka ntitana. Twaba turuhira ubusa iyo umusaraba uza guheza Yezu mu mva,
ariko kuko yazutse, ukwemera kwacu gufite ishingiro, niyo mpavu gupfa bitubera inzira yo gusanga Imana aho kuba igikangisho gituma
twihakana Imana.
·
Umusaraba wa Yezu
Kristu unagura ubuzima bw’uwemera
Hambere umusaraba wari ruvumwa; aho Kristu awumanitsweho,
warakujijwe kuko Yezu yawuvuguruye, awuzurizaho ibyavuzwe n’abahanuzi, uhinduka
Alitari Umusaseridoti Mukuru yatwitangiyeho. Ba nyamurwanya Kristu bishe Yezu
bagira ngo ibye birahita bisibangana, bishe intumwa n’abandi bakristu bagira
ngo Inkuru Nziza izime. Ntibyabaye, ahubwo abahowe Imana babaye abahamya b’uko
babambanywe na Kristu kandi bakazukana na we. Batasimu bahawe ihamya ko muri
Kristu wazutse nta gutinya urupfu, ko ahubwo ububabare bw’inabi ya muntu bumufasha guasangira ububabare
hamwe na Kristu kugira ngo arusheho kuba muri we (Lk
14,25-27). Ng’uko uko umusaraba
uvugurura ubuzima bw’umukristu, agasohoka mu gikonoshwa cy’ubwoba, akajya
guhamya iby’uwo musaraba, arinako yishimira kwitangira abandi nka Pawulo
mutagatifgu wavuze ati: “Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara arimwe ngirira,
maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira
umubiri we ariwo Kiliziya” (Kol 1,24). Urupfu n’izuka
byakangaye abifuzaga gucecekesha abahamya ba Yezu, bityo umusaraba uhinduka
igisingizo cy’uwa Kristu nyamara warahoze ari igikoresho cy’ubugome n’umuvumo
w’Imana (Ivug 21,22-23).
·
Umusaraba wa Yezu Kristu ni isoko y’ubugingo
Mu butayu, byabaye ngombwa ko Musa amanika inzoka y’umuringa kugira ngo
Abayisraheli bakire ibikomere by’inzoka zabarumye. Ibi byashushanyaga
Uzamanikwa ku giti rimwe rizima, agahaza abantu ubugingo, uzarangamirwa Kristu abambwe
ku musaraba, agakiza ababikoranye ukwemera. Ikindi gituma umukristu nyawe
adatana n’umusaraba ni ukuzirikana ko kuri wo Kristu yamuhaye ubugingo
buhoraho. Nimucyo tuwukunde, tuwunambeho, twoye kuwutererana nk’uko Yohani na
Bikira Mariya babigenje (Yh 19,25-27). Uhunga umusaraba wa Yezu, aba ahunze Yezu
Kristu ubwe kandi abahunze n’ubugingo, bityo agasanganirwa n’urupfu. Mbega
icyago! Nta yindi nzira y’umukiro dufite usibye iy’umusaraba. Ni ngombwa ko
buri muntu ahanga amaso umusaraba, kugira ngo yibonere ububi bwe, uko bubabaza
Kristu n’uburyo urukundonyampuhwe rwe rumureshya bityo agahinduka nta buryarya.
Kandi agahindukira kuvana abandi mu rupfu basinziriyemo, urwo bakomeje kurohamo
imbaga itabarika. Musaraba wa Kristu kundwa, ratwa, amamazwa hose na bose!
No comments:
Post a Comment