Inshamake
y’imibereho ya mutagatifu Berenadeta Subiru
Mutagatifu Berenadeta Subiru, amazina ye y’amavuko ni Mariya
Berenaride Subiru (Marie-Bernarde Soubirous). Mu bihayimana bamwitaga kandi
Mariya Berenaridi. Ni umubikira witagatifurije mu muryango w’Ababikira
b’Urukundo b’i Neveri (Bernadette Soubirous, Marie-Bernard, Sœurs de la Charité
de Nevers) washinzwe n’uwihayimana w’umubenedigitini, Padiri Yohani Batisita
Delaveyne, mu 1680.
Iby’ubuzima bwa mutagatifu Berenadeta byamenyekanye
kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya w’i Lurude; ku bw’ibyo ntibikunda kuvuga
mutagatifu Berenadeta atavuze n’uko yabonekewe. Berenadeta yavukiye i Lurude mu
Bufaransa ku ya 7 Mutarama 1844, ahabwa uburere bwiza n’ababyeyi be bamutoje
kare imico myiza. Akiri muto yakunze kurwaragurika cyane, byakubitiraho n’uko
iwabo bari abakene bigatuma atabona uko ajya kwiga. Ku myaka icumi nibwo
yatangiye kwiga gatigisimu, yiga gusoma no kwandika. Igihe Berenadeta
yanonekerwaga tariki ya 11 Gashyantare 1858, yari kumwe na murumuna we n’undi
mwana w’inshuti yabo bajyanye gutashya udukwi mu ishyamba. Ubwo bagendaga
batoragura udukwi, bagezea mu buvumo bw’ahitwa Masabiyeli (Massabielle). Mbere
yo kwambuka aho hantu, abo bana bagombaga kwambuka akagezi gato; abandi
barambutse, we atinya gukandagira mu mazi akonje kuko yaziranaga n’imbeho.
mutagatifu Berenadeta Subiru yizihizwa ku munsi Bikira Mariya yamusezeranije kuzamushimisha |
Nyuma y’ubwo yakomeje kumubonekera kenshi aho hantu,
noneho, aramwibwira ko ari Utasamanye icyaha ‘Immaculée Conception’,
baraganira, ndetse n’igihugu cyose kirabimenya. Bikira Mariya ntiyigeze
asezeranya Berenadeta ihirwe ry’isi ahubwo yahawe inema yo guheka umusaraba
kuri iyi si. Aho yinjiriye mu muryango w’ababikira i Neveri, tariki ya 7
Nyakanga 1866, abakuru b’umuryango bakunze kumutoteza cyane, ibyo bitotezo
bikaza bisanga imbaraga nke yari afite kubera uburwayi bwe, ariko
akabyihanganira. Kwakira abantu bose bazaga bamushaka na byo byari umurimo
utoroshye. Kubonekerwa ndetse n’ibigeragezo binyuranye ntibyateye Berenadeta
kwikuza cyangwa ngo bimubuze kuba koko umuntu w’Imana, ahubwo yakomeje kubaho
muri byose ari urugero rwiza mubo babana.
Indwara imaze kumuzahaza, Berenadeta yaretse imirimo
yakoraga yose, yegukira gusenga, akarangwa no kwihangana ndetse no kwiyoroshya
mu bubabare bwinshi yari afite. Ibyo yabiterwago no guhora azirikana amagambo
Bikira Mariya yari yaramubwiye, nuko ahekana ubutwari umusaraba Imana yamuhaye
ku isi. Amaze kuremba cyane, yasabye ko bamanura umusaraba wa Yezu wari
umanitse mu cyumba cye, barawumuha, agahora awufashe mu ntoki ze. Byageze
igihe, ananirwa kuwufata, asaba ko bawumurambika iruhande. Yegereye igihe cyo
gusanga Imana, yarazanzamutse, yikiriza ‘Ndakuramutsa Mariya’ bari bamaze
gutera, agira ati: “Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, jya unsabira njyewe
umunyabyaha!” Nyuma arongera ati: “mfite inyota”. Ngiryo ijambo rya nyuma rya
Berenadeta Subiru. Akimara kuvuga atyo, afata agacupa karimo amazi anywaho,
nuko yubika umutwe, araca. Hari kuwa 16 Mata 1879, nyuma y’uko asezeranye
burundu mu 1878.
Ni Papa Piyo wa XI wanditse Berenadeta mu gitabo
cy’abatagatifu kuwa 8 Ukuboza 1933 nyuma y’uko amwanditse mu gitabo cy’Abahire
kuwa 14 Kamena 1925. Tumwizihiza ku itariki ya 18 Gashyantare, umunsi
w’ibonekerwa rye rya gatatu. Iyi Ntore y’Imana yabonekewe bwambere kuwa 11
Gashyantare 1858, bwa nyuma hari kuwa 16 Nyakanga uwo mwaka.
Ushaka kumenya byinshi wasoma ibi bitabo: ‘ABATAGATIFU
DUHIMBAZA BURI MUNSI, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.57-59. ‘DIX
MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique Cyanditwe n’Ababenedigitini b’i
Ramsgate.Ed.VI., Brepols,1991.p.87’.
No comments:
Post a Comment