Wednesday, February 16, 2022

AMATEKA YA MUTAGATIFU YULIYANA (+304)

Ishusho ya Mutagatifu Juliyene aboshye Sekibi
“Hakana ubukristu nkurongore cyangwa se nkwice urupfu rubi.” 

Yuliyana wa Nicomedie, uwahowe Imana, akomoka muri Aziya ku babyeyi b’abahakanyi batemeraga iby’ubukiristu. Ni byo byatumye Yuliyana yigishiwa Ivanjili rwihishwa, ababyeyi batabizi kugeza igihe ahawe batisimu. Yuliyana w’umukristu wabanaga n’abahahakanyi, igihe cyo gushaka kigeze ababyeyi be bashatse kumushyingira umusore w’umuhakanyi, akaba umucamanza urwanya ubukristu. Nyamara Yuliyana yari yarahakanye ko atazarongorwa n’umuntu w’umuhakanyi kandi we ari umukristu. Uwo musove wifuzaga Yuliyana ngo amubere umugore, Yuliyana ubwe yimwibwiriye ko umukristu, kandi ko niba ashaka ko bashyingiranwa agomba na we kubanza kwemera kuba umukristu.

Uwo musore w’umucamanza biramubabaza cyane, bitari kera aramufatisha, kubera ko yari umucamanza, aramubwira ati: “hakana ubukristu nkurongore cyangwa se nkwice urupfu rubi.” Yuliyana ntiyatinya guhamya ukwemera kwe, aramusubiza ati: “ndi umukristu sinzigera nihakana Yezu ukore uko ushatse”. Umucamanza w’umugome yabanje gukubitisha Yuliyana ibiboko ku buryo buteye ubwoba, nyuma yaho bamumanika mu kirere baziritse imisatsi ye gusa, asigara anagana afashwe n’imisatsi ye gusa, umunsi wose. Intore y’Imana ntigenda uko abahakanyi bayifuza, ahubwo Imana ubwayo niyo igena uko umuntu waso ayisanga. Abo bagome babonye Yuliyana adapfuye, umucamanza ategeka ko bamumena amavuta yatuye ku mutwe, nyamara na yo ntiyagira icyo amutwara. bamutwitse ibirenge buhoro buhoro, banamutobora ibiganza n’imisumari, ariko Yuliyana ntiyagamburuzwa n’ububabare bukabije, yemera gupfa aho guhakana ukwemera gutagatifu.

Ubwo yari mu buroko nabwo yatsinze roho mbi yamugeragezaga. Shitani yamuteye mu buroko, imubonekera yigize umumalayika w’Imana, imubeshya ko yatumwe n’Imana ngo imubwire ature ibitambo ibigirwamana, bityo yoye gupfa urw’agashinyaguro. Yuliyana yinginze Imana, ayisaba kutamutererana no kumumenyesha uwo uri kumuvugisha uwo ari we, ijwi ribwira Yuliyana gufata uwo nguwo uri kumuvugisha, akamuhatira kumwibwira. Nuko Shitani imubwira ko yoherejwe na Berizebuli umutware w’amashitani, kandi ko iyo inaniwe gushuka umukirisitu ikubitwa ibiboko bikabije. Yuliyana yarayifashe, ayibohera amaboko yayo inyuma, arayikubita, arayisohora ayijugunya hanze.  Ngiyi impamvu Yuliyana bamugaragaza ku mashusho akandagiye shitani, ari kuyikubita.

Bukeye bwaho, Yuliyana bamuzanye imbere y’umucamanza, basanga akomeye, yarushijeho kuba mwiza kandi yishimye bitangaje. Nuko Yuliyana atangira kwigisha ukwemera gutagatifu uwo mucamanza n’abari aho bose. Bamutwitse mu mazi ashushye, ntiyagira icyo aba, ahubwo arushaho kugira imbaraga no kumva akomeye. Bamwe mu bari aho babonye ibyo bitangaza, bati: “natwe turi abakirisitu. Nimutwicane.” Barabafata na bo. Babica ndetse mbere ye. Hanyuma bagerageza byinshi by’inabi ariko Yuliyana ntiyahakana ukwemera, igihe kigeze ngo asange uwo yemeye, yasabye Imana gutabaruka, nuko bamuca umutwe, ahorwa Imana atyo. Ikindi gitangaza cyabaye nyuma y’uko Yuliyana yisangiye Uwo yahowe ni uko hashize imyaka 900, Kiliziya yakinguye imva ye, abantu basanganirwa n’impumuro nziza ku buryo butangaje. Kiliziya imwizihiza kuwa 16 Gashyantare buri mwaka.

Ushaka kumenya byinshi wasoma:

·         IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.224. p.221.

·         ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.55-56’ 

·         ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. .p.75

·         DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.296.


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...