Sunday, February 6, 2022

Mutagatifu Anyesi, "Ntacyo nzigera ntinya kuko ndi n’Umukunzi wanjye."


Mutagatifu Anyesi
MUTAGATIFU ANYESI, Umubikira wahowe Imana (+304)

Anyesi, yavukiye mu muryango ukize w’i Roma, yaregurira Nyagasani ubusugi bwe afite imyaka 10. Afite imyaka 13, yasabwe n’umuhungu w’umuyobozi w’umujyi wa Roma ngo babane nuko Anyesi arabyanga. Aramusubiza ti: “hashize igihe kirekire ndi fiyanse w’Umukwe wo mu Ijuru kandi utagaragara. Umutima wanjye wose narawumweguriye. Sinzamuhemukira kugeza igihe nzapfira. Iyo mukunze, ngumana ubusugi bwanjye, iyo mwegereye, aransukura, iyo mufite nguma kuba isugi. Uwo mbereye nta wundi ni Kristu, uwo Abamalayika b’Imana bakorera, Kristu utuma inyenyeri zo mu kirere zikomeza gutanga urumuri. Ni we wenyine rukumbi nashyizemo amizero yanjye”. Ntibyatinze; Anyesi arafatwa, ajyanwa mu rukiko imbere y’uwari kuzamubera sebukwe bamurega ko ari umukristukazi, ko yabenze n’umuhungu we. Anyesi yavugaga ko nta wundi Mukwe azabana na we urutse Yezu Kristu. Anyesi ntiyigeze azamura amaboko ye ngo ature ibigirwamana ububani nk’uko yabihatirwaga n’umucamanza w’umugome ahubwo yazamuraga ikiganza ari uko agiye gukora ikimenyetso cy’umusaraba.

Abo bagome byarabashobeye, bamufungra mu nzu irimo indaya nuko Anyesi arababwira ati: “ntacyo nzigera ntinya kuko ndi n’Umukunzi wanjye, Yezu Kristu, kandi azandindira umubiri na roho”. Bavuga ko akigera muri iyo nzu, umusatsi we wahise ukura kandi umutwikira umubiri we wose, n’urumuri rutangaje rumurika muri iyo nzu, umumalayika w’Imana amuguma i ruhande. Uwagerageje kumwegera ni umuhungu wa Perefe, na we ahita apfa nk’ukubiswe n’inkuba nuko Anyesi aramuzura, maze uwo muhungu atangaza ko abaye umukristu kuko ahinduwe n’inema y’Imana. Anyesi yakorewe ibi byinshi ngo ave ku izima, ahakane Imana, ayoboke ibigirwamana ariko ntiyabakundira.  Rimwe bamujugunye mu itanura, aho gushya, indimi z’umuriro zimuzenguruka hose, ziranamutwikira nk’utwikiriwe n’ihema, ariko ntizagira icyo zimutwara. Umucamanza ashobwe, ategeka ko Anyesi acibwa umutwe. Nuko Anyesi abwira uwari utegetswe kumuca umutwe akagira ubwoba ati: kora icyo bagutegetse nta bwoba, nisangire Uwo nkunda bidatinze.  Nuko uwo mwishi amuca umutwe, maze roho ya Anyesi yisangira Uwo yakomeyeho mu Ijuru.

Ushaka kumenya byinshi wasoma:

https://fr.wikipedia.org/wiki/Agn%C3%A8s_de_Rome                                                       

https://magnificat.ca/cal/fr/saints/sainte_agnes.html

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.26-27.

DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.23.

ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.50.     

                                                                                         

                  

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...