Isakapulari y’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya |
Isakapulari y’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya
Isakapulari y’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya izwi kandi nk’isakapulari y’umutima usamba wa Yezu n’umutima ugira impuhwe wa Bikira Mariya (Scapulaire des Sacrés- Cœurs de Jésus et Marie ou scapulaire du cœur agonisant de Jésus et du cœur compatissant de Marie) ifitanye isano ya bugufi n’umuryango w’abari b’Umutima Mutagatifu wa Yezu (Filles du Cœur de Jésus) washinzwe n’Umuhire Mariya wa Yezu Deluil Martiny kuwa 20 Kamena 1873. Iyi sakapulari igizwe n’ibipande bibiri by’ibara ryera, bihujwe n’umushimi na wo wera. Igihande kimwe kiriho ishusho y’Umutima wa Yezu n’iy’umutima wa Mariya, munsi yayo hakaba ibimenyesto by’ububabare bwa Yezu (les instruments de la passion). Ikindi gice cy’isakapulari kiriho umusaraba utukura. iyi sakasakapulari ishobora no kugira ibara ritukura.
Mariya wa Yezu Deluil Martiny |
Bikozwe na Mariya wa Yezu Deluil Martiny wari ushigikiwe n’abayobozi be ba roho ; padiri Calage ndeste na Robert Arikiyepikopi wa Marseille, Musenyeri Mazzella umuyobozi w’urwego rwa kiliziya rushinzwe imigenzo nyobokamana akaba n’umugishwanama w’urwego rushinzwe amahame y’ukwemera (préfet de la congrégation des rites et consulteur pour la congrégation pour la doctrine de la foi) yandikiwe asabwa kwemerwa kw’isakapulari. Isakapulari y’Umutima Mutagatifu ya Yezu na Mariya yemewe na Lewo wa XIII ubwo yagenaga indulujensiya ku bazayambara hari kuwa 18 Mata 1901, Piyo wa X azivugurura mu 1906. Umuryango w’abari b’Umutima Mutagatifu wa Yezu ugendera ku matwara ya mutagatifu Inyasi, wemewe ku rwego rw’isi kuwa 25 Gashyantare 1888 na papa Lewo wa XIII.
Isakapulari y’Umutima Mutagatifu
Isakapulari y’Umutima Mutagatifu |
I Pellevoisin, Ubwo Bikira Mariya yabonekeraga Estelle Faguette ku nshuro ya cyenda, yamweretse isakapulari nuko mu mabonekerwa yakurikiyeho Bikira Mariya akajya ashishikaza ko abakristu basenga bifashishije iyo sakapulari y’Umutima Mutagatifu. Bikira Mariya yabonekeye Estelle Faguette inshuro zigera kuri 15, kuva kuwa 14 Gashyantare1876 kugeza kuwa 8 Ukuboza 1876. Mbere y’aya mabonekerwa ahagana mu 1780 i Nantes umubikira w’iramukanya Mariya Ana Galipo (Marie-Anne Galipaud, sœur visitandine) yakwirakwizaga ishusho y’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Umubikira w’iramukanya muatagatifu Marigarita Mariya Alacoque ni we watangije umuco wo kwambara ishusho y’Umutima Mutagatifu wa Yezu nyuma y’uko abonekewe na Yezu mu kinyejana cya cumi na karindwi.
Estelle Faguette |
No comments:
Post a Comment