Mutagatifu Tomasi w'Akwini |
Hafi ya Akwini mu Butaliyani, mu magorofa y’ahitwa Roka Seka, ni ho
Mutagatifu Tomasi wa Akwini yavukiye mu 1226. Yabaye, mu gihe cye, umuhanga
utagereranywa, n’urumuri rutangaje rw’ibihe byose muri Kiliziya Gatolika. Mu
buryo butangaje, urukundo yakunze Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana, yerugagaje
akiri uruhinja. Tomasi wa Akwini hari ubwo agapapuro kari kanditseho ngo
“Ndakuramutsa Mariya” kamuguye mu ntoki, umukozi wo mu rugo agerageza kukamwaka
biba iby’ubusa. Bigeze aho, nyina akamushikuza, Tomasi ararira arahogora
bakamushubije ahita akamira ahera ko ahora, aseka yishimye. Amaze imyaka 5
avutse bamujyanye i Monkasini mu bamonaki ba mutagatifu Benedigito, nyuma
bamwohereza i Napule kuba ariho arangiriza Koleji. Ubuzima bwe bwa kinyeshuri
bamwitaga “Imfizi icecetse” kuko yakundaga guceceka kandi akaba atuje.
Ubwo Mutagatifu Dominiko umukurambere w’abadominikani yandikwaga mu
gitabo cy’abatagatifu, Tomasi yagiye kureba ibirori Kiliziya igira iyo banditse
umuntu mu gitabo cy’abatagatifu. Anyurwa n’ibyo yisomeye byanditswe kuri uwo
mutagatifu, bimujya mu mutima cyane bituma asaba umukuru w’abadominikani
kwinjira mu muryango wabo, baramwakira atangira Novisiya ubwo. Icyo gihe se
yari amaze iminsi mike apfuye, abavandimwe be na Nyina bamenye ko yagiye kwiha
Imana ntibabyishimira, birabarakaza cyane. Bahengera igihe yoherejwe kwiga i
Parisi mu Bufaransa n’abakuru b’abadominikani, bamufatira mu nzira bamujyana,
kumufungira mu rugo rwabo rukomeye rwitwa urwa Mutagatifu Yohani.
Tomasi wa Akwini yageragejwe bikomeye ngo areke kwiha Imana ariko biba
iby’ubusa kuko Imana yari yamwigombye kandi ntakiyirushya amaboko. Umuryango we
wagerageje byinshi ngo umuteshe kwiha Imana kugeza n’ubwo bajya bamwoherereza
nijoro abakobwa beza bo kumushuka ngo bararane bamuteshe byibura ubumanzi bwe
bwa gikirisitu yari akomeyeho cyane. Bibwiraga ko nibishoboka bibabera inkunga
yo kumugamburuza. Uko abo bakobwa baje bagasanga Tomasi yitabaje urukwi rwaka
akaba ari rwo abirukanisha. Kugira ngo
ave aho hantu, bashiki be ni bo bamucikishije bamunyujije mu idirishya, bari
bamaze kubona musaza wabo arengana. Tomasi yasubiye atyo i Napule, umukuru
w’abadominikani bose amutumiza i Roma, hanyuma amwijyanira ubwe i Parisi, kwiga
Filozofiya na Tewolojiya, agakunda gutangiza isengesho buri icyo agiye kwiga.
Yigishijwe na mutagatifu Alberiti mukuru wabaye na we umutagatifu n’umuhanga mu
nyigisho za Kiliziya.
Yapfuye kuwa 7 Werurwe 1274 ajya mu nama Nkuru ya Kiliziya yabereye Liyo
mu Bufaransa icyo gihe. Papa Yohani wa XXII yamwanditse mu gitabo
cy’abatagatifu kuwa 18 Nyakanga 1323. Papa Piyo wa V yamwanditse mu gitabo
cy’abahanga mu nyigisho za Kiliziya mu 1567. Uwategetse ko Filozofiya na
Tewolojiya gatolika y’isi yose byigishwa bifatiye ku byo mutagatifu Tomasi
yanditse ni Papa Lewo wa XIII. Yitwa “umuhanga kimalayika (docteur Angelique),
ariko na mbere yararihoranye. Tumwizihiza ku tariki 28 Mutarama.
Ushaka kumenya byinshi wasoma :
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA,
Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. P.57-58
http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_thomas_d_aquin.html
http://docteurangelique.free.fr/saint_thomas_d_aquin/biographies.html
DIX MILLE SAINTS,
Dictionnaire hagiographiqueCyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI.,
Brepols,1991.p.
No comments:
Post a Comment