AMATEKA YA MUTAGATIFU VISENTI Mutagatifu Visenti yambaye umutuku
Izina Visenti risobanura ‘Mutsinzi’, koko yabae umutsinze kuko yastinze
ibyashakaga kumwambura ubugingo bw’iteka. Mutagatifu Visenti
yavukiye i Huwesika muri Hispaniya. Yaherewe muri Diyosezi y’ iwabo i Saragosa,
kuva ubwo atangira imirimo y’iyogezabutumwa muri Diyosezi kandi akaba umuhanga
cyane mu kwigisha. Ni we wigishaga mu mwanya w’umwepisikopi we Vareli ubwo yari
atangiye kugira intege nke, kuko umwepisikopi yamubonagaho ubushobozi buhanitse
mu kwigisha. Disiyani wari umutware w’abaromani muri Hispaniya, yafashe uwo
musaza Vareli amufungana n’umudiyakoni we Visenti, hari ku ngoma ya umwami
w’abami w’abaromani, Diyokilesiyani, watotezaga abakiristu cyane. Umwepisikopi
Valeri yirukanwa mu gihugu naho umudiyakoni Visenti akatirwa kwicwa
urw’agashinyaguro, bagambiriye kandi gutera ubwoba abandi bakristu, bibwira ko
nibibonera ibibaye bari buhakane ukwemera kwabo. Visenti wari indahemuka mu
kwemera yakomeje kugaragaza ubuhamya bwe nk’umukiristu nyawe, akabikorera
imbere y’abamaramaje ko ayoboka ibigirwamana nyamara akarushaho guhamya Kristu
bityo bikabashengura umutima.
Iyo ntore y’Imana,
abagome bategetse ko bayiboha amaboko n’amaguru, bakayirambika ku ibuye
banyukanyukiragaho imizabibu, bakayijombaguza imigera y’amacumu atyaye, umubiri
wose. Visenti kandi nyuma y’ibyo bamurambitse ku gitanda cy’ibyuma, bacana
umuriro ukaze munsi yacyo ariko ntiyacibwa intege n’ubwo bubabare ahubwo
akomeza guhamya ukwemera kwe, asubiza abamugiriraga nabi ko nta cyatuma ahakana
ukwemera kwe. Akabikorana ibyishimo; aseka, aririmba nk’aho nta kibi
cyamukorewe. Ubwo Dasiyani yamubwiraga ati: “ntubona ko ugiye gupfusha ubusa
ubusore bwawe, ndagushishikariza guhakana ubukristu nkakugororera ikuzo”,
Visenti yaramusuje ati: “icyo ntinya si ubu bubabare ahubwo ndatinya amagambo
yawe yuzuye ubumara nk’ubw’inzoka y’impiri”.
Umuriro umaze kuzima,
Visenti akiri muzima, bamushyize mu buroko, ari na ho yaguye iryo joro.
Dasiyani wari wuzuye ubugome yategetse umurambo wa Visenti utabwa ku gasozi
kugira ngo uribwe n’inyamaswa ariko, kubw’igitangaza cy’Imana, icyiyone
kiyemeza kuwurinda. Abonye ko ibyo yashakaga bitagezweho, yategetse ko umurambo
bawuhambiraho ibuye rinini, bakawujugunya mu Nyanja. Nabwo abasare babikoze
umurambo wabatanze ku nkombe y’inyanja kuko ntacyabasha kurogoya imigambi
y’Imana. Kugira ngo Visenti ashingurwe, ni we ubwe wabonekeye umugore
w’umukirisitukazi amumenyesha aho umurambo we uherereye, nuko uwo mugore
ashyingura Visenti mu cyubahiro. Yari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko.
Ushaka
kumenya byinshi wasoma:
http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/janvier/saint-vincent-diacre-de-saragosse-martyr-a-valence-304-fete-le-22-janvier.html
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de
Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.51.
ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi
Butare, Mata 2013.P.26.
https://nominis.cef.fr/contenus/saint/483/Saint-Vincent.htmlDIX
MILLE SAINTS,
Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.P.505.
No comments:
Post a Comment