Wednesday, February 16, 2022

Nimugire uruhare ku rukundo rw’Imana

Mvuge iki se ku rukundo ! Nashobora se gusingiza imbaraga zarwo ! Ntawabasha kurusingiza uko bikwiye atabihawe na Roho Mutagatifu. Ariko kandi kubura icyo uvuga ku rukundo byaba ari icyago gikomeye kuko ntawabura uburyo n’uko yasobanura ikimurimo. Ubwo rudutuyemo rero, nimucyo twumvire hamwe ibyivugo byarwo. 

·        Gukunda ni ukugira uruhare ku rukundo rw’Imana, urukundo rwitanga 

Imana ni yo yabanje kudukunda. Mwibuke mu gihe cy’iremwa, ko yitegereje ibyo yari imae kurema igasanga ari byiza! Urwo rukundo rwarakomje na nyuma y’uko twumviye Sekibi, urwo tugomba Imana tukaruharira ibihabanye n’icyo itwifuzaho. Twarayanze, turayirwanya, turangana ubwacu. Nimugihe kuko urukundo dukundana rugira igisobanuro iyo rukomoka ku Mana, ibindi byose ni amanjwe. Gutandukana kw’abantu rero no kutavuga rumwe kwabo ni ikimenyetso cy’urukundo rucye, nyamara ikigomba guhuza abantu bose ni urukundo. Bavandimwe, kuri iyi si, ntakigomba kuduhuza kitari urukundo. 

Ni rwo rudushoboza kwitangira abandi, twemera kubabera abagaragu b’indahemuka muri Kristu Yezu watwitangiye, rugatuma tubabera isoko y’ibyishimo n’amahoro. Mutagatifu Mariya Madalena wa Pazzi yabihishuriwe n’Imana ubwayo, Yo yamubwiye iti: “Mwana wanjye, urukundo ni nk’umunyururu wa zahabu umpuza na roho, ukazihuza ubwazo muri njye mu bumwe busa n’ubw’Abaperisona batatu (Data, Mwana na Roho mutagatifu).” Kandi ubutatu butagatifu ntibutana, bugize Imana imwe rukumbi. Igitera abantu kubaho nabi, kugwirirwa n’amakuba anyuranye bagaheranwa na yo ni ukwirengagiza inshingano bafiye yo gukunda. Iyo nshinmgano ifitwe na buri wese si nshya mu mibereho ya Muntu, kuko hari abatubanjirije bayisohoje ubuhoro. 

·        Difite irebero mu guhamya urukundo 

‘Nimuhore mwitegereza ibyo abatagatifu bakoze bityo mwiyibutse ibikorwa urukundo rwababwirije. Barishimye, bahimbazwa n’ibyishimo rwagati mu bitotezo biteye ubwoba, nyamara ababatoteza bakabura imbaraga mu gihe ubutwari bwakomezaga kwiyongera ku bahowe Imana. Ababo bakicwa ariko icyifuzo cyabo cyo kwakira imibabaro no kwihangana kwabo bikagumya kugurumana’. Urukundo ntirutana no kwitanga kandi rushoboza ibyo amaso y’abantu n’imbaraga zabo bitakwigereza. Ahari urukundo, ibitotezo byakirwa nk’inzira nziza yo kwitagatifuza no gutagatifuza abandi bityo umusaraba abandi bahunga ukakubera umusaraba w’ikuzo nk’uwa Yezu Kristu. Koko rero, ubugome bw’abantu bwarakoranye, n’ubw’amashitani ntibwahejwe maze byibumbira hamwe mu guhimba uburyo bwo kwica urubozo abakristu (torture) ariko abahowe Imana bakarushaho kwirundurira muri iyo nabi, kubera urukundo rubagurumanamo rubabwiriza guhamya Uwo bemeye, utanga ubugingo butambutse kure ubwo ubuzima bakangishwa kuvutswa. 

Icyitwa urukundo rw’ubu cyaravangiwe cyane. Habaho guhindurana ibikoresho byo gushimisha umubiri, kugenzwa n’umutungo… iherezo rikaba kurohama mu ngeso mbi. Gukomera ku bumanzi n’ubusugi byabaye nk’insigamigani kuburyo icyorohera benshi mu gusobanura urukundo ari ubusambanyi. Nyamara ‘urukundo nirwo rwashoboje abari benshi gupfana ubusugi, biyemeje gukomera ku masezerano bagiranye n’Umukiza wabo. Batsindisha batyo ubukana bw’ababatotezaga, batsindishishije umugenzo w’ubudahemuka.’ Urukundo rukomera ku masezerano no ku cyemozo kizima kandi nyabuzima cyafashwe. Nimucyo turwimike, rwimure inabi iterwa no kwikunda iganje mu mitima yacu.   Nimugire uruhare ku rukundo rw’Imana !

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...