Friday, February 11, 2022

MUTAGATIFU AGATA, “Kristu wenyine ni we nzira y’agakiza ka muntu”

AMATEKA YA MUTAGATIFU AGATA, UWAHOWE IMANA

Agata yavutse ahagana mu mwaka wa 231, avukira ahitwa i Kataniya, mu ntara ya Sisiliya mu gihugu cy’Ubutaliyani. Agata yavukiye mu muryango ukomeye, akaba yari afite uburanga butangaje.Yari umukobwa w’imico myiza cyane, wicisha bugufi, wubaha Imana,  kandi akaba yari yarayeguriye ubusugi bwe. N’ubwo bwose iwabo bari bakize cyane, Agata ntiyigeze ararikira ubukire bw’iby’isi. Icyo gihe rero Mburamatare w’Umuromani Kintiyanusi wari umutegetsi ukomeye kandi akaba yarakomokaga mu muryango w’abakene, yashatse ko Agata amubera umugore kugira ngo yiheshe icyubahiro kandi ajye yiratana uburanga butangaje bwa Agata igihe azaba amaze kumubera umugore. Yageragezaga uko ashoboye ngo Agata ahakane ubukristu, undi aranga amubera ibamba.

 Agata ndetse amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi. Kintiyanusi rero ngo bimare kumushobera, niko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu. Baramuzana, Kintiyanusi abwira Agata ati: “Nta soni koko n’ubwo bwiza bwawe; ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganyirijwe”! Agata aramusubiza ati : “Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo by’isi?” yungamo ati: “Kristu wenyine ni we nzira y’agakiza ka muntu”. Agata amaze kwanga ibyo Kintiyanusi yamushukishaga, kwintiyanusi yategetse ko bamujyana mu nzu y’amahabara kwa Afrodiziya ngo bamarane iminsi mirongo itatu, ngo maze Afrodiziya n’abakobwa be icyenda b’amahabara bakure Agata ku izima.

Batekerezaga ko bazamushukisha ibintu byinshi, yabananira bakamutera ubwoba, bakanamugirira nabi. Agata yarabasubizaga ati : « umugambi wanjye ushinze ku rutare kandi Yezu Kristu ni we ntangiriro yawo, amagambo yanyu ni nk’umuyaga, n’ibyo munsezeranya bimeze nk’imvura igwa igahita. Ibiterabwoba munkangisha ni nk’umugezi utemba. Ibyo byose mukoresha ngo mu ngushe hasi, bisanga inzu yanjye itayega, ikaba nta cyayihungabanya ». Muri icyo gihe yari mu bigeragezo bikomeye, ntiyahwemaga gusuka amarira asaba Nyagasani kuzashobora kugerana mu ijuru ikamba ryo guhorwa Imana.

Afrodiziya abonye Agata atava ku izima abwira Kintiyanusi ati : « kumenagura amabuye no guhonda icyuma ngo gifate iforomo ushaka biroroshye kurusha guhindura iyi nkumi ngo ive ku mahame n’imigenzo ya gikirisitu ». Kintiyanusi ahamagaza Agata aramubaza ati : « ukomoka he ? » Agata aramusubiza ati : « ndi imfura kandi nkomoka mu muryango ukomeye nk’uko bene wacu bose babigendera ». Kintiyanusi aramubaza ati : « none se niba uri imfura kuki witwara nk’abacakara ? ». Agata arasubiza ati : « ni uko ndi umuja wa Yezu Kristu, niyo mpamvu ngarangara nk’aho ndi umuja ». Kintiyanusi ati : « none se ko uri imfura kuki uvuga ko uri umuja ? » Agata arasubiza ati : « ubupfura busumba ubundi ni ukuba umuja wa Yezu Kristu ». Kintiyanusi akomeje kumva ibisubizo bya Agata bimucisha bugufi imbere ya rubanda, ararakara cyane ategeka ko bamufunga, bakamugirira nabi cyane. Abonye ko Agata asuzuguye ububabare, ategeka ko bamuca amabere. Cyakora Agata aramubwira ati : « wa mugizi wa nabi we kandi ukabije ubugome, nta soni, uratinyuka ukambura umugore amabere kandi waratunzwe n’ibere ry’umugore ? Iryo joro, Petero Mutagatifu Intumwa aza yihinduye umukambwe cyane, akiza Agata kandi amusubirizaho amabere ye, aranamwibwira ».

Ku munsi wa kane ni bwo Kwintiyanusi yagarutse, ategeka ko bakaranga Agata ku makara, kandi yambaye ubusa. Nyuma y’ubwo bubabare, Agata asaba Nyagasani kumwakira. Nyuma y’iryo sengesho arapfa.  Yapfuye muri 251. Nyuma y’urupfu rwe, mu mwaka wakurikiyeho, ikirunga cya Etina cyarutse cyerekeza kuri uwo mujyi wa Kataniya. Abaturage babuze aho bahungira, bigira inama yo gufata umwenda wari ku mva ya Agata mutagatifu, bawushyira imbere y’urusukume rw’umuriro rwavaga mu kirunga rwerekeza kuri uwo mujyi. Ako kanya uwo muriro urahagarara, umujyi urarokoka. Guhera icyo gihe abantu biyambaza Agata mutagatifu kugira ngo abarinde iyo hari umutingito w’isi, iyo ibirunga biruka n’iyo hari inkongi z’umuriro. Mutagatifu Agata rero ni umurinzi w’abagore bonsa n’abafite abana bakiri batoya. Tumwizihiza ku itariki 5 Gashyantare. (Aya mateka yakusanijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU wa diyosezi ya Byumba.)

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...