Agata yavutse ahagana mu
mwaka wa 231, avukira ahitwa i Kataniya, mu ntara ya Sisiliya mu gihugu
cy’Ubutaliyani. Agata yavukiye mu muryango ukomeye, akaba yari afite uburanga
butangaje.Yari umukobwa w’imico myiza cyane, wicisha bugufi, wubaha Imana, kandi akaba yari yarayeguriye ubusugi bwe.
N’ubwo bwose iwabo bari bakize cyane, Agata ntiyigeze ararikira ubukire
bw’iby’isi. Icyo gihe rero Mburamatare w’Umuromani Kintiyanusi wari umutegetsi
ukomeye kandi akaba yarakomokaga mu muryango w’abakene, yashatse ko Agata
amubera umugore kugira ngo yiheshe icyubahiro kandi ajye yiratana uburanga
butangaje bwa Agata igihe azaba amaze kumubera umugore. Yageragezaga uko ashoboye
ngo Agata ahakane ubukristu, undi aranga amubera ibamba.
Agata
ndetse amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi. Kintiyanusi rero ngo bimare
kumushobera, niko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu.
Baramuzana, Kintiyanusi abwira Agata ati: “Nta soni koko n’ubwo bwiza bwawe;
ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganyirijwe”!
Agata aramusubiza ati : “Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo
by’isi?” yungamo ati: “Kristu wenyine ni we nzira y’agakiza ka muntu”. Agata
amaze kwanga ibyo Kintiyanusi yamushukishaga, kwintiyanusi yategetse ko
bamujyana mu nzu y’amahabara kwa Afrodiziya ngo bamarane iminsi mirongo itatu,
ngo maze Afrodiziya n’abakobwa be icyenda b’amahabara bakure Agata ku izima.
Batekerezaga ko bazamushukisha ibintu byinshi, yabananira bakamutera
ubwoba, bakanamugirira nabi. Agata yarabasubizaga ati : « umugambi wanjye
ushinze ku rutare kandi Yezu Kristu ni we ntangiriro yawo, amagambo yanyu ni
nk’umuyaga, n’ibyo munsezeranya bimeze nk’imvura igwa igahita. Ibiterabwoba
munkangisha ni nk’umugezi utemba. Ibyo byose mukoresha ngo mu ngushe hasi,
bisanga inzu yanjye itayega, ikaba nta cyayihungabanya ». Muri icyo gihe yari
mu bigeragezo bikomeye, ntiyahwemaga gusuka amarira asaba Nyagasani kuzashobora
kugerana mu ijuru ikamba ryo guhorwa Imana.
Afrodiziya abonye Agata atava ku izima abwira Kintiyanusi ati : «
kumenagura amabuye no guhonda icyuma ngo gifate iforomo ushaka biroroshye
kurusha guhindura iyi nkumi ngo ive ku mahame n’imigenzo ya gikirisitu ».
Kintiyanusi ahamagaza Agata aramubaza ati : « ukomoka he ? » Agata aramusubiza
ati : « ndi imfura kandi nkomoka mu muryango ukomeye nk’uko bene wacu bose
babigendera ». Kintiyanusi aramubaza ati : « none se niba uri imfura kuki
witwara nk’abacakara ? ». Agata arasubiza ati : « ni uko ndi umuja wa Yezu
Kristu, niyo mpamvu ngarangara nk’aho ndi umuja ». Kintiyanusi ati : « none se
ko uri imfura kuki uvuga ko uri umuja ? » Agata arasubiza ati : « ubupfura
busumba ubundi ni ukuba umuja wa Yezu Kristu ». Kintiyanusi akomeje kumva
ibisubizo bya Agata bimucisha bugufi imbere ya rubanda, ararakara cyane ategeka
ko bamufunga, bakamugirira nabi cyane. Abonye ko Agata asuzuguye ububabare,
ategeka ko bamuca amabere. Cyakora Agata aramubwira ati : « wa mugizi wa nabi
we kandi ukabije ubugome, nta soni, uratinyuka ukambura umugore amabere kandi
waratunzwe n’ibere ry’umugore ? Iryo joro, Petero Mutagatifu Intumwa aza
yihinduye umukambwe cyane, akiza Agata kandi amusubirizaho amabere ye, aranamwibwira
».
Ku munsi wa kane ni bwo Kwintiyanusi yagarutse, ategeka ko bakaranga Agata
ku makara, kandi yambaye ubusa. Nyuma y’ubwo bubabare, Agata asaba Nyagasani
kumwakira. Nyuma y’iryo sengesho arapfa.
Yapfuye muri 251. Nyuma y’urupfu rwe, mu mwaka wakurikiyeho, ikirunga
cya Etina cyarutse cyerekeza kuri uwo mujyi wa Kataniya. Abaturage babuze aho
bahungira, bigira inama yo gufata umwenda wari ku mva ya Agata mutagatifu,
bawushyira imbere y’urusukume rw’umuriro rwavaga mu kirunga rwerekeza kuri uwo
mujyi. Ako kanya uwo muriro urahagarara, umujyi urarokoka. Guhera icyo gihe
abantu biyambaza Agata mutagatifu kugira ngo abarinde iyo hari umutingito
w’isi, iyo ibirunga biruka n’iyo hari inkongi z’umuriro. Mutagatifu Agata rero
ni umurinzi w’abagore bonsa n’abafite abana bakiri batoya. Tumwizihiza ku
itariki 5 Gashyantare. (Aya mateka yakusanijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU
wa diyosezi ya Byumba.)
No comments:
Post a Comment