Friday, February 11, 2022

MUTAGATIFU VEDASTI, umwepiskopi

statue de St. Vedaste

Mu burengerazuba bw’Ubufaransa ni ho Vedasti yavukiye mu mwaka wa 453.  Ni we wigishije gatigisimu Clovis wari umwami w’Abafranki. Mutagatifu Vedasti azwi kandi ku mazina nka Vaast, Foster, na Gaston. Yaherewe ubupadiri i Tours (soma Turu) mu Bufaransa mu mwaka wa 496. Icyo gihe yiberaga mu buzima bwa wenyine, ahitaruye, asenga, akaba umuntu urangwa n’ukwemera guhamye kandi w’inyangamugayo. Ubwo umwami Clovis yari avuye ku rugamba i Tolbiac, yasabye ko bamuzanira umuntu w’umuhanga ngo amuherekeze ahitwa Rheims. Bamuzaniye Vedasti maze igitangaza akoze bari kumwe gikomeza icyemezo cy’uwo mwami cyo kuba umukristu.  Bari mu nzira, bageze ku ruzi rwa Ene (Aisne), bahasanze umugabo w’impumyi wari ku kiraro, asaba Vedasti kumukiza. Vedasti yaramusengeye, amukoreraho ikimenyetso cy’umusaraba ku maso, maze uwo mugabo ahita abona. Hari mu mwaka wa 496. Bagezeyo, umwami yabwiye Umwepiskopi, Mutagatifu Remi (ari we Remigius) uko yishimiye cyane Padiri Vedasti. Nuko umwepiskopi aramubatiza nk’uko yabatije umwamikazi Klotilda wari watanze umwami guhinduka, kandi afatanya na padiri Vedasti kwigisha uwo mwami n’abantu be.

Mu mwaka wa 499, Vedasti yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ebyiri; Arras na Cambrai zari zarabaswe n’ubupagani; Vedasti yarabigishije maze abakristu bongera guhamya Ukwemera, bagaruka muri Kiliziya. Umunsi umwe ubwo Vedasti yari agiye kwinjira muri Kiliziya yahasanze abagabo babiri umwe wari ikimuga naho undi ari impumyi. Bamusabye kubafashisha ibintu by’ubutunzi, maze we ababwira ko adafite zahabu n’umuringa byo kubaha ariko ko icyo afite akibahaye. Maze arabasabira ubumuga bari bafite bukira. Umurimo wo kogeza Inkuru Nziza, ahindura imbaga y’abantu benshi bakarushaho kwemera no kuyoboka ingoma y’Imana, yawukoze atanga urugero rwiza mu bikorwa no mu myitwarire kugeza ubwo yitabye Imana yakoreye, mu mwaka wa 540. Yahitanywe n’indwara yo guhinda umuriro yari yateye. Ubwo bari batwaye umurambo we ngo bawushyingure, hari impumyi yabuvukanye yari yarumvise ibikorwa bye maze iza kumuherekeza, ariko ikababazwa no kuba Vedasti yitabye Imana itabonye uko asa. Uhoraho Imana, ako kanya, yahise aha iyo mpumyi kubona maze ibona umurambo wa Mutagatifu vedasti wabaye indahemuka ku Mana.Tumwizihiza kuwa 6 Gashyantare.

Ushaka kumenya byinshi wasoma igitabo cyitwa DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991..P314.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...