Mutagatifu SIkolastika (480-543), umubikira
Sikolastika yavukiye i Norsiya mu Butaliyani muri 480,
akaba mushiki wa mutagatifu Benedigito, umukurambere w’abamonaki
b’Iburengerazuba (akaba umukuru w’ababenedigitini). Imigenzo myiza ya gikristu
yayikunze kuva mu bwana bwe. Yihatira kuyikurikiza na yo imubamo kamere. Yari
atandukanye cyane n’abo mu gihe cye. Ntiyitaga ku byo kurimba, ku mukiro w’isi
guharanira kuzashaka umugabo w’umukire n’ibindi bikurura ab’isi, mbese yahisemo
kwiyegurira wese Yezu Kristu. Sikolastika yari ashishikajwe no kuzasanga musaza
we aho yari yaragiye mu mwiherero we n’Imana nuko ava iwabo, ajya gutura hafi
ya musaza we Benedigito, kugira ngo ajye amufasha amugire inama mu mibereho yo
kwitagatifuza. Benedigito yamwemereye gusa ko bazajya babonana rimwe mu mwaka
igisibo kigeze hagati.
Rimwe Benedigito yasuye Sikolastika
baraganira bwira batabizi nuko uwo mushiki we aramubwira ati: “dore burije
ntugitashye muri iri joro, rara ukomeze umbwire iby’ijuru!” Benedigito aramusubiza
ati: “ndi umumonaki, sinarara ahandi hatari mu rugo rwabo.” Iki gisubizo
cyatumye Sikolastika yipfukisha ibiganza mu maso ye, maze asenga asaba Imana
ngo musaza we areke gutaha. Mbega isengesho ryumviswe n’Imana! Muri ako kanya
imvura y’amahindu yahise igwa ijoro ryose, kandi mbere ikirere nta n’agacu karanga
imvura kari karimo, byabaye nk’igitangaza. Ikirere cyanditse by’akanya gato; Sikolastika
yari agitangira gusenga asuka n’amarira menshi aho yari yubitse umutwe ku meza,
anipfutse mu maso, nuko imirabyo itangira kurabya, inkuba zirahinda, hagwa
imvura y’amahindu ikomeye ku buryo ntawashoboraga gukandagira hanze.
Iyo mvura yatumye Benedigito
abura uko ataha, imubera ikimenyetso cy’uko Imana ishaka ko arara, nuko aguma
aho ijoro ryose arara aganira na mushiki we iby’ijuru. Bukeye, Benedigito amaze
gutaha, hashize iminsi itatu, abona roho ya mushiki we izamuka mu ijuru mu
ishusho y’inuma. Sikolastika yari amaze kwitaba Imana. Ubwo roho ya Sikolastika
yamenyeshaga Benedigito ko agiye mu ijuru ko mu minsi mike na we azamusangayo.
Nyuma y’ibyo, Benedigito yagiye kuzana umurambo wa mushiki we, awuhamba
iruhande rw’imva yifuzaga kuzahambwamo. Mutagatifu Sikolastika yashinze ikigo
cy’abamonakikazi bagenderaga ku mategeko bahawe na Mutagatifu Benedigito. Tunwizihiza
kuwa 10 Gashyantare
Ushaka kumenya byinshi,
wasoma:
ABATAGATIFU
duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.50-51
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de
Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.p.69-70 .
DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.449.
No comments:
Post a Comment