Ifoto ya Arikidiyosezi ya Kigali |
Misa, igihe cyo kurangamira Imana gikwiye kubahwa
Ni ngombwa gucika ku muco wo gufata iminsi mikuru ya Kiliziya
nk’iminsi yo guseruka. Oya! Noheli, Pasika…si iminsi yo guseruka, kurimba no
kwishimana n’abo mudaherukana. Yego ni iminsi y’ibyishimo ariko bya bindi
bituruka ku Mana kandi bikayituganishaho. Mubyumve neza si iminsi yo gusohokana
ngo mwegukire ingeso mbi. Misa igira liturujiya yayo; uburyo bwo guhimbaza
igitambo cy’Ukaristiya bugomba kubahirizwa kuko bwashyiriweho gufasha abakristu
kurushaho gusabana n’Imana ibagenderera inyuze muri iryo sengesho. Jya wubaha
liturujiya ya Misa. Niba nta mpamvu ifatika ituma ubusanya n’abandi; hagarara
kandi wicare mu gihe cyabyo. Upfukame mu gihe cyo gutura igitambo (consecration).
Niba utari bupfukame kandi kubera intege nke cyangwa ufite umwana, kora uko
ushoboye ku buryo utabuza abapfukamye kubona Yezu uri mu Ukaristiya.
Ntugakinire
mu Misa
Hari imvugo yakera mu zaririmbirwaga abageni yumvikanisha ko
ahantu hakwiye kubahirwa ibihakorerwa kandi buri kintu kikagira umwanya wacyo:
‘ku rukiko si ku rukiniro, ku mashuri hakina abana’. Nuko rero mu Misa si aho
gukinira. Uzirinde gukina n’abandi baje gusenga, ntugakirane n’umwan cyangwa
ngo umwemerere gukoresha igikinisho cye cyangwa se telefoni yawe. Jya uzirikana
ko nta butumwa burusha agaciro Misa maze Telefoni yawe uyibike neza muri bucece;
ntibikwiye kubona uwaje mu Misa ahugiye mu gusoma ubutumwa bugufi (message),
guhamagara, kwitaba n’ibindi nk’ibyo birimo no gusoma amakuru- gukoresha murandasi.
Ibyo ni ibirangaza. Kwirinda kurangara mu gihe uri mu Misa bigufasha
gukurikirana neza liturujiya ya Misa uko yateguwe, bikakurinda gusinzira no
kurambirwa iryo sengesho. Tekereza uri kurota uvuga ku manywa abandi bari
gusenga!
Uwarangaye ni we ubihirwa na Misa kandi bene uwo umubwirwa no
gusohoka akajya kota izuba cyangwa kwinanura mu gihe abandi batuje. Ibaze nawe
kubona umuntu asohotse bagiye gusoma no gusobanura Ijambo ry’Imana, bagiye
kwamamaza ukwemera, batangiye gutura igatambo cy’Ukaristiya…! Uwarambiwe uzamubwirwa
kandi no kwishimira ko Misa irangiye boshye ari igihano yari arimo. Uzamusanga
mu nzira ajyenda avuga uko yabonye abandi mu Misa n’ibyo bakoraga aho kugenda
yamamza Ivanjili. Sigaho,
kujya mu Misa si ukujya gutara inkuru ugenda utangaza ku bandi. Muvandimwe,
ntugatahe Misa itarangiye. Jya utegereza umugisha usoza ndetse n'indirimbo
iwuherekeza, ushimire Imana ku bw'umugisha uhawe, usabira abatabashije kuhagera
kandi babyifuzaga. Witonde utazaba nka Yuda wavuye ku meza y'isangira rya nyuma
rya Yezu n'intumwa ritarangiye. Muvandimwe Misa ni ingenzi mu buzima
bw’umukristu, itegure bikwiye kandi uzinduke maze wicare aho ubona hagufasha
kwirinda ibirangaza, nko hafi ya Aritali. Ngaho rero kuva ubu hugukira gutegura
neza Misa no kwitwara neza muri iryo sengesho rikuru rya Kiliziya.
No comments:
Post a Comment