Monday, February 28, 2022

Umuhanga w’ubumwe, umumaritiri rukumbi mu bahanga ba Kiliziya

Mutagatifu Irene w’i Liyo

ni umwe mu bakurambere ba Kiliziya, umumaritiri wambere ugeze kuri uru rwego, akaba n’uwambere wavuze iby’uruhererekane rw’inyigisho za Kiliziya avuguruza ubuyobe. Ni we uheruka abandi ku rutonde rw’abahanga ba Kiliziya, akaba n’uwambere muri uyu mwaka wa 2022.

Uwo muhanga ni muntu ki ?

Ni Umunyamahoro nk’uko izina rye risobanura, warwanije ubuyobe bwemezaga ko Yezu atari Umwana w’Imana wigize umuntu, akoresheje Ibyanditswe bitagatifu ubwenge (gnose, intelligence) bwa muntu budakwiye kuvuguruza. Ni we uheruka abandi ku rutonde rw’abahanga ba Kiliziya, akaba n’uwambere muri uyu mwaka wa 2022. Uwo ni mutagatifu Irene w’i Liyo (Irénée de Lyon). Yavukiye i Smyrne muri Aziya mu 140, apfira i Lyon mu Bufaransa muri 203, ari umwepiskopi wa kabiri wa Diyosezi ya Lyon. Yari aziranye na Mutagatifu Polikarupe Umushumba wa Smyrne akaba n’umwigishwa wa Mutagatifu Yohani Intumwa. Irene kandi yabaye umwigishwa wa mutagatifu Papiyasi nk’uko byemejwe na mutagatifu Jerome. Hari ubuhamya bwabonetse mu kinyeja cya Gatanu bwa Mutagatifu Jerome n’ubwa mutagatifu Girigori w’i Tours mu kinyejana cya gatandatu buvuga ko Irene yahowe Imana azira iteka ryo gutoteza abakristu ryaciwe n’umwami w'abami Septime Sévère. Kuva mu kinyejana cya gatanu, ibyasigaye by’umubiri we (reliques) biri muri kiliziya yamwitiriwe, hafi y’abandi bamaritiri b’i Lyon.

Akiri muto yakundaga gukurikira inyigisho za Mutagatifu Polikaripo wari umwepiskopi wa Smirni. Yize iyobokamana ku buryo bunonosoye, ndetse n’inyigisho zisobanura imibereho y’abatagatifu. Maze aho abereye umudiyakoni muri iyo Diyosezi ya Mutagatifi Polikaripo aharanira ubutungane adatezuka, abera abemera isoko y’amizero n’ibyishimo kubera umwete we mu kogeza ingoma y’Imana. Nyuma Polikaripo yamwohereje kwamamaza Ivanjili mu Bufaransa. Ahagana mu 157 ni bwo Yageze mu bufaransa, akora imirimo ya gisaseridoti yunze ubumwe na Musenyeri Potini, umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Lyon (Pothin Premier évêque de Lyon). Yasomaga Misa mu kigereki kuko rwari ururimi rukoreshwa muri liturujiya icyo gihe. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Lyon nyuma y’uko Musenyeri Potini ahowe Imana azira itotezwa ry’abakristu ryakorwaga n’umwami w'abami Mariko Awureli (Marc Aurèle) mu 177, maze ashyigikira ukuri, yitangira kurwanya inyigishizo z’ubuyobe (hérésies des gnostiques et des valentiniens).

Ubutumwa bwa mutagatifu Irene bwaranzwe n’iyaguka ry’abamasiyoneri boherejwe na we, bagashinga amadiyosezi menshi nka Besançon na Valence. Yabaye bugufi ya Papa ubwo hari hadutse kutumvikana muri Kiliziya gushingiye ku itariki Pasika yajya yizihirizwaho. Mu gice cya Aziya, abakristu bizihizaga Pasika igihe kimwe n’abayahudi (le 14 Nisan) mu gihe ahandi bayizihiza ku cyumweru gikurikira. Mu guhosha uku kutumvikana, Irene yasabye Papa Vigitori kureka icyemezo cyo guhanisha abepiskopi b’iburengerazuba igihano cyo kubaca (excommunication). Yasabye ko buri ruhande rwakwigenga ku ngingo zitabangamira ukwemera. Niko byagenze koko, Kiliziya y’iburengerazuba yaje guhuza n’iy’iburasiravuza buhoro buhoro ku bijyanye n’igihe cyo kwizihizaho umunsi mukuru wa Pasika. 

Inyandiko za Mutagatifu Irene 

Mu nyandiko nyinshi yanditse, twavuga ivuguruza ubuyobe bw’icyo gihe (des gnostiques et des valentiniens). Mu kuvuguruza ubwo bubyobe, Irene yemeje ko amateka y’umukiro yatangajwe n’Ibyanditswe Bitagatifu, yatangijwe n’Imana, yuzurizwa muri Kristu. (L’histoire du salut est annoncée par les Écriture, commencée par Dieu et parachevée par le Christ). Ahamya ati ‘ikuzo ry’Iman ni umuntu muzima, ariko ubuzima bw’umuntu ni ishusho y’Imana. « Gloria (enim) Dei vivens homo, vita autem hominis visio Dei (« La gloire de Dieu est l'homme vivant, mais la vie de l'homme est la vision de Dieu »). Iyo nyandiko yitwa « Contre les hérésies- (Adversus Hæreses). Ni we kandi wanditse inyandiko yitwa ‘Démonstration de la prédication apostolique (Demonstratio apostolicae praedicationis)’, ikaba inshamake y’ukwemera kwa gikristu. Kuva mu 170 Irene ntiyahwemye gushyigikira ihame ry’uko amavanjili ari ane gusa nk’uko tuyazi ubu. Iyanditswe na Matayo, iyanditswe na Mariko, iyanditswe na Luka n’iyanditswe na Yohani. Aha yavuguruzaga uwitwa Marcion wemezaga ko Ivanjili yanditswe na Luka ari yo Vanjili yonyine kandi y’ukuri. Irene ni we mwanditsi wambere wavuze ko Ivanjili yanditswe na Yohani yanditswe na we koko kandi ko Ivanjili yanditswe na Luka ari iya Luka inshuti ya Pawulo. 

Mutagatifu Irene mu bahanga ba Kiliziya 

Ushaka kumenya indi nkuru wasoma:Umwalimu wa Kiliziya, ni izina ry’igisingizo

Bisabwe na Karidinali philippe Barbarin (soma Filipo Baribarini), umwepiskopi mukuru w’ 140 wa Diyosezi ya Lyon  kuwa 7 Kanama 2021, Papa Fransisko, kuwa 21 Mutarama 2022 yatangaje ko mutagatifu Irene ari umuhanga wa Kiliziya, umuhanga w’ubumwe. (Docteur de l'unité de l'Église). Yabaye ikiraro cya roho n’ubumenyamana gihuza abakristu b’iburengerazuba n’ab’iburasirazuba. Izina rye risobanura ayo mahoro aturuka kuri Nyagasani, amahoro yunga Kiliziya.  (‘Saint Irénée de Lyon, venu d'Orient, exerçait son ministère épiscopal en Occident : il était un pont spirituel et théologique entre les chrétiens d'Orient et d'Occident. Son nom, Irénée, exprime cette paix qui vient du Seigneur et qui réconcilie, réintègre dans l'unité.’ - Pape François). Mutagatifu Irene ni umwe mu bakurambere ba Kiliziya, umumaritiri wambere ugeze kuri uru rwego, akaba n’uwambere wavuze iby’uruhererekane rw’inyigisho za Kiliziya avuguruza ubuyobe (Père de l’Église, le premier à parler de la ‘Tradition’ : contre les hérétiques). Kiliziya Gatulika imwizihiza kuwa 28 Kamena buri mwaka.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...