Monday, February 28, 2022

Ikaze mu rugaga rw’Abepiskopi

Myr Papias MUSENGAMANA
Umushumba mushya wa Diyosezi ya Byumba 

Uyu munsi munsi tariki ya 28 Gashyantare 2022, Kiliziya y’u Rwanda yakiriye inkuru ihimbaje y’itorwa ry’umushumba mushya wa Diyosezi ya Byumba ifite icyicaro mu majyaruguru y’igihugu ariko ikaba ikora no mu burasirazuba bwacyo. Iyo ntore Nyagasani yishakiye ko yita ku bushyo bwayo muri iyi diyosezi ni iyihe ? Ni muntu ki ? Uwo utegereje kwinjira mu rugaga rw’Abepiskopi, ngo afatanye na bo kuba umurinzi w’inganzo y’ukwemera, uwo wishimiwe n’imbaga itabarika imwitezeho kuba umushumba utarumanza izo ashinzwe ni Myr Papias MUSENGAMANA utegerejwe i Byumba ngo yakiranwe ubwuzu bukwiye umushumba w’ubushyo bw’Imana. Iyi nkuru yahimbaje benshi, bayisanganije ijambo ry’ikaze ; Ikaze mu rugaga rw’Abepiskopi, ikaze muri Diyosezi ya Byumba ! Nyuma yo guhabwa inkoni y’ubushumba, Myr Papias MUSENGAMANA azaba uwa 14 mu bepiskopi ba Kiliziya y’u Rwanda.

Ushaka kumenya Abepiskopi ba Kiliziya y’u Rwanda, soma iyi nkuru : Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Myr Papias MUSENGAMANA ni muntu ki ?

Myr Papias MUSENGAMANA yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Amashuri abanza yayigiye i Mwendo (1974-1982). Yize mu iseminari nto ya Mutagatifu Lewo ya Kabgayi (1982-1988), akomereza mu Iseminari nkuru ya Rutongo (1988-1989) mbere yo kujya kwiga Filozofiya i Kabgayi (1989-1991) na Tewolojiya i Yaoundé (Institut catholique théologique de Yaoundé, Cameroun, 1991-1996). Papias MUSENGAMANA yahawe ubupadiri kuwa 18 Gicurasi 199714 i Kabgayi. Afite impamyabumenyi y’icyicico cya gatatu cya kaminuza (Maîtrise) muri Tewolojiya yabonye mu 1996 n’iy’ikirenga yavanye muri Allemagne (Doctorat en Théologie biblique à Fribourg, Allemagne, De 1999 à 2006).

Aho aherewe ubupari, yakoze imirimo inyuranye irimo muri Diyosezi ya Kabgayi :

1.     Kuba Umunyamabanga w’Umwepiskopi (1997-1999)

2.     Kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kamonyi (2005-2006)

3.     Kuba Umunyakigega wa Diyosezi (2006-2013)

4.     Kuba Igisonga cy’ Umwepiskopi (2013-2018)

Mu 2018 nibwo Kardinali Fernando Filoni, umuyobozi w’urwego rwa Kiliziya rushinzwe iyogezabutumwa yatoreye Myr Papias MUSENGAMANA, kuyobora Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ibarizwa muri Diyosezi ya Butare, asimbuye Myr Dieudonné RWAKABAYIZA ukomoka muri Diyosezi ya Cyangugu. Icyo gihe atorwa yari igisonga igisonga cy’ Umwepiskopi abifatanya no kuyobora Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo. Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 nibwo umushumba wa Kiliziya ku isi papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba asimbuye Myr Servilien NZAKAMWITA ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni umushumba wa gatatu wa Diyosezi ya Byumba kuva yashingwa mu 1981, ikaragizwa Myr Yozefu RUZNDANA.

Myr Servilien NZAKAMWITA
ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Myr Servilien NZAKAMWITA ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yavutse kuwa kuwa 20 Mata 1943, akaba afite imyaka 77. Mu bandi bashumba bayoboye za diyosezi, umugwa mu ntege ni Myr Smaragde MBONYINTEGE ufite imyaka 75, yavutse kuwa 2 Gashyantare 1947. Ukurikira ni Myr Philippe RUKAMBA ufite imyaka 74 wavutse kuwa 26 Gicurasi 1948, na Myr Anaclet MWUMVANEZA ufite imyaka 66, yavutse kuwa 4 Ukuboza 1956. Myr Papias MUSENGAMANA, ikaze mu rugaga rw’Abepiskopi, ikaze muri Diyosezi ya Byumba !

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...