PETERO DAMIYANI |
Mu 1007, Petero Damiyani
yavukiye i Raveni mu Butaliyani, akaba umwana wa bucura iwabo. Ababyeyi be bari
abakristu bafite ukwemera, bafite abana benshi, kandi ari abakene, bitabye
Imana akiri muto bituma arerwa na mukuru we wari warubatse. Uwo muvandimwe we
yamureze nk’ nk’umucakara ku buryo utari kumenya ko bavukana, nyamara Petero
Damiyani we yari umwana w’imico myiza. Yihanganiraga inabi yose yagirirwaga
bigatuma abantu bose bamukunda. Iyo yabonaga udufaranga hari utumuhaye
yadusabishaga misa yo gusabira ababyeyi be. Uwo mutima we mwiza ni wo watumye
mukuru we wundi amujyana iwe amurera neza uko ashoboye. Amujyana mu ishuri
ariga, araminuza kuko yari umuhanga cyane.
Arangije kwiga yigishije
mu mashuri akomeye yo mu gihugu, aba ikirangirire, ariko akomeza kuba umukristu
w’ingenzi, ntiyagumya gushishikarira ubuhanga mu by’isi, ahubwo ahitamo kujya
kwiyegurira Imana mu bamonaki ahitwa Fotavelani (font avellane). Petero
Damiyani yihaye Imana ahanini abitewe n’uko yumvaga isi n’ikuzo ryayo byanga bikamudohora
mu bukirisitu bwe, nuko yisangira abomonaki b’i Fotavelani, urugo rw’indakemwa
rwareze abatagatifu benshi. Aho umukuru w’abamonaki apfiriye, Petero Damiyani
yatowe nk’umukuru w’umuabamonaki. Urwo rugo aruteza imbere cyane mu
by’ubutagatifu, kugeza ubwo bamwise umukurambere wabo wa kabiri. Petero
Damiyani yabaye umuntu w’umuhanga kandi urangwa n’ubushishozi; Papa Sitefano wa
IX yamugize intumwa ye mu bihugu byinshi by’Uburayi. Mu mwaka wa 1058 nibwo
Petero Damiyani yagizwe umukaridinali n’umwepisikopi ahitwa Osti mu Butaliyani.
Petero Damiyani arwanira
ishyaka Kiliziya, arigisha kandi yandika ibitabo byinshi bisobanura inzandiko
ntagatifu, izirwanya ibinyoma, izirwanya kugurisha ingabire z’Imana,
n’izamagana ubutinganyi bwakorwaga n’abihayimana, yarwanije cyane kandi
abifuzaga ko abasaseridoti bohokera mu bikorwa by’ubusambanyi no gushaka
abagore (la simonie et le nicalaïsme). Yasabaga ko Kiliziya yakwirukana abihayimana
babaswe n’ingeso z’ubusambanyi zirimo n’ubutinganyi. Ibyo papa Lewo wa IX
yarabyumvise maze yirukana abo bihayimana bakoraga ayo mahano kandi
ntiyashigikira abifuzaga ko abapadiri begukiye ubuyobe bokongera guhabwa
ubupadiri. Petero Damiyani yadukanye muri diyosezi ye imihango myinshi, cyane
cyane uwo gusiba iteka ku wa gatanu no gutagatifuza uwa gatandatu (bibuka uwa
gatanu mutagatifu n’uwa gatandatu wa Bikira Mariya).
Yitangiye umurimo wo
kuvugurura ubukristu muri Kiliziya nk’uko byiri mu ntego z’abashumba ba
Kiliziya aribo Papa Aligizandiri wa II na Papa Girigori wa VII. Petero Damiyani
yagize ibyago akiri muto: yapfushije ababyeyi be bombi akiri muto kandi na
nyina ntawbo yari yarashoboye kumwonsa, ahubwo yitaweho n’umuja wari warareze
abana bose muri urwo rugo. Yitabye Imana mu mwaka w’1072. Papa Lewo wa XII
yemeje ko mutagatifu Petero Damiyani yajya yizihizwa muri Kiliziya yose. Hari mu 1823 nuko mu 1828 amutangaza nk’umuhanga wa Kiliziya
(docteur de l’Eglise). Kiliziya imwizihiza kuwa 21 Gashyantare. Ushaka kumenya
byinshi wasoma igitabo cyitwa ‘ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi’, ed.Euthymia,
Diyosezi Butare, Mata 2013.P.60-61. Ndetse n’i icyitwa ‘ABATAGATIFU MU MINSI
Y’UMWAKA’, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.79-80
No comments:
Post a Comment