Isakapulari y’Amaraso ya Yezu |
Fransisko Albertini, mutagatifu Gaspard del Bufalo yari
abereye umuyobozi wa roho, wari umupadiri kuri Basilika ya mutagatifu Nikola i
Roma yashinze umuryango (confrérie) ngo ujye uzirikana ububabare bwa Nyagasani
Yezu, uture Imana amaraso y’Umwana wayo kugira ngo uhongerere ibyaha kandi
abanyabyaha bahinduke, Kiliziya ibone ibyo ikeneye banasabire roho zo muri
purigatori. Hari kuwa 8 Ukuboza 1808. Ni we wakoze ishapure y’amaraso ya Yezu
n’isakapulari ngo bijye biranga abo muri uwo muryango. Ibikorwa byo kwiyambaza
Amaraso matagtifu ya Yezu byitangiwe kandi na Gaspard del Buffalo washinze
abamisiyoneri b’Amaraso ya Yezu. Umuryango washinzwe na Fransisko Albertini
wemejwe kuwa 27 Gashyantare 1809, uzamurwa mu ntera (élevé au rang d'une
archiconfrérie) kuwa 26 Nzeri 1815 kandi ukungahazwa indulujensiya, zaje kuvugururwa
na Papa Piyo wa IX kuwa 19 Mutarama 1850 no kuwa 30 Nzeri 1852. Nta
indulujensiya zihariye zagenewe abambara iyi sakapulari.
No comments:
Post a Comment