Friday, February 4, 2022

amateka ya Mutagatifu Jiliberiti

Mutagatifu Jiliberiti w'i Sempringamu

Uwo ni Mutagatifu Jiliberiti wavukiye i Sempringamu (Sempringham) mu karere ka Linkolunishaya (Lincolnishire). Ntibizwi neza igihe hakekwa mu 1083 cyangwa mu 1089. Se yari umucuruzi ukomeye, afite amasambu menshi mu ntara ya Linkolunishaya naho Nyina akaba umwongerezakazi wo mu muryango w’abaciye bugufi. Ababyeyi ba Jiliberti babonye adakwiriye kujya mu gisirikare, atanashobora ubucuruzi, bamwohereza kwiga mu Bufaransa. Nyuma y’igihe gito Jiliberti yagarutse ku ivuko mu karere kayoborwaga na se, yerekwa abakirisitu bo muri paruwasi avukamo ndetse ajya no kwiyereka Musenyeri Roberti Bruwerti. Yaje kumubera umunyamabanga wa Musenyeri mu gihe cy’imyaka umunani. Umwepiskopi Alegisanderi ni we wamuhaye ubudiyakoni n’ubupadiri, icyo gihe Jiliberti yasaga n’utarabyiyumvamo. Ise yapfuye mu 1131, muri uwo mwaka kandi ni bwo Jiliberti yashinze ikigo cy’abihayimana b’abamonaki mu majyaruguru ya kiliziya ya Mutagatifu Andereya (église Saint-André), mu 1139 ashinga ikindi mu kirwa (l’île de Haverholm). Ni we wabaye uwambere mu gushinga umuryango kavukire mu gihugu cy’ubwongereza.

Jilberiti w’i Sempringham yagiye mu nama nkuru y’umuryango w’abihayimana b’i Sito (Citeaux), mu 1148, kugira ngo bamerere ibigo by’abamonaki yatangije kugengwa n’amategeko agenga abamonaki bo muri Sito, mu ntara ya Burugonye mu Bufaransa, bashinzwe na mutagatifu Bernarido, ariko ntibyakunda kuko abayobora uwo muryango w’i Sito babyanze.  Byatumye Jilberti aha ikindi cyerekezo uwo muryango, urakomera. Mu mwaka w’1165, Jiliberiti yafunzwe azira gushyigikira Arikiyepiskopi wa Kantoruberi witwaga Tomasi Beke wari umze gucirwa urubanza rwo kwirukanwa mu gihugu (Exil). Umwami Heneriko wa II ni we wamuhaye imbabazi na Papa Alegizanderi yaramushyigikiye, amwamururaho abamurwanyaga.

Ubuzima yabusoje atakibona. Nyuma yo guhuma, yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango. Yitabye Imana afite imyaka isaga ijana, mu w’1189. Asiga ibigo 13 by’abihayimana, icyenda muri byo, byagiraga urugo rw’ababikira n’irindi shami ry’abafureri. Umuryango washinzwe na Jiliberiti wishwe Abajiliberitini (Ordre de Saint-Gilbert, Ordre des Gilibertins); Abafureri bakayoborwa n’amategeko agenga abihayimana bisunga mutagatifu Agusitini naho ababikira bo mu muryango we bakagendera ku mategeko ya mutagatifu Benedigito. Aba bafureri n’ababikira bitaga ku mfubyi, ku barwayi b’ibibembe no ku zindi ndushyi. Abajiliberitini bafunze imiryango mu 1538 ubwo ubwo umwami Heneriko wa VIII w’ubwongereza yagwatiraga ku ngufu (confiscate) umutungo w’imiryango y’abihayimana (dissolutions des monastères). Papa Inosenti wa III ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 30 Mutarama 1202. Tumwizihiza kuwa 4 Gashyantare buri mwaka.

Aho byavuye:

https://fr.wikipedia.org/wiki/Gilbert_de_Sempringham https://nominis.cef.fr/contenus/saint/562/Saint-Gilbert-de-Sempringham.html  https://www.franciscanmedia.org/saint-gilbert-of-sempringham/                                                                     DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.225.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...